• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Ubwanditsi 18 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abantu bakomeje kwibaza impamvu ifatwa n’ifungwa rya Lt. Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda, abandi benshi bakibaza,  impamvu abagize uruhare mu gufata no kohereza Lt. Joel Mutabazi mu gihugu bakomeje gukurikiranwa mu gihe  u Rwanda rugaragaza ko uyu musirikare yari ku rutonde rw’ abashakishwaga na Interpol.

Uyu waganiriye na Rushyashya ari mu mujyi wa Kampala ,amazina ye yagizwe ibanga kubera umutekano we yagize ati : Lt. Joel Mutabazi yoherejwe hakurikijwe amategeko ahubwo turanenga uburyo umunyarwanda René Rutagungira yashimutiwe mu Kabari mu Mujyi wa Kampala muri Kanama 2017, ashinjwa kuba yarafatishije Mutabazi.

Kugeza magingo aya, René Rutagungira uvugwaho kuba yarabaye mu ngabo za RDF n’abandi bapolisi 8 ba Uganda nibo bamaze kwitaba urukiko rwa gisirikare ruherereye i Makindye mu Mujyi wa Kampala.

Umuryango wa Rene Rutagungira wakomeje kugaraza amakenga ku ifatwa rye na bagenzi be bakorewe iyica rubozo  bazira kuba  bakekwaho  gufatisha  umuntu washakishwaga na Leta ndetse na Interpol bitewe n’uko n’ ubundi u Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye amasezerano yo guhererekana imfungwa.

Urutonde rw’ abakurikiranyweho gufata bakohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda

Joel Aguma, Nixon Karuhanga Agasire, Benoni Atwebembeire, Maganda James, Faisal Katende, Amon Kwarisiima, umunyarwanda René Rutagungira n’ umunye Congo, Bahati Mugenga nibo bakurikiranywe n’ urukiko rukuru rwa gisirikare aho baregwa kugira uruhare rwo gushimuta no kohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda.

Polisi y’ u Rwanda yagize icyo ibivugaho

Mu kiganiro Ikinyaamkuru The East African giheruka kugirana  n’ Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda,  Theos Badege yavuze ko ibyo Uganda yakoze byo kohereza Lt. Mutabazi iwabo bikurikije amategeko mpuzamahanga. Yagize ati « Nizera ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano yo guhererakanya abanyabyaha no kubohereza aho bakoreye ibyo byaha ».

Yakomeja agira ati « U Rwanda rwari rwaramenyesheje Uganda ko hari umuntu wakoze ibyaha i Kigali widegembya i Kampala kugeza igihe uyu (Lt Mutabazi) azanywe i Kigali nk’ uko amahame ya Interpol ibiteganya ». Aha , uwari [ACP] Badege  kuri  ubu wazamuwe muntera agirwa [ CP ] yasoje avuga ko U Rwanda rukurikiza amahame mpuzamahanga agenga imikorere ya Interpol aho bivugwa ko iyo umuntu ashakishwa akurikiranyweho ibyaha hashyirwaho uburyo bwo kumushakisha.

CP Theo Badege Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Lt Mutabazi Joel Mutabazi, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwamukatiye gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Lt. Joel Mutabazi  wari ukajije umurego mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ayobora ibitero bya Grenade

Ikinyamakuru Chimpreports kegamiye k’ubutegetsi muri Uganda  gitangaza ko  ubwo René Rutagungira yagezwaga mu rukiko bwa mbere, yahagejejwe arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu ari kumwe na bamwe mu bapolisi b’Abagande bose bashinjwa gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda.

Ubwo umukuru w’urukiko, Lt Gen Andrew Gutti yasomaga ibyaha ucyekwa ashinjwa, yavuze ko ashinjwa icyaha cyo gushimuta kinyuranyije n’ingingo ya 242 y’amategeko ahana.

Rene Rutagungira na bagenzi be

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 25 Ukwakira 2013, ahitwa Kamengo, mu Karere ka Mpigi, ubwo yari afite imbunda na gerenade mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ushinjwa yashimuse Mutabazi ku ngufu akamushyikiriza u Rwanda.

Amakuru yakwirakwiye mu binyamakuru hafi ya byose mu gihe cy’uko Joel Mutabazi yashyikirijwe Leta y’u Rwanda n’uko Leta y’u Rwanda yavuze ko Polisi ya Uganda ariyo yamubashyikiriza bakaba barabikoze mu rwego rwo kubahiriza imibanire myiza iri hagati y’u Rwanda na Uganda mukurinda no gukumira ibyaha bikorerwa impande zose z’isi mu rwego rwa polisi mpuzamahanga “Interpol”.

Gen. Kale Kayihura ashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Joel Mutabazi. Ariko Gen Kayihura abihakana yivuye inyuma ati :  ntabwo nari mu gihugu nari mu rugendo mu gihugu cya Colombia dosiye ya Lt Joel Mutabazi nayisize ku meza yanjye mu biro ntanga amabwiriza ko  nzayikomeza  mpindukiye. Yakomeje avuga ko ngo ari ikosa ryakozwe kuko we ngo ntabwo ari muri ubwo buryo yari kugikemura. [ VIDEO ]

N’ikimenyimeni uwari umuyobozi wungirije wa CIID Joel Aguma wari ushinzwe ubugizi bwa nabi muri Polisi ya Uganda yahise ahagarikwa nyuma yo gutangaza ko Lt Joel Mutabazi yafashwe yerekeza muri Afurika y’epfo aho ngo yari asanze abandi abanyarwanda benshi bakoranaga nawe barimo Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya yari akiriho.

Ubushinjacyaha bushinja Lt Mutabazi ibyaha umunani birimo, gushinga umutwe witwaje intwaro, umugambi wo guhirika Umukuru w’Igihugu n’ubutegetsi buriho, iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha bigamije guca igikuba mu Banyarwanda, gutunga intwaro no kwikura mu ngabo z’igihugu mu buryo butemewe.

2018-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Ubwanditsi 02 Jul 2019
Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Ubwanditsi 16 Aug 2019
Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Ubwanditsi 14 Nov 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Yayeli G.
    June 18, 20186:48 pm -

    Ayiii, ko mwarondogoye?? Ngo ngw iki? Mutabazi yafashwe mu buryo bwemewen amategeko, maze Rutagungira we ararengana?? Haaaaaaaa. Sinzi iri sesengura uko rimeze.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibintu 10 bitangaje kuri Jacob Zuma weguye ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo
POLITIKI

Ibintu 10 bitangaje kuri Jacob Zuma weguye ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Col Willy Bagabe yashyinguwe
Mu Mahanga

Col Willy Bagabe yashyinguwe

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo
Amakuru

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Ubwanditsi 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru