• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe?

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe?

Ubwanditsi 26 May 2017 ITOHOZA

Nyuma ya Pastor Fifi Camerun wayoboraga Zion Temple Gisozi wamaze gusezera kuri Apotre Paul Gitwaza, kuri ubu abandi bapasiteri batatu bo muri Zion Temple nabo bamaze gusezera, bose bakaba bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.

Pastor Kabagema Celestin wari umuyobozi wa Zion Temple Kibagabaga yanditse ibaruwa isezera ku nshingano z’ubupasitori muri Zion Temple. Ibaruwa isezera ya Pastor Kabagema dufitiye kopi, uyu mushumba yanditse amagambo ahuye n’ari mu ibaruwa ya Pastor Fifi, ahindura gusa amazina.

Mu bigaragara kandi ni uko amabaruwa ari kujya hanze yo gusezera kuri Apotre Gitwaza, amenshi yandikiwe umunsi umwe.

-6612.jpg

Pastor Fifi Camerun na Pastor Kabagema ntabwo ari bo gusa basezeye muri Zion Temple kuko amakuru yizewe agera kuri Rushyashya .net ni uko hari abandi batari bacye bamaze gusezera ku nshingano z’ubushumba, gusa bose bakaba bahuriza ku kuba Apotre Gitwaza ngo yarababereye umubyeyi mwiza.

-6613.jpg

Pastor Mugabe Roger yamaze gusezera kuri Gitwaza

Abapasiteri ba Zion Temple tumaze kumenya bamaze gusezera kuri Gitwaza harimo Pastor Mazimpaka Hortence wari umuyobozi wa Zion Temple Karongi, Pastor Mugabe Roger wari umuyobozi wa Zion Temple paruwasi ya Gisenyi, umuyobozi wungurije w’urubyiruko muri Zion Temple mu Rwanda ( Flory Nzabakira).

-6614.jpg

Flory Nzabakira

Ndetse amakuru dufite ni uko hari abaririmbyi batari bacye ba ‘Azafu ‘bamaze gukuramo akabo karenge. Mu bandi bapasiteri bakomeye muri Zion Temple bamaze kuva muri Zion Temple ariko batarashyira hanze amabaruwa yabo asezera harimo: Pastor Rusagara, Pastor Fred Mulisa, Pastor Desire n’abandi.

Nubwo abasezera bavuga ko ari ku mpamvu zabo ndetse ntibanagaragaze aho bagiye kwerekeza, amakuru agera kuri Rushyashya.net ni uko hafi ya bose bari inyuma y’aba Bishops baherutse kwirukanwa na Apotre Gtwaza, ndetse kuri ubu bikaba bivugwa ko bamaze gutangiza itorero ryabo riri gukorera muri Kicukiro.

Pastor Mazimpaka Hortence yabwiye abakristo ba Zion Temple Karongi ko atashobora gukorera mu buzima itorero Zion Temple ribayeho muri iyi minsi.

-6615.jpg

Apotre Gitwaza na Pastor Barbara [ uyu we aracyari muri Zion]


Turacyabikurikirana ……

2017-05-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Inzozi za Museveni ku Rwanda

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
U Burundi: Umuyobozi mu Mbonerakure yishwe acibwa umutwe

U Burundi: Umuyobozi mu Mbonerakure yishwe acibwa umutwe

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

RUSHYASHYA 09 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi
Mu Mahanga

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 01 Feb 2016
Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere
Mu Rwanda

Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru