• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali

Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali

Ubwanditsi 05 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyarwanda yabivuze ukuri ngo ‘Igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda’. Uwavuga ko uyu mugani wagannye akariho kuri Rudasingwa Théogene, ntiyaba abeshye kuko uyu aherutse kwerura akiyemerera ko yagize uruhare mu bitero bya gerenade byahitanye inzirakarengane mu myaka ya 2010-2014.

Iyi myaka iyo uyivuze hari abasesa urumeza bibutse ibisasu bya gerenade byagiye bihitana abantu abandi bagakomereka ku buryo hari n’abasigiwe ubumuga na byo.

Uruhare rw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, washinzwe n’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwagiye rugarukwaho mu manza z’abatawe muri yombi bakurikiranyweho gutera izo gerenade. Urugero ni Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade wakurikiranyweho uruhare mu bitero bya gerenade byagabwe mu isoko rya Kicukiro tariki 13 Nzeri 2013.

Nshimiyimana icyo gihe yivugiye ko yinjijwe muri ibyo bikorwa na Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi w’Umutwe w’Iterabwoba (RNC) ndetse ko ari na we wamuhaye amabwiriza n’amafaranga yo kujya kugaba icyo gitero.

Kuri ubu, uru ruhare rwa RNC ntawe ukirushidikanyaho nyuma y’uko uwahoze ari inkingi ya mwamba muri uyu mutwe, Théogène Rudasingwa, yeruye akiyemerera ko ibi bitero babigabye bagamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Rudasingwa yimennye inda mu gikorwa abo mu ishyirahamwe Jambo Asbl ry’urubyiruko rwiyemeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuburanira abayikoze ndetse n’abo muri Institut Seth Sendashonga, bari bateguye cyo kunamira Kizito Mihigo wiyahuye kuwa 17 Gashyantare 2020.

Théogène Rudasingwa yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Abazi ibye neza bamwibukira ku buriganya mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo bikomeye birimo na Hotel Intercontinental (Serena tubona ubu), icyo gihe ifaranga ryaratikiriye karahava abigizemo uruhare.

Yari ageze ku kigero cyo kwandika imitungo ku bantu batari bo, byigeze no gutuma afungwa, acitse umunyururu, nawe ayabangira ingata.

Rudasingwa yavuze ko mu gushinga RNC bashakaga guhuza abantu benshi b’ingeri zose, kuko bumvaga bakeneye gushyiraho ikintu cyagira ingufu zahubanganya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ati “Turi muri RNC nagize uruhare rwo gushyiraho ikintu cyagira ingufu kigahungabanya ubutegetsi bwa Kagame, twashatse abantu benshi, dufatanyije na FDU-Inkingi, kandi mubyibuke neza mu mwaka 2011, 2012…byagize ingaruka ubutegetsi bwa Kagame bwarahungabanye”.

Iyi myaka ya 2011, 2012…ni yo muri Kigali n’ahandi hagabwe ibitero bya gerenade.

Mu ntangiriro, ibisasu bya gerenade byatewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi, biterwayo inshuro eshatu zose. Uretse aha, tariki ya 19 Gashyantare 2010, mu Mujyi wa Kigali hatewe gerenade eshatu ahagana mu ma saa mbili z’joro.

Izi gerenade zatewe mu bice bitatu bitandukanye bihurirwamo n’abantu benshi, zahitanye abantu babiri, abagera kuri 30 barakomereka, batanu muri bo bakomereka ku buryo bukabije.

Hari iyatewe ahazwi nko Kwa Rubangura, hakaba icyo gihe hari hagitegerwa imodoka zerekeza Kimironko, indi iterwa ahitwaga Chez Venant, ahategerwaga tagisi zerekeza mu byerekezo bitandukanye by’umujyi, iya gatatu yatewe muri gare nini ya Nyabugogo hahurirwa n’abantu benshi.

Hari kandi nk’izatewe Kimironko, ku Gitega, Kicukiro Centre n’izindi zatewe no mu ntara mu turere twa Nyamagabe, Gisagara, Muhanga, Huye na Rubavu.

Kuva muri Werurwe 2010, kugera muri Mutarama 2013, inzego z’iperereza zashoboye guta muri yombi abagera kuri 30 bakekwagaho kuba bafite uruhare cyangwa aho bahuriye n’ibi bikorwa.

Ubutabera bwaratanzwe bamwe bakatirwa igifungo cya burundu, abandi bahanishwa igifungo cy’imyaka itandukanye.

Irondabwoko mu bikomeje gushegesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Rudasingwa yavuze ko irondabwoko mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikomeje kuyashegesha, aho usanga hakorwa amashyaka y’abatutsi, ay’abahutu.

Ati “Umbajije ngo opozisiyo ubu mumeze mute nakubwira ngo ubu opozisiyo turi mu mwanya w’imbaraga nke ahubwo yaba byashobokaga hari ikintu mu gisirikare iyo watsinzwe, ugapfusha abantu benshi, umusozi wari uriho bakawukuvanaho ukora icyo bita ‘reorg’ [kwisuganya]”.

Rudasingwa avuga ko mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bananiwe kubwizanya ukuri, iki kikaba nacyo kiri mu bikomeje kubasenya ijoro n’umunsi.

Ati “Dushoboye gukemura ikibazo cyo kubwizanya ukuri…tutareba ngo aba ni abahutu, abatutsi, abameze bate…ni cyo cyatunaniye, nicyo gituma RNC yarasenyutse, FDU ijya mu bibazo na yo”.

RNC Rudasingwa avuga ko yasenyutse, abayishinze bavugaga ko ari ihuriro ry’abanyarwanda rigamije impinduka mu Rwanda binyuze mu nzira z’amahoro. Ijya gushingwa, yari irangajwe imbere n’abagabo bane.

Abo ni Théogène Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa, Gérald Gahima, na Patrick Karegeya nibo bari ku ruhembe rw’ishingwa rya RNC mu 2010, umugambi wabo bawunogereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangira ibikorwa ubwo.

Kugeza ubu ariko uyu mutwe uyobowe na Kayumba Nyamwasa uri mu marembera n’umwiryane udashira ukomeje gutuma abari inkingi za mwamba zawo bawuvamo ubutitsa abandi bakirukanwa.

2020-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Uganda: Gen Kale Kayihura akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza

Uganda: Gen Kale Kayihura akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza

Ubwanditsi 21 May 2018
Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA

Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Ubwanditsi 24 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025
Amakuru

AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025

Ubwanditsi 04 Sep 2024
Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki
UBUKERARUGENDO

Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Amafoto – Rayon Sports WFC yasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, ibumurikira ibikombe bibiri yatwaye mu mwaka w’imikino wa 2023/24
Amakuru

Amafoto – Rayon Sports WFC yasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, ibumurikira ibikombe bibiri yatwaye mu mwaka w’imikino wa 2023/24

Ubwanditsi 08 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru