• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Ubwanditsi 15 Sep 2023 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Abapolisi 288 basoje amasomo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 228 basoje amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya polisi byihariye (Basic Special Forces course) yaberaga mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana ni we wasoje aya mahugurwa kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 abayitabiriye bagaragaza ubumenyi bahawe mu byiciro birimo kugendera ku migozi, kurira inkuta ndende, gusimbuka umuriro, kumanuka mu ndege igenda n’ibindi.

Abayitabiriye bari bayamazemo amezi icyenda.

Muri Nyakanga uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 501 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) nyuma yo gusoza amahugurwa y’abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Mu 2000 nibwo Polisi y’u Rwanda yabayeho biturutse ku guhuza inshingano za ‘Gendarmerie Nationale’, urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y’Ingabo, ‘Police Communal’ yari muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y’Ubutabera.

Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye ndetse n’umubare w’abayigize uriyongera.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda igizwe n’amashami atandukanye arimo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, irishinzwe ikoranabuhanga, irishinzwe ubuvuzi, irishinzwe umutekano wo mu mazi, irishinzwe kuzimya no gukumira inkongi.

Polisi y’u Rwanda kandi ifite ishami rishinzwe gucunga umutekano no gusaka hakoreshejwe imbwa, Irishinzwe ubwubatsi, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, irishinzwe abakozi n’imiyoborere, irishinzwe imikoresherezwe y’imari n’umutungo ndetse n’andi ashinzwe ingeri z’imirimo itandukanye ibarizwa muri Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi bakurikiranye iyi myitozo

Minisitiri Gasana ageza ubutumwa ku bapolisi basoje amasomo yari aamze amezi icyenda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Felix Namuhoranye atanga impanuro ku basoje amasomo

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yashyikirije ibyemezo by’ishimwe abitwaye neza kurusha abandi

Abasoje amasomo bari bari mu byishimo bikomeye

Abarenga 200 ni bo bitabiriye aya mahugurwa yaberaga i Mayange mu Karere ka Bugesera

2023-09-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi

Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi

Ubwanditsi 29 Sep 2023
Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Ubwanditsi 24 Jun 2025
Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Ubwanditsi 23 Jun 2024
Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda

Ubwanditsi 09 May 2018
Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro
Mu Mahanga

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Ubwanditsi 01 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru