• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

 
You are at :Home»Uncategorized»Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Ubwanditsi 04 Sep 2020 Uncategorized

Abanyarwanda bati “Uko umuyaga urushaho guhuha niko ubona ubwambure bw’Inkoko” Byumvuhore ariyumanganya neza neza n’umushiha mwinshi ati Rwanda dohora “Dohora Mutuelle se?,Ubudehe se?,Iterambere se? Byumvuho…u Rwanda rudohore iki?
Hashize iminsi avanze amadosiye, amasaka n’amasakaramentu, aba afashe abiyahuye,abazize impanuka n’ibindi abavanga n’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi atabasha no guhakana nubwo ubibona mu matamatama ati iyi ndayitura Samarike (Sans Marque) Jean Paul Samputu muhembere kujarajara.

Mu ndirimbo nyinshi yagiye ashyira ahanze zuzuyemo kubeshya n’amarangamutima ye, izindi zuzuyemo amaganya akenshi yagiye atera bamwe kwibaza mu by’ukuri niba ntabindi bintu abona yahanga byibura byagira icyo bimarira abumva umuziki we!
Uwo mugabo ntawundi ni Jean Baptiste Byumvuhore; mu masaha make ashize nandika iyi nkuru aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya mu mujyo asanzwemo wuzuyemo amaganya n’ibinyoma, iyo ndirimbo nshya yayise Ntirugira umwanzi ikaba yuzuyemo amaganya adafite shinge na rugero kuko yumvikanishamo uburyo Abanyarwanda ngo babayeho mu bwoba, tukaba tutazi aho yabupimye ubwo aheruka mu Rwanda mu bitaramo za 2018.
Iyi ndirimbo yakoze asoza avuga ko ayituye Fondasition Kizito Mihigo ya Kizito Mihigo uherutse kwiyahurira muri Kasho ya Polisi nyuma yo gutabwa muri yombi igihe yageragezaga gutoroka igihugu mu ntangiriro zuyu mwaka.

Byumvuhore yagiye yumvikana mu ndirimbo ze anenga ubuyobozi bw’u Rwanda, akagenda anakoresha zimwe mu mvugo zishobora kurema ibyaha dore ko avuga ko mu Rwanda abantu bose bacecekeshejwe kuburyo ngo ntawufite ijambo! Akumiro rero ni uko uyu mugabo yagiye anitabira ibikorwa bya bamwe mu Banyarwanda baba mu gihugu cy’Ububiligi byatangirwagamo ibiganiro byiganjemo ibipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko nawe yagiye ahanga zimwe mu ndirimbo zirimo ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Ba ntamunoza ni benshi uyu mugabo mu myaka mike ishize yaje kuza mu Rwanda bigaragara ko asa nk’ubayeho nabi iyo za burayi maze ategura ibitaramo Abanyarwanda bari baranyuzwe na bimwe mu bihangano bye bongeye kumwereka ko bakinyuzwe nabyo nubwo hario bimwe muri byo yagiye gusubiramo icyo gihe yivugiye ko nk’indirimbo yitwa Bakunda Rayon atayiririmba kuko ngo atanyuzwe icyo gihe nkuko yari yanyuzwe bwa mbere ayiririmba umuntu agahita abonako yari yazanywe no kwishakira amaronko aho gutaramira Abanyarwanda bari banyotewe ibihangano bye dore ko yanabigezeho dore ko yabashije kuzuza Petit stade ndetse na Serena Hotel.

Uyu mugabo warerewe I Gatagara mu karere ka Nyanza kubera uburwayi bwaje kumuviramo ubumuga bwa burundu asigaye agaragarwaho n’imvugo zitagakwiye umuntu nkawe uzi aho yakuwe ndetse akagenda anafashwa kwikura mu bibazo by’ubukene yari afite ubwo yazaga mu Rwanda, ntawabura guhuza ibihangano by’uyu mugabo na bamwe mu bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko benshi bari mu burayi aho bagenda batanga udufaranga n’abatekamitwe babizeza ko bari mu ntambara naho ari ibikorwa by’iterabwoba byagiye binahitana Abanyarwanda b’inzirakarengane mu bihe binyuranye aha umuntu yavuga za Nyabimata muri Nyaruguru aho abicanyi bateye bakica bagasahura hari kandi n’ibitero nk’icyabereye Kitabi muri Nyamagabe icyo gihe bakaba barishe bakanatwika amamodoka yari atwaye abagenzi harimo kandi n’igikorwa cy’iterabwoba cyabereye mu Kinigi mu mwaka wa 2019 kigahitana Abanyarwanda basaga 14 nta shiti ibi byose bitizwa umurindi na bimwe mu bihangano by’uyu mugabo.
Indirimbo zuyu mugabo zagiye zigaragaramo gushima ibyakozwe bya ntabyo  ku ngoma y’igitugu nivangura ya  Habyarimana Juvenal bikaba rwose nta gitangaje ku kuba yaririmba indirimbo zuje urwango no kugoreka amateka y’u Rwanda nkana kuko kuri we n’abandi bahuje imitekerereze ntakiza babona ku Rwanda bigasa nka kwa kundi ubura icyo utuka inka ukavuga uti dore kiriya gicebe cyayo.

Mu bitero by’iyi ndirimbo aranenga inzego zifasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’iza Leta nayumvise numva namubaza nti “Byumvuho….uwishwe n’interahamwe 1994 uramwemera n’ubwo umwemera by’amaburakindi ariko wiririmba amateshwa ririmba na bariya basukwaho amasasu Nyabimata na za Kinigi, ntubazi se cyangwa ubwo ari Resesabagina urabatsinda? Va ibuzimu shyigikira icyiza kuko ukuri kuratsinda urabibona ko abo mwiringiye barimo kugwa intagarane bagashira nk’udushwiriri, ugize amahirwe ntiyotswe n’umuriro wa Hibou akazanwa i Kigali akozwa Bucuke agasasirwa Butware, ariko Rwanda weee nta mpyisi udasera igikoma keretse itafunguye Butike shyaka (muzicuza).

Abanyarwanda bakwiye gushishoza bakansesengura ibihangano by’uyu mugabo byuzuyemo inzangano no gukangurira Abanyarwanda kurwanya ubuyobozi buriho yishingikirije ko afite aho anyuza ibitekerezo bye bidafite shinge na rugero kugirango akomeze avugwe akawamugani w’abubu ngo agume kuri hit! Kandi ibihangano bye byuzuyemo amaganya ntacyo bifasha Abanyarwanda bahugiye mu gukora bakiteza imbere dore ko igihe cy’amatiku n’inzangano bakirenze kandi intambwe ikaba ari ugutera imbere nta gusubira inyuma dore ko amateka y’igihugu cyacu ataduha umwanya wo kwemerera uwashaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda dore ko byagiyeho amikoro n’imbaraga by’umurengera

2020-09-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”

Ubwanditsi 27 Sep 2023
FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

Ubwanditsi 18 Dec 2021
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bamaganye ibitekerezo bya Museveni na Magufuli

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bamaganye ibitekerezo bya Museveni na Magufuli

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina

Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina

Ubwanditsi 11 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo
Amakuru

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza
INKURU NYAMUKURU

Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Ubwanditsi 05 Jun 2018
Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage
POLITIKI

Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Ubwanditsi 10 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru