• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Ubwanditsi 12 Jan 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Kigali, Tariki ya 11 Mutarama 2021, Yolande Mukagasana ndetse n’abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze fondasiyo yitwa “Fondation Yolande Mukagasana” ifite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bitandukanye bijyanye n’amateka ya Jenoside, byaba binyuze mu ndirimbo, ikinamico ndetse na filimi.

Yolande Mukagasana ari nawe Muyobozi Mukuru wa Fondasiyo akaba ari n’umwe mu bayishinze yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara cyane cyane mu banyamakuru no mu mashuri makuru biyobowe n’abasize bakoze jenoside n’inshuti zabo. Ibi bikorwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitwaje uburenganzura bwo kuvuga icyo utekereza. Twebwe nk’abiyemeje kurinda no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntidushobora kwihanganira abapfobya amateka y’Abanyarwanda. Iyi fondasiyo yashinzwe n’abantu banyuranye, harimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’imyaka itandukanye cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo kubaka u Rwanda  ruzira amacakubiri. Niyo mpamvu iyo Fondasiyo itazagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, izajya itanga impuruza aho izabona hose hari ibimenyetso byabyara Jenoside”

Mu zindi ntego za Fondasiyo; izakora ubwo bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ifatanya n’imiryango ndetse n’ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby’igenga bifite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside. Izakoresha kandi ibiganiro, n’amahugurwa  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga inyandiko, no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yolande Mukagasana yagize kandi ati “Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y’Abanyarwanda kandi y’ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n’amacakubiri mu bantu. Niyo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”

Fondasiyo Yolande Mukagasana ifunguye amarembo kuri buri wese yaba uwo mu gihugu cyangwa hanze yacyo wifuza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.Yolande Mukagasana ni muntu ki?

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye umuryango wose wa Yolande Mukagasana, aho umugabo we ndetse n’abana bose bishwe muri Mata 1994. Kuva mu mwaka wa 1995, Yolande Mukagasana yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16  arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana nubwo yari afite ibikomere bya Jenoside. Yagenze isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda bikaba byaramuhesheje ibihembo byinshi birimo icya UNESCO  ndetse nicy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

Yolande Mukagasana yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi niyo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko ayo mateka atazibagirana.

“Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu” Yolande Mukagasana

2021-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

Ubwanditsi 21 Mar 2022
Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Butaliyani mu bya gisirikare buhagaze neza

Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Butaliyani mu bya gisirikare buhagaze neza

Ubwanditsi 25 Jul 2017
Amafoto – Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament

Amafoto – Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament

Ubwanditsi 24 Sep 2023
Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Ubwanditsi 02 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Feb 2019
Macron muri UN ati: Jenosides, France, amakosa, ibibi byinshi, uruhare…
ITOHOZA

Macron muri UN ati: Jenosides, France, amakosa, ibibi byinshi, uruhare…

Ubwanditsi 28 Sep 2018
Bizimungu yanditse ibaruwa isezera yamenye ko Inteko yamukuyeho icyizere, yari yizeye Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi
INKURU NYAMUKURU

Bizimungu yanditse ibaruwa isezera yamenye ko Inteko yamukuyeho icyizere, yari yizeye Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi

Ubwanditsi 17 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru