• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

Ubwanditsi 07 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024 nibwo urwego rw’umupira w’Amaguru mu Rwanda, “Rwanda Premier League” rwatangaje ko ikipe y’Ingabo z’igihugu ya APR FC yatewe mpaga.

Nk’uko bigaragara mu itangazo Rwanda Premier League yabitangaje ibi bibano bije nyuma yaho APR FC yakinishije abakinnyi 7 b’abanyamahanga aho kuba 6 bemewe n’amategeko ubwo bakinaga na Gorilla FC.

Rwanda Premier League yagize iti “Rwamda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko kuri uyu wa Gatatu, Komisiyo y’Amarushanwa ya

FERWAFA yafashe umwanzuro wo gutera APR FC mpaga ku mukino w’umunsi wa 8 wayihuje na Gorilla FC tariki 3 Ugushyingo 2024 kubera gukinisha umubare w’abanyamahanga urenze uw’abemewe n’amabwiriza agenga Rwanda Premier

League. APR FC kandi yaciwe amande y’ibihumbi 100 Frw.”

Ibi kandi n’ubwo bibaye, Ikipe ya APR FC yamaze guhagarika by’agateganyo Eric Ntazinda wari usanzwe ari Team Manager w’iyi kipe nyuma y’amakosa y’imisimburize yabaye ku mukino yanganyijemo na Gorilla 0-0.

Eric Ntazinda wahagaritswe yari yagarutse muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2022-2023 nyuma yo kuyibamo hambere.

APR FC ikaba imaze gutsinda igitego kimwe cyonyine muri Shampiyona mu mikino itatu imaze gukina nyamara bivugwa ko yatanze arenga Miliyari mu kugura abakinnyi, ikintu kugeza ubu kitashimishije abakunzi b’iyi kipe.

Nyuma yo gutera iyi mpaga, ibi byatumye Gorilla FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda aho kugeza ubu ifite amanota 18 mu mikino icyenda imaze gukina.

Kuri uyu wa Gatatu Gorilla FC yakinaga na Bugesera FC amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera.

APR FC yo imaze gukina imikino 3 ya shampiyona y’u Rwanda iri kumwanya wa 15 n’amanota 4 ikaba ikurikirwa na Kiyovu SC ifite amanota 3 ku mwanya wa 16.

2024-11-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania

Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania

RUSHYASHYA 08 Sep 2026
Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Ubwanditsi 14 Feb 2023
IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje

IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje

Ubwanditsi 22 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari
Amakuru

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari

Ubwanditsi 25 Mar 2023
Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Akabaye icwende ntikoga…
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga…

Ubwanditsi 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru