• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup   |   15 Aug 2022

  • Amafoto – Sir Lewis Hamilton uzwi mu gusiganwa ku mamodoka arishimira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga Ingagi   |   12 Aug 2022

  • Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!   |   11 Aug 2022

  • Minisiteri ya siporo yatangaje ko bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije asaga miliyari 30 Frw ugereranyije na Miliyari 6,7 Frw yashowe   |   10 Aug 2022

  • Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti   |   09 Aug 2022

  • Impera z’icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games   |   08 Aug 2022

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano, nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.
Col. Kaka, Gen. Kandiho na Gen Elly Tumwine

Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano, nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Editorial 13 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ku itariki 11 Gashyantare batangiye gukusanya imikono (signatures) igaragaza ko badashaka Minisitiri w’Umutekano Elly Tumwine.

Minisitiri Gen. Tumwine arashinjwa kubangamira imirimo ya Komite Ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko Uganda, ubwo yashakaga amakuru yerekeye iby’inzu z’ibanga zifungirwamo abaturage ba Uganda bagakorerwa iyicarubozo mu nyungu bwite za bamwe mu bagize inzego z’umutekano.

Nyuma yo kwakira ubusabe bw’iyo Komite yasabaga ko Minisitiri ahanwa hadasabwe ibindi bisobanuro, Mohammad Muwanga Kivumbi uhagarariye Intara ya Butambala yasabye Inteko ko byanyura mu kubitorera agendeye ku ngingo ya 56 y’amategeko agenga imikorere y’Inteko aho muri Uganda.

Mu mwaka ushize, Perezida w’Inteko, Rebecca Kadaga, yasabye ko hakorwa iperereza ku kibazo cy’iyicarubozo ku kigo gishinzwe umutekano n’iperereza imbere mu gihugu [Internal Security Organisation ]ISO na CMI nyuma yuko hari abagaragaje ko ibyo bigo byashyizeho inzu z’ibanga zikoreramo iyicarubozo.

Ubwo Gen Tumwine yageraga imbere ya komite yaje kwemera ko Guverinoma ifite izo nzu z’ibanga ku mpamvu z’iperereza atari iyicarubozo ry’abasivile.

Nyamara iyo komite ngo yaje kwakira ubuhamya bwa bamwe bavugaga ko hari abakoresha ububasha bafite mu nzego z’umutekano mu gukemura amakimbirane bafitanye n’abantu. Isaba ko abashinzwe umutekano batakoresha inzego barimo ku mpamvu zabo bwite.

Kugeza kuwa 11 Gashyantare abantu batandatu bari bamaze gusinyira ko, Minisitiri yirukanwa. Mu basinye harimo Mbwatekamwa Gaffa ukomoka mu Ntara ya Kassambya wo mu ishyaka rya NRM yabwiye Daily Monitor ko hakenewe imikono 150 mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri 457.

Ati “Dukeneye nibura imikono 150 kandi byatangiye uyu munsi. Kugeza ubu jye nashyizeho umukono wanjye, ariko sinamenya niba abandi basinye kuko ntabwo nshinzwe kureba uwaba yabikoze.”

Yavuze ko Gen Tumwine yatangiye gutera ubwoba abagize Inteko bari gusinya kuri iyo nyandiko yohereza umunetsi uri gufata amafoto y’ushyizeho umukono.

Ati “Umwungirije, uriya mugore uri hariya ahagaze afite telefoni kubera ko usinye wese agomba kumwandika akanamufata ifoto. Namubwiye nti ngwino ufate ifoto ngiye gusinya kubera ko ntakwihisha. Ntacyo aricyohano mu Nteko.”

Hagendewe ku itegeko Nshinga ryo mu 1995, Inteko Ishinga Amategeko yirukanye Abaminisitiri babiri yeguza abandi batanu nyuma yo kuzuza imikono yasabwaga.

2020-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Editorial 18 May 2019
Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Editorial 02 Jan 2018
Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Editorial 11 Jul 2018
Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Editorial 25 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

20 Jul 2022
Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

07 Jul 2022
Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

27 May 2022
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru