• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Ubwanditsi 01 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

None tariki ya 01 Werurwe, n’ejo ku ya 02 Werurwe 2022, urukiko rwisumbuye rw’ i Paris mu Bufaransa ruraburanisha umunyamakuru Natacha Polony, Umufaransakazi uregwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyaha uyu mugore akurikiranyweho,  yabikoze tariki 18 Werurwe 2018 ubwo  yumvikanaga kuri  Radio France Inter, avuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, ko  ibyabaye mu Rwanda ari ”abasazi bari bahanganye n’abandi basazi.”

Abantu benshi bakurikiye iki kiganiro, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, bandikiye ubuyobozi bwa France Inter babugaragariza agasuzuguro no kugoreka amateka y’u Rwanda byaranze Natacha Polony, maze Umuyobozi Mukuru wa France Inter, Laurence BLOCH abasubiza ko Natacha Polony yemera amakosa, nyamara  Natacha Polony  ubwe ntiyigeze asaba imbabazi ku mugaragaro.

Umuryango “Ibuka”, ufatanyije n’andi mashyirahamwe aharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’arwanya irondaruhu bahise batanga ikirego, bagendeye ku itegeko ryashyizweho mu Bufaransa  muw ’2017, rihana umuntu wese uhakana akanafobya jenoside Ubufaransa bwamaze kwemera bidasubirwaho ko yabaye, harimo n’iyakorewe Abatutsi.

Kugeza n’uyu munsi  Natacha Polony  akomeje  gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusesereza ingabo za FPR-Inkotanyi zayihagaritse, akabikora abinyujije mu kinyamakuru ”Marianne” abereye Umwanditsi Mukuru.

Muri iki kinyamakuru kandi niho hanyuzwa inyandiko rutwitsi ziharabika u Rwanda, nk’iza Pierre Péan, Judi Rever,  n’abandi bagome bamamaye mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Inyandiko iheruka gusohoka muri ”Marianne” yatangaje ariko ikanababaza cyane  abazi neza amateka y’u Rwanda, ni ivuga ko Abatutsi biciwe mu Bisesero bishwe na FPR Inkotanyi, bene iyi nyandiko birengagije amaperereza yakozwe ku rwego mpuzamahanga, akagaragaza uburyo Interahamwe zishe urw’agashinyaguro Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero. Abakwije aya mahomvu ntibitaye ku ntera ndende cyane yari hagati ya Bisesero (yari mu gace kagenzurwaga n’ingabo za Leta),  n’aho FPR yari ifite ibirindiro.

Abanyamategeko bunganira Natacha Polony muri uru rubanza, ni Jean-Yves Dupeux na Florence Bourg nabo bazwi cyane mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko banaburaniye Pierre Péan washinjwaga kwikoma ubwoko bw’Abatutsi,  na Padiri Wenceslas Munyashyaka uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abunganizi b’uruhande ruregera indishyi ni Richard Gisagara na Rachel Lindon, bagaragaje ko bashoboye imanza nk’izi, dore ko nka Me Gisagara yaburanye akanatsinda urubanza rw’umujenosideri Claude Muhayimana, urukiko rwo mu Bufaransa ruherutse gukatira igifungo cy’imyaka 14.

Natacha Polony abaye umuntu wa mbere uburanishirijwe mu Bufaransa, ku cyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2022-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda

Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda

Ubwanditsi 05 Aug 2024
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Ubwanditsi 15 Sep 2023
Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?

Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4

Ubwanditsi 15 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  
INKURU NYAMUKURU

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Ubwanditsi 30 Mar 2020
Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC
Mu Rwanda

Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru