• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Ubwanditsi 18 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abantu bakomeje kwibaza impamvu ifatwa n’ifungwa rya Lt. Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda, abandi benshi bakibaza,  impamvu abagize uruhare mu gufata no kohereza Lt. Joel Mutabazi mu gihugu bakomeje gukurikiranwa mu gihe  u Rwanda rugaragaza ko uyu musirikare yari ku rutonde rw’ abashakishwaga na Interpol.

Uyu waganiriye na Rushyashya ari mu mujyi wa Kampala ,amazina ye yagizwe ibanga kubera umutekano we yagize ati : Lt. Joel Mutabazi yoherejwe hakurikijwe amategeko ahubwo turanenga uburyo umunyarwanda René Rutagungira yashimutiwe mu Kabari mu Mujyi wa Kampala muri Kanama 2017, ashinjwa kuba yarafatishije Mutabazi.

Kugeza magingo aya, René Rutagungira uvugwaho kuba yarabaye mu ngabo za RDF n’abandi bapolisi 8 ba Uganda nibo bamaze kwitaba urukiko rwa gisirikare ruherereye i Makindye mu Mujyi wa Kampala.

Umuryango wa Rene Rutagungira wakomeje kugaraza amakenga ku ifatwa rye na bagenzi be bakorewe iyica rubozo  bazira kuba  bakekwaho  gufatisha  umuntu washakishwaga na Leta ndetse na Interpol bitewe n’uko n’ ubundi u Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye amasezerano yo guhererekana imfungwa.

Urutonde rw’ abakurikiranyweho gufata bakohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda

Joel Aguma, Nixon Karuhanga Agasire, Benoni Atwebembeire, Maganda James, Faisal Katende, Amon Kwarisiima, umunyarwanda René Rutagungira n’ umunye Congo, Bahati Mugenga nibo bakurikiranywe n’ urukiko rukuru rwa gisirikare aho baregwa kugira uruhare rwo gushimuta no kohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda.

Polisi y’ u Rwanda yagize icyo ibivugaho

Mu kiganiro Ikinyaamkuru The East African giheruka kugirana  n’ Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda,  Theos Badege yavuze ko ibyo Uganda yakoze byo kohereza Lt. Mutabazi iwabo bikurikije amategeko mpuzamahanga. Yagize ati « Nizera ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano yo guhererakanya abanyabyaha no kubohereza aho bakoreye ibyo byaha ».

Yakomeja agira ati « U Rwanda rwari rwaramenyesheje Uganda ko hari umuntu wakoze ibyaha i Kigali widegembya i Kampala kugeza igihe uyu (Lt Mutabazi) azanywe i Kigali nk’ uko amahame ya Interpol ibiteganya ». Aha , uwari [ACP] Badege  kuri  ubu wazamuwe muntera agirwa [ CP ] yasoje avuga ko U Rwanda rukurikiza amahame mpuzamahanga agenga imikorere ya Interpol aho bivugwa ko iyo umuntu ashakishwa akurikiranyweho ibyaha hashyirwaho uburyo bwo kumushakisha.

CP Theo Badege Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Lt Mutabazi Joel Mutabazi, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwamukatiye gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Lt. Joel Mutabazi  wari ukajije umurego mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ayobora ibitero bya Grenade

Ikinyamakuru Chimpreports kegamiye k’ubutegetsi muri Uganda  gitangaza ko  ubwo René Rutagungira yagezwaga mu rukiko bwa mbere, yahagejejwe arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu ari kumwe na bamwe mu bapolisi b’Abagande bose bashinjwa gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda.

Ubwo umukuru w’urukiko, Lt Gen Andrew Gutti yasomaga ibyaha ucyekwa ashinjwa, yavuze ko ashinjwa icyaha cyo gushimuta kinyuranyije n’ingingo ya 242 y’amategeko ahana.

Rene Rutagungira na bagenzi be

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 25 Ukwakira 2013, ahitwa Kamengo, mu Karere ka Mpigi, ubwo yari afite imbunda na gerenade mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ushinjwa yashimuse Mutabazi ku ngufu akamushyikiriza u Rwanda.

Amakuru yakwirakwiye mu binyamakuru hafi ya byose mu gihe cy’uko Joel Mutabazi yashyikirijwe Leta y’u Rwanda n’uko Leta y’u Rwanda yavuze ko Polisi ya Uganda ariyo yamubashyikiriza bakaba barabikoze mu rwego rwo kubahiriza imibanire myiza iri hagati y’u Rwanda na Uganda mukurinda no gukumira ibyaha bikorerwa impande zose z’isi mu rwego rwa polisi mpuzamahanga “Interpol”.

Gen. Kale Kayihura ashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Joel Mutabazi. Ariko Gen Kayihura abihakana yivuye inyuma ati :  ntabwo nari mu gihugu nari mu rugendo mu gihugu cya Colombia dosiye ya Lt Joel Mutabazi nayisize ku meza yanjye mu biro ntanga amabwiriza ko  nzayikomeza  mpindukiye. Yakomeje avuga ko ngo ari ikosa ryakozwe kuko we ngo ntabwo ari muri ubwo buryo yari kugikemura. [ VIDEO ]

N’ikimenyimeni uwari umuyobozi wungirije wa CIID Joel Aguma wari ushinzwe ubugizi bwa nabi muri Polisi ya Uganda yahise ahagarikwa nyuma yo gutangaza ko Lt Joel Mutabazi yafashwe yerekeza muri Afurika y’epfo aho ngo yari asanze abandi abanyarwanda benshi bakoranaga nawe barimo Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya yari akiriho.

Ubushinjacyaha bushinja Lt Mutabazi ibyaha umunani birimo, gushinga umutwe witwaje intwaro, umugambi wo guhirika Umukuru w’Igihugu n’ubutegetsi buriho, iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha bigamije guca igikuba mu Banyarwanda, gutunga intwaro no kwikura mu ngabo z’igihugu mu buryo butemewe.

2018-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2022
 Nyuma y’imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’ u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona “amabanga ye” ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo?

Ubwanditsi 06 Jan 2021
UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke,  bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2018
Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 03 May 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Yayeli G.
    June 18, 20186:48 pm -

    Ayiii, ko mwarondogoye?? Ngo ngw iki? Mutabazi yafashwe mu buryo bwemewen amategeko, maze Rutagungira we ararengana?? Haaaaaaaa. Sinzi iri sesengura uko rimeze.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lesotho: Abasirikare bakuru barasanye, Umugaba w’Ingabo ahasiga ubuzima
ITOHOZA

Lesotho: Abasirikare bakuru barasanye, Umugaba w’Ingabo ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 06 Sep 2017
U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu
ITOHOZA

U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu

Ubwanditsi 02 May 2018
“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 07 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru