• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo
Abarwanyi ba FDLR

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Ubwanditsi 19 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bwerekanye abahoze ari abarwanyi bagera kuri 57 babarizwaga mu mitwe y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo. Muri abo barwanyi harimo abahoze ari abayobozi biyo mitwe bari ku rwego rwa Jenerali ndetse na ba Koloneli n’abasirikari batoya. Ubu tugiye kubagezaho umwirondoro wa General de Brigade Leopold Mujyambere.

Hari kuwa kane tariki ya 5 Gicurasi 2016, ubwo umuvugizi wa Leta ya Congo Bwana Lambert Mende yemeje amakuru avuga ko Gen Léopold Mujyambere yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Leta ya Congo mu mujyi wa Goma.

Mende yakomeje avuga ko ubu Gen Mujyambere yoherejwe i Kinshasa aho arimo kubazwa n’inzego z’umutekano za Congo. Ariko nta byinshi yatangaje ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Congo ntacyo byigeze bivuga kuri iryo fatwa.

Nkuko tubikesha Rakiya Omaar, Umushakashatsi wakoranye na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo mu kugaragaza imyirondoro y’abayobozi b’imitwe yitwara gisirikari muri Kongo, Gen Mujyambere yavukiye muri Komini Tare muri Kigali Ngali mu 1962, yize amashuli yisumbuye mu iseminari Saint Vincent i Ndera, arangije amashuli yisumbuye yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) mu 1983 muri Promotion ya 24, yasohotse muri iryo shuli mu 1987 ari Sous-Lieutenant. Yakoze amahugurwa atandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga yiganjemo ay’abakomando.

Yabaye mu mitwe itandukanye akenshi yigisha imyitozo ya gikomando twavuga nko mu Bigogwe, mu ba GP no muri ESM i Kigali.

Mu 1994 yari afite ipeti rya Capitaine akaba yari ashinzwe iperereza (S2) muri Bataillon Garde Présidentielle (GP), tariki ya 6 Mata 1994 yari mu baherekeje Perezida Habyalimana mu rugendo yarimo i Dar es Salaam muri Tanzaniya ubwo indege yahanurwaga. Yagumye mu gihugu cya Tanzaniya aho yongeye kugaragara muri Kongo I Bukavu aho yinjiye muri RDR.

Yashyizwe ku ntonde za ONU zimurega ibyaha by’intambara cyane cyane ibyakorewe muri Kivu y’amajyepfo kuko niwe wari ukuriye ingabo zose za FDLR zabarizwaga muri ako gace (Sector Commander).

Leopold Mujyambere yagaragaye kenshi yidegembya mu bihugu bitandukanye by’Afurika dore ko yafatiwe kuri Goma, nyuma y’igitutu cya Loni, akajyanwa I Kinshasa ahungishijwe dore ko icyo gihe Leta ya Kabila yakoranaga na FDLR bitandukanye niki gihe ubwo Leta ya Felix Tshisekedi yamushyikirije Leta y’u Rwanda. Mujyambere niwe wahuzaga ibikorwa by’abayoboke ba FDLR babarizwa mu majyepfo y’Afurika.

 

2020-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Imyanzuro  yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 19/01/2018

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 19/01/2018

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Ubwanditsi 12 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza
POLITIKI

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Ubwanditsi 14 Feb 2019
Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015
HIRYA NO HINO

Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Kenya: Miliyoni 19 zazindukiye mu matora ya Perezida, hari abageze ku biro by’ itora saa Cyenda z’ igicuku
Mu Rwanda

Kenya: Miliyoni 19 zazindukiye mu matora ya Perezida, hari abageze ku biro by’ itora saa Cyenda z’ igicuku

Ubwanditsi 08 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru