• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ubwanditsi 14 Apr 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Ingero zerekana ko u Rwanda rufitiwe icyizere mu ruhando rw’amahanga zigaragarira buri wese ushaka kuzibona, zirimo amasezerano y’ubufatanye ibihugu byinshi byagiranye cyangwa byifuza kugirana n’u Rwanda, mu bijyanye n’ ubucuruzi, gucunga umutekano, ubuvuzi, ikoranabuhanga n’izindi nzego nyinshi.

Urugero rwa hafi ni amasezerano u Rwanda rumaze kugirana n’Ubwongereza, akubiyemo gahunda yo kwakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko, u Rwanda rukaba rwiyemeje kubabera nk’iwabo, kuko ntacyo bazaruburana.

Ibi byemejwe kuri uyu wa kane, tariki 14 Mata 2022, na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, bikaba binahuriranye n’ uruzinduko Minisitiri w’ icyo gihugu ushinzwe Umutekano, Priti Patel, arimo mu Rwanda.

Aya masezerano ashimangira intambwe ikomeye u Rwanda rukomeje gutera mu kurengera uburenganzira bwa muntu, yashegeshe imitima y’abanyeshyari, biganjemo ibigarasha n’abajenosideri batifuza ko hari icyiza cyavugwa ku Rwanda.

Inyangabirama ya mbere yabababajwe n’ubu bufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, ni Ingabire Victoire alias IVU, umufatanyabikorwa w’imitwe y’iterabwoba nka FDLR/FDU. Mu nyandiko utamenya n’uwo igenewe, uyu mugore uhora ashotorana yamaganye kuba u Rwanda rugiye kuvana mu gihirahiro aba bimukira babagaho byo kurenza umunsi, batazi uko ejo habo hazaba hameze. IVU yagarutse kuri ya ndirimbo we n’izindi nkorabusa bahoza mu kanwa, ngo mu Rwanda nta burenganzira bwa muntu buhaba, ngo abaturage ntibishimye, ukaba wagirango abantu bose ni ingumba z’amaso n’amatwi nka we.

Uyu munyabyaha wafunguwe n’imbabazi za Perezida wa Rebubulika niwe koko ukwiye kwihandagaza akavuga ko uburenganzira bw’umuturarwanda butubahirizwa? Cyeretse icyakora niba ashaka kuvuga ko amategeko y’u Rwanda akabya kwihanganira abagizi ba nabi, kuko ubundi we ubwe yagombye kuba yarasubiye muri gereza kubera isubiracyaha yagize umwuga. Uyu mugome yihutiye gusebya u Rwanda asohora ibitakaragahinga ngo ni amatangazo, nyamara kuva icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangira, nta n’ijambo na rimwe yigeze avuga ngo yifatanye n’ abandi Banyarwanda.

Yakwifatanya nabo ate se kandi ahora apfobya akanahakana iyo Jenoside? Yakwamagana abajenosideri ate se, kandi nyina umubyara ari ruharwa, abarwanashyaka be hafi ya bose bajejeta amaraso ku ntoki?

Inyandiko ya Ingabire Victoire iramutamaza, kuko igaragaza ko akorana ku mugaragaro n’abagizi ba nabi. N’ikimenyimenyi amahomvu ye arasa neza n’ayo abandi banyeshyari bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bashenguwe n’uko ijambo ry’u Rwanda rikomeje kumvikana mu ruhando rw’amahanga.

Icyakora abashyira mu gaciro bashubije IVU n’abambari be mu myanya yabo, uretse ko ntawe utokora ifuku. Abantu benshi bababwiye ko Ubwongereza atari igihugu cy’impumyi ku buryo cyakohereza abantu mu Rwanda kizi ko bazafatwa nabi. Babibukije ko atari uwa mbere u Rwanda rugiye kwakira abimukira, kuko abasaga igihumbi bamaze kugera mu Rwanda bavanywe mu menyo ya rubamba muri Libiya, aho bageze bagerageza kujya mu bihugu by’Uburayi ariko bikabangira, ubu bakaba bafashwe neza cyane mu Rwanda.

Urundi rugero rw’ubumuntu rwatanzwe ni uburyo u Rwanda rwiyemeje gutabara abari mu ngorane hirya no hino ku isi, nko muri Darfour, Santarafurika, Cabo Deldado ho muri Mozambike, n’ahandi.

Mu minsi yashize ubwo inama y’Ibihugu bya Commonwealth yasubikwaga ubugira kabiri kubera icyorezo cya COVID-19, ibigarasha n’abajenosideri barabyishimiye cyane, bagera n’aho biyitirira ko aribo bayibujije kuba. Aba ba IVU, umunywarumogi David Himbara n’abandi bataye umutwe babyiniye ku rukoma, ariko baza gukubitwa n’inkuba aho byemerejwe ko bidakuka inama ya Commonwealth izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka wa 2022.

Birumvikana umwanzi ntiyakwifuriza ko uvugwa neza, kuko ahora aharanira guhindanya isura yawe. Ariko aba biha kugambanira u Rwanda bagombye kubona ko bata igihe rwose, kuko buri gihe babona ibinyuranye n’ibibi barwifuriza. Nibakomeze bomongane, Abanyarwanda bazima bakomeze barukorere, ubwo amateka azaca urubanza, Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu!

2022-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe muri Cameroun

Umunyarwanda ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe muri Cameroun

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage  kubyaza umusaruro ibikorwa bya  Ekocenter bagejejweho

Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa bya Ekocenter bagejejweho

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y’igihome nkuko byatangajwe na Muyaya

Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y’igihome nkuko byatangajwe na Muyaya

Ubwanditsi 18 Aug 2023
Apôtre Paul Gitwaza  yatinye gukandagiza ikirenge mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we washyinguwe n’Abapasiteri barenga 100.

Apôtre Paul Gitwaza yatinye gukandagiza ikirenge mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we washyinguwe n’Abapasiteri barenga 100.

Ubwanditsi 25 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
ITOHOZA

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera
POLITIKI

Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera

Ubwanditsi 20 Dec 2018
INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR
Amakuru

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Ubwanditsi 29 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru