• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi

Ubwanditsi 16 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’Ubujurire rwa Bruxelles rwemeje ko kuba u Bubiligi bwaravanye ingabo zabwo mu birindiro zarimo muri ETO Kicukiro, byari umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, ntaho bihuriye n’itegeko ryaba ryaratanzwe n’igihugu zikomokamo.

Guhera ku wa 2 Werurwe 2018, uru rukiko rwatangiye kumva urubanza ku ruhare rushinjwa Leta y’u Bubiligi rwo kuba “ntacyo yakoze” ngo batabare Abatutsi basaga 2000 biciwe muri ETO Kicukiro ku wa 11 Mata 1994.

Ni ikirego cyatanzwe n’imiryango y’Abanyarwanda barokotse Jenoside, bashinja u Bubiligi ko bwahaye ingabo zabwo itegeko ryo kuva kuri ETO hamwe na bene wabo bari bahari, zigasiga Abatutsi mu maboko y’Interahamwe.

Mu rubanza rumaze imyaka 14 guhera mu 2004, mu mwanzuro urukiko rwafashe ku wa 8 Kamena Ikinyamakuru Jeune Afrique cyabashije kunyuzamo amaso, rwemeje ko kuvana abasirikare b’Ababiligi bari mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (Minuar) muri École Technique Officielle (ETO) ku Kicukiro “byari inshingano za Loni, bitari mu bubasha bw’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi benshi bahungiraga muri ETO kuko hari abasirikare bagera ku 100 b’Ababiligi bafite n’intwaro zikomeye, bizera ko wenda bazabarinda ibitero by’Interahamwe zabaga zishaka kubica.

Gusa izo ngabo zahawe amabwiriza yo kujya ku kibuga cy’indege gutera ingabo mu bitugu Opération Silver Back yatangiye ku wa 10 Mata, igamije gucyura abanyamahanga bari mu Rwanda by’umwihariko Abafaransa n’Ababiligi.

Ni umwanzuro ariko wagaragaye nk’ushingiye ku itegeko ryatanzwe na Leta y’u Bubiligi yari imaze gupfusha abasirikare 10 barindaga Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe.

Ahagana saa saba kuwa 11 Mata nibwo basohotse muri ETO, Abatutsi barabingiga ngo be kubasiga bonyine kugeza ubwo baryamye imbere y’imodoka zabo ariko biba iby’ubusa. Babisikanye n’Interahamwe n’ingabo za leta y’icyo gihe, binjira batera amagerenade, banarasa bagambiriye kurimbura Abatutsi bagera ku 2000 bari bahahungiye.

Urukiko rwari rwararegewe ngo rugaragaze ukwiye kubazwa uku gutererana Abatutsi kwatikije ubuzima bw’ibihumbi ubwo izi ngabo z’Ababiligi zari zimaze kuvanwa muri ETO, ngo habeho no gutanga indishyi ku wabikoze.

Uyu mwanzuro w’urukiko uvuga ko nta muyobozi w’u Bubiligi cyangwa guverinoma y’icyo gihugu waba yaratanze itegeko ryo kuhavana ingabo.

Mu batanze ikirego barimo Umuryango wa Boniface Ngulinzira wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993 akaba n’umwe mu bagize uruhare mu kunoza amasezerano ya Arusha yashyizweho umukono muri Kanama 1993, nawe wishwe ingabo z’Ababiligi zimaze kuva muri ETO.

Urwo rukiko rwanagize abere abasirikare batatu bakuru bashyize mu bikorwa iryo tegeko ryo kuvana abasirikare muri ETO, barimo Colonel Luc Marchal wari umuyobozi wungirije wa Minuar, Colonel Joseph Dewez wayoboraga ingabo z’Ababiligi i Kigali na Lieutenant Luc Lemaire wari uyoboye ingabo muri ETO.

Umwanzuro w’urukiko ukomeza ugira uti “Muri icyo gihe, nta tegeko ryatanzwe na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa igisirikare cy’u Bubiligi risaba ingabo kuva muri ETO.”

Uru Rukiko rwahinyuje umwanzuro wariwafashe n’urukiko rwabiranishije uru rubanza mu cyiciro cya mbere, rugasomwa ku wa 8 Ukuboza 2010, rwari rwemeje ko “kuvana ingabo muri ETO byari umwanzuro w’u Bubiligi atari uwa Minuar.”

2018-06-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Ubwanditsi 28 Jul 2023
Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye  bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Ubwanditsi 01 Jan 2019
Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Ubwanditsi 11 Jan 2021
Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Ubwanditsi 12 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS
POLITIKI

Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago
HIRYA NO HINO

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Uko Robot yiswe Sophia yatumiwe kuzitabira ikiganiro kirimo Perezida Kagame
HIRYA NO HINO

Uko Robot yiswe Sophia yatumiwe kuzitabira ikiganiro kirimo Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru