• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi [ VIDEO ]

Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi [ VIDEO ]

Ubwanditsi 10 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu gihe habura igihe kitageze ku mwaka ngo mu Burundi habe amatora y’umukuru w’igihugu uzasimbura Perezida Nkurunziza, mu gihe koko yaba atongeye kwiyamamaza nk’uko yabisezeranyije, hari bamwe mu bayobozi mu ishyaka CNDD-FDD bakekwaho kumusimbura tugiye kubagezaho, ariko bafite inenge bamwe basanga zituma badakwiye kuvamo umukuru w’igihugu nk’uko abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi babyemeza.

Nyabenda Pascal

Uyu ni Perezida w’Inteko shinga Amategeko ndetse akaba na Perezida w’ishyaka CNDD-FDD kuva mu 2012. Avugwaho kuba ari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe abantu benshi muri Bubanza,  na disikuru  zihembera ubwicanyi zishishikariza imbonerakure kwica, kuba yaranyereje amafaranga yagombaga kugurwamo moto zo guha abakuriye ishyaka CNDD-FDD mu makomini atandakanye, no kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Nyabenda kuri ubu ntari ku rutonde rw’abakandida ba CNDD-FDD ku myanya y’abadepite n’abasenateri mu matora yo mu 2020 ari naho bamwe bahera bakeka ko yaba yihishe inyuma, ateganya kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Ari ku rutonde kandi rukiriho n’ubu rw’abantu bari bitandukanyije n’ubutegetsi mu 2015.

Avugwaho kuba umuyobozi w’agatsiko k’abahezanguni b’abanyabubanza bagirana ibiganiro mu ibanga bashaka kwitandukanya na Perezida Nkurunziza.

Avugwaho kuba yaragiye agurisha imyanya yo mu nzego zo hejuru n’imyanya y’ingenzi nka Perezida wa CNDD-FDD, akavugwaho ibikorwa byinshi bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu no kuba yaragurishije amabanga menshi y’igihugu muri Canada, Australia na Malawi ndetse ngo yiteguye no gushyikiriza Nkurunziza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha igihe yaba atakiri k’ubutegetsi. Usibye ibi, ngo Nyabenda nta nubwo akunzwe mu ishyaka.

Évariste Ndayishimiye 

Uyu kuri ubu ni Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD akaba yarazamukiye mu nyeshyamba akaba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Uyu azwiho gukunda agatama ku buryo anywa ntabashe no kwishyura ba guverineri akaba ari bo basigara bishyura fagitire ze yagiye. 

Avugwaho kandi kuba yaratumye imishinga myinshi y’imiryango itegamiye kuri leta yaragiye ipfa kubera kwanga kumwereka umugabane we.

Nk’umuyobozi wa cabinet ya gisirikare y’umukuru w’igihugu, ngo yagiye yiyegereza abantu bafite agatubutse abasha gukuramo icya cumi, cyane cyane mu banyemari bo mu bwoko bw’Abatutsi. Nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SOBUGEA, hazahora hibukwa imicungire mibi y’umutungo yamuranze, kugira uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, kunyereza imisoro cyangwa imisoro yagiye inyerezwa n’abantu begereye ubutegetsi.

Nk’umuyobozi wa cabinet ya gisivili, uyu ngo yakoze ibindi byose usibye akazi ke kandi ngo yakoreraga byinshi inyuma y’umugongo w’umukuru w’igihugu.

Nyuma yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD rero ngo nibwo Evariste Ndayishimiye yagaragaje isura ye ya nyayo. Usibye kuba yarabyuririyeho mu kwikungahaza akagera ku rwego rw’agatsiko k’abajenerali bakikije perezida Nkurunziza, yagiye arangwa n’ibikorwa bigayitse birimo kugurisha imyanya y’akazi, kwivanga mu masoko ya leta, gutegeka ubucamanza uko bufata ibyemezo, guhohotera, gusahura, kwica abo batavuga rumwe cyangwa abatayoboka CNDD-FDD.

Bivugwa ko yari afite icyumba gikorerwamo iyicarubozo na kasho ku cyicaro cya CNDD-FDD, ndetse ngo n’aho atuye hakaba hari ibyumba nk’ibi. Igikorwa aherutse gukora cyo kwibasira Kiliziya Gaturika akayikoza isoni ayishinja ibinyoma, kiri mu byatumye ngo atakarizwa icyizere ku rugero rwa 60% by’abatora.

Ni umuntu ukunze kurangwa n’uburakari bukabije, gukora atabanje gutekereza no kutigirira icyizere. Avugwaho kandi kuba akunze kuba yarakariye sebuja kandi ngo imbwa yarakaye ishobora gukora icyo ari cyo cyose.

Révérien Ndikuriyo

Uyu kuri ubu niwe Perezida wa Sena akaba yarahoze mu nyeshyamba za CNDD-FDD. Ni umugabo ngo urangwa no guhubuka, kutagira umutimanama, wamunzwe na ruswa. Azwiho kuba umwicanyi wo ku rwego rwo hejuru kandi akabyiyemerera ku mugaragaro.

Azwiho intero yazanye agira ati: “Kora” n’ibyo aherutse gutangaza yemera ko yatanze miliyoni 5 ngo bamwicire umuntu. Ngo ni impuguke mu kuvuga imbwirwaruhame zibiba urwango no gukangurira rubanda gukorera jenoside ku batutsi, ariko ngo aniyumva nk’uzasimbura Nkurunziza. [ VIDEO ]

Ikintu ariko abantu batazi n’uko yigeze gufatanwa uburozi yagombaga gukoresha mu kwivugana abarwanyi ba CNDD-FDD ubwo bari bakiri mu ishyamba, ndetse no kuba yarateganyaga kuroga perezida mu 2014. Azwiho kandi kunyereza umutungo wa rubanda ndetse n’uwa FIFA.

Akiri Guverineri wa Makamba kandi ngo yibye imitungo y’impunzi ayigurisha abatangaga agatubutse. Uyu mugabo udakunzwe kandi, ngo yimuye icyicaro cya Sena akijyana muri Gitega kugirango abashe gukurikirana uruganda rwe rupfunyika amazi yo kunywa. Ni uruganda avugwaho gushinga yifashishije umutungo wa leta kandi agakoresha abakozi ba leta barimo abapolisi.

Uyu mugabo bivugwa ko adafite ubwenge buhambaye, avugwaho kuba yarivanze mu kazi ka Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka n’indi mitungo, CNTB, ngo itazakora ku nyungu z’inshuti ze z’i Bururi kuko nawe ari ho akomoka muri Komini Songa.

Abasesenguzi bati : “Uyu ngo yaba ibindibyose usibye kuba perezida “.


2019-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.

Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.

Ubwanditsi 13 Feb 2021
Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Ubwanditsi 04 Jun 2019
Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Ubwanditsi 20 Mar 2018
Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred

Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred

RUSHYASHYA 05 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”
Amakuru

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Ubwanditsi 24 Jun 2024
U Rwanda rwanze kugira icyo ruvugana n’abadepite baturutse muri Israel
Mu Rwanda

U Rwanda rwanze kugira icyo ruvugana n’abadepite baturutse muri Israel

Ubwanditsi 11 Feb 2018
RDF yungutse  aba Ofisiye barangije kwiga  muri École Royale Militaire Belge
Mu Mahanga

RDF yungutse aba Ofisiye barangije kwiga muri École Royale Militaire Belge

Ubwanditsi 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru