• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23   |   04 Dec 2023

  • Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu   |   03 Dec 2023

  • Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+   |   01 Dec 2023

  • Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo   |   30 Nov 2023

  • Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru   |   30 Nov 2023

  • Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.   |   30 Nov 2023

You are at :Home»Amakuru»Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Editorial 15 Sep 2023 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Abapolisi 288 basoje amasomo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 228 basoje amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya polisi byihariye (Basic Special Forces course) yaberaga mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana ni we wasoje aya mahugurwa kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 abayitabiriye bagaragaza ubumenyi bahawe mu byiciro birimo kugendera ku migozi, kurira inkuta ndende, gusimbuka umuriro, kumanuka mu ndege igenda n’ibindi.

Abayitabiriye bari bayamazemo amezi icyenda.

Muri Nyakanga uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 501 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) nyuma yo gusoza amahugurwa y’abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Mu 2000 nibwo Polisi y’u Rwanda yabayeho biturutse ku guhuza inshingano za ‘Gendarmerie Nationale’, urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y’Ingabo, ‘Police Communal’ yari muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y’Ubutabera.

Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye ndetse n’umubare w’abayigize uriyongera.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda igizwe n’amashami atandukanye arimo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, irishinzwe ikoranabuhanga, irishinzwe ubuvuzi, irishinzwe umutekano wo mu mazi, irishinzwe kuzimya no gukumira inkongi.

Polisi y’u Rwanda kandi ifite ishami rishinzwe gucunga umutekano no gusaka hakoreshejwe imbwa, Irishinzwe ubwubatsi, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, irishinzwe abakozi n’imiyoborere, irishinzwe imikoresherezwe y’imari n’umutungo ndetse n’andi ashinzwe ingeri z’imirimo itandukanye ibarizwa muri Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi bakurikiranye iyi myitozo

Minisitiri Gasana ageza ubutumwa ku bapolisi basoje amasomo yari aamze amezi icyenda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Felix Namuhoranye atanga impanuro ku basoje amasomo

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yashyikirije ibyemezo by’ishimwe abitwaye neza kurusha abandi

Abasoje amasomo bari bari mu byishimo bikomeye

Abarenga 200 ni bo bitabiriye aya mahugurwa yaberaga i Mayange mu Karere ka Bugesera

2023-09-15
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika ihangayikishijwe n’uko ibintu bihagaze muri DRC

Amerika ihangayikishijwe n’uko ibintu bihagaze muri DRC

Editorial 31 Mar 2017
Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame  yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Burera na Gakenke

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Editorial 31 Jul 2017
Abapolisi biga iby’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) batangiye urugendoshuri

Abapolisi biga iby’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) batangiye urugendoshuri

Editorial 08 May 2018
Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Editorial 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

08 Nov 2023
Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023
Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

10 Oct 2023
Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

04 Oct 2023
Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru