• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

Ubwanditsi 07 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024 nibwo urwego rw’umupira w’Amaguru mu Rwanda, “Rwanda Premier League” rwatangaje ko ikipe y’Ingabo z’igihugu ya APR FC yatewe mpaga.

Nk’uko bigaragara mu itangazo Rwanda Premier League yabitangaje ibi bibano bije nyuma yaho APR FC yakinishije abakinnyi 7 b’abanyamahanga aho kuba 6 bemewe n’amategeko ubwo bakinaga na Gorilla FC.

Rwanda Premier League yagize iti “Rwamda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko kuri uyu wa Gatatu, Komisiyo y’Amarushanwa ya

FERWAFA yafashe umwanzuro wo gutera APR FC mpaga ku mukino w’umunsi wa 8 wayihuje na Gorilla FC tariki 3 Ugushyingo 2024 kubera gukinisha umubare w’abanyamahanga urenze uw’abemewe n’amabwiriza agenga Rwanda Premier

League. APR FC kandi yaciwe amande y’ibihumbi 100 Frw.”

Ibi kandi n’ubwo bibaye, Ikipe ya APR FC yamaze guhagarika by’agateganyo Eric Ntazinda wari usanzwe ari Team Manager w’iyi kipe nyuma y’amakosa y’imisimburize yabaye ku mukino yanganyijemo na Gorilla 0-0.

Eric Ntazinda wahagaritswe yari yagarutse muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2022-2023 nyuma yo kuyibamo hambere.

APR FC ikaba imaze gutsinda igitego kimwe cyonyine muri Shampiyona mu mikino itatu imaze gukina nyamara bivugwa ko yatanze arenga Miliyari mu kugura abakinnyi, ikintu kugeza ubu kitashimishije abakunzi b’iyi kipe.

Nyuma yo gutera iyi mpaga, ibi byatumye Gorilla FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda aho kugeza ubu ifite amanota 18 mu mikino icyenda imaze gukina.

Kuri uyu wa Gatatu Gorilla FC yakinaga na Bugesera FC amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera.

APR FC yo imaze gukina imikino 3 ya shampiyona y’u Rwanda iri kumwanya wa 15 n’amanota 4 ikaba ikurikirwa na Kiyovu SC ifite amanota 3 ku mwanya wa 16.

2024-11-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Ubwanditsi 24 May 2023
Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Umunsi w’abakundana  ‘Valentine’s Day’  wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu

Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu

Ubwanditsi 09 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro  Unity Club
ITOHOZA

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Mbonigaba Ismaël  wayoboye Ikinyamakuru UMUSESO, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana
INKURU NYAMUKURU

Mbonigaba Ismaël wayoboye Ikinyamakuru UMUSESO, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?
INKURU NYAMUKURU

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Ubwanditsi 06 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru