• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Ubwanditsi 26 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU

Ku wa 26 Kamena 1960 nibwo Madagascar yabonye ubwigenge nyuma yo kwigobotora Abakoloni b’Abafaransa.

Iyi sabukuru iraza kwizihizwa ku nshuro ya 59 mu muhango uteganyijwe kubera kuri Stade ya Mahamasina mu Murwa Mukuru , Antananarivo.

Perezida Kagame niwe mushyitsi mukuru muri uyu muhango aho byitezwe ko we na mugenzi we Andry Rajoelina baza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraza kandi kwitabira umusangiro aho bari bwakirwe ku meza na Rajoelina mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka Iavoloha.

Ku wa 19 Mutarama 2019, nibwo Rajoelina‏ w’imyaka 44 yarahiriye kuyobora Madagascar, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 55.66% ahigitse Marc Ravalomanana.

Umuhango w’irahira rye witabiriwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, wanamushyikirije impano ndetse bagirana n’ibiganiro.

Icyo gihe Rajoelina‏ yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda rukomeje kuba intangarugero ku mugabane wa Afurika ndetse ko yifuza kuzahura na Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Rajoelina yashimiye Makuza witabiriye umuhango w’irahira. Ati “Twaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse mugaragariza ubushake bwanjye bwo kurushaho gukorana n’igihugu gikomeje kuba ishema rya Afurika. Wakoze cyane Perezida Paul Kagame, ntegereje kuzahura nawe.”

Muri Werurwe uyu mwaka, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Iterambere muri Madagascar (ECDBM) agamije kongera urujya n’uruza rw’ishoramari hagati y’ibihugu byombi ndetse no guhamya imikoranire hagati y’ibigo byombi hagamijwe kuzamura ubushobozi n’ubunararibonye.

U Rwanda na Madagascar kandi ni ibihugu byagaragaje ubushake bwo gushimangira imikoranire ndetse no kureba uburyo byafatanya mu ngeri zitandukanye zirimo ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ububanyi n’amahanga.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge, umunsi wizihizwa buri wa 26 Kamena.

2019-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza

Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza

RUSHYASHYA 06 May 2026
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Ubwanditsi 20 Dec 2024
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Ubwanditsi 18 May 2019
Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Ubwanditsi 26 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Ubwanditsi 14 Jan 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023
Zari akomeje kwibasirwa bikomeye n’umuryango wa Ivan nyuma y’urupfu rwe
Mu Rwanda

Zari akomeje kwibasirwa bikomeye n’umuryango wa Ivan nyuma y’urupfu rwe

Ubwanditsi 08 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru