• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Ubwanditsi 10 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Madamu wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame mu nama I Burundi yavuze ko kuboneza urubyaro bikwiye kumvikana nko kunoza ejo hazaza ha muntu, kuko bituma umuryango ugira imibereho myiza n’iterambere rirambye.

Ibi yabivugiye i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama ya 4 yo ku rwego rwo hejuru y’ihuriro ry’abagore b’abayobozi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama ku butumire bwa mugenzi we w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye.

Mu ijambo yagejeje ku bandi bayobozi bayitabiriye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje kuboneza urubyaro bifitanye isano no guhangana n’imirire mibi ndetse no guteza imbere abaturage, dore ko ari nayo nsanganyamatsiko iyi nama yibandaho.

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko hagati ya 2005 na 2020 ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda, ryavuye kuri 17% rigera kuri 64% bituma n’igipimo cy’uburumbuke ku mugore kiva ku bana 6 kigera kuri 4.

Yagaragaje kandi ko igwingira mu gikuriro byagabanutseho 18% bitewe na gahunda yo kwita ku mwana mu minsi 1000 ya mbere uhereye akivuka. Imfu z’abana kandi zaragabanutse ziva ku bana 86 zigera kuri 33 ku bana 1000 baba bavutse ariko yongeyeho ko intego ari uko izi mfu zikumirwa burundu.

Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye we yagaragaje ko iyo hatabayeho kuboneza urubyaro umubyeyi w’umugore ahora mu bibazo by’urudaca bituma atabasha kwiteza imbere ndetse n’igihugu kikahazaharira.

Iyi nama iriga ku ruhare rwo kuringaniza urubyaro mu guteza imbere imirire myiza no kugabanya ubwiyongere bw’abaturage, ikaba yanitabiriwe n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu uwa Kenya n’uwa Zanzibar n’abari mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi ku mugabane wa Afurika.

2023-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kicukiro: Abagabo babiri bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa

Kicukiro: Abagabo babiri bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa

Ubwanditsi 25 Jan 2016
BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

Ubwanditsi 08 Dec 2019
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ubwanditsi 21 May 2025
Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 17 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana
Mu Mahanga

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred
Amakuru

Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred

RUSHYASHYA 05 Jul 2026
Loni yategetse ko ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani zisoza inshingano kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza 2020, abaturage nabo barigaragambya banga ko zitaha. Birarangira bite?

Ubwanditsi 31 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru