• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

Ubwanditsi 05 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Itangazo ryashyizweho umukono n’uwitwa Emmanuel Mwiseneza, visi-perezida w’agatsiko k’abagome n’abagambanyi ka FDU-Inkingi, riragaragaza ko aka gatsiko gahangayikishijwe n’akaga abajenosideri ba FDLR barimo kubera umuriro umutwe wa M23 urimo kubacanaho mu burasirazuba bwa Kongo.

FDLR n’igisirikari cya Congo, FARDC, bafatanya ku rugamba, kuva mu kwezi gushize k’Ukwakira bararashwe bikomeye, benshi barapfa, abataracitse amaboko n’amaguru, abataravuyemo amaso bafatwa mpiri, ari nabyo byakuye umutima FDU-Inkingi.

 

Amaganya ari muri iryo tangazo aragaragaza neza isano FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ifitanye na FDLR, kugeza n’ubwo iyo FDU-Inkingi yikoma Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, ngo kuko aribo ntandaro y’akaga impunzi z’Abanyarwanda zirimo(nizo zigize FDLR).

FDU-Inkingi isangiye imyumvire ipfuye na Leta ya Kongo, umufatanyabikorwa wa FDLR, aho bafata Abanyekongo bavuga ikinyarwanda nk’aho atari abenegihugu nk’abandi. Urugero ni uko FDU-Inkingi ibabajwe cyane n’abavanywe mu byabo n’iyo ntambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bamaze imyaka hafi 30 mu nkambi z’impuzi mu bihugu binyuranye ntacyo bababwiye.

Ni mu gihe ariko kuko abo banyekongo birukanywe mu byabo na FDLR, impanga ya FDU-Inkingi. Nubwo muri abo Banyekongo harimo Abahutu n’Abatutsi, ubwicanyi bwibasiye Abatutsi kubera ya ngengabitekerezo ya jenoside Interahamwe zanduje abaturage b’Abanyekongo.

FDU-Inkingi itsimbaraye ku kinyoma cy’uko ngo M23 ifashwa n’u Rwanda, ishingiye ku byegeranyo byakozwe n’abantu babogamye, nyamara ntigire icyo ivuga ku mpuguke za Loni zidasiba kugaragaza ko FDLR ari umufatanyabikorwa w’igisirikari cya Kongo, FARDC.

 “Mappining report” yabakwamiyemo ntibazi ko itigeze ihabwa agaciro, kuko Loni yasanze ibiyikubiyemo ari amahomvu n’ibipapirano. Ni cya kirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yapfuye kera.

FDU-Inkingi rero ntaho iduhishe. Iri ku rugamba muri Kongo, nubwo aho rwerekeza hagaragaza ko nta heza h’umunyabyaha. Imisanzu ikusanya yoherereza abarwanyi bayo ba FDLR irasa nk’aho ntacyo yatanze, kuko ibyo guhungabanya umutekano w’uRwanda, kwica Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu, M23 igiye kubishyiraho akadomo.

Bazakomeza bashwiragire mu mashyamba ya Kongo kure y’u Rwanda, nka gahini wishe umuvandimwe we Abeli.

 

2022-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Ubwanditsi 04 Feb 2022
Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize  mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Ubwanditsi 23 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye
Amakuru

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
Espérance de Tunis yegukana CAF Champions League
IMIKINO

Espérance de Tunis yegukana CAF Champions League

Ubwanditsi 01 Jun 2019
Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri
Amakuru

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Ubwanditsi 29 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru