• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Ubwanditsi 19 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yatanze impeta y’Igihango ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bafatanije na Leta y’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabashimiye mu buryo bukomeye uko babaye hafi Abanyarwanda igihe igihugu cyari kivuye  muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahawe iyo mpeta y’igihango ni Hezi Bezalel, Howard Buffett, Gilbert Chagoury, John Dick, Paul Farmer, Alain Gauthier, Dafroza Gauthier, Linda Melvern ndetse na Joseph Ritchie.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwari rukeneye abarujya inyuma,aba rero bakaba barabigizemo uruhare rukomeye.

Mu kubashimira, Perezida Kagame yagize ati ” Mu bihe bikomeye, igihe twasabwaga kwigira ubwacu tukishakamo ibisubizo, u Rwanda ntirwigeze ruba rwonyine. Twagize inshuti zadufashije. Natwe twiteguye kubitaba igihe cyose muzadukenera.”

Perezida Kagame avuga ko iyi impeta y’Igihango  aba bantu bahawe nk’uko izina ryayo ribivuga, bisobanuye ko ari abanywanyi b’u Rwanda.

Yunzemo ati “Mu muco Nyarwanda, Igihango cyabaga hagati y’abantu babiri cyangwa se imiryango ibiri kikabahuza. Igihango ni isezerano rihitwamo ku bushake, rishingiye ku kuri n’ubwitange, ridasaza kandi ridakuka, abafitanye umubano ku buryo busanzwe bitwa ‘Inshuti’. Abagiranye Igihango bitwa Abanywanyi kuko baba banywanye, turanywanye, hari igice cyacu muri mwe, hari n’icyanyu muri twe.”

Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko abahawe izi mpeta ngo ari ukubera uruhare bagaragaje ,ku buryo nibyo abantu bakekaga ko bidashoboka byakozwe.

Perezida Kagame yibukije ko Igihango gisobanura ubucuti buhoraho kandi ntawe ugihemukira

Agira ati “Ku ruhare rw’abahawe Impeta y’Igihango ni ukubera umusanzu n’ubwitange byabo, twashoboye gukora byinshi byagaragaraga nk’ibidashoboka, Intego y’izi Mpeta ni uguha agaciro umusanzu w’intagereranywa ku buzima bw’igihugu cyacu. Igikorwa nk’iki gitera urubyiruko imbaraga n’akanyabugabo mu guha ubuzima bwabo icyerekezo gihamye.”

Perezida Kagame avuga ko Umuhango nk’uyu uzajya uba kenshi kugeza igihe abagize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abanyarwanda bazaba bamaze kwiturwa.

Hezi Bezalel, Umunyayisiraheli wahawe iyi mpeta y’ Igihango, mu ijambo rye yashimiye Kagame uburyo yongeye kubaka igihugu cyasaga nkikitariho, ubu u Rwanda rukaba rwifuzwa na buri wese. Ati “ Dufitanye igihango ubuzima bwose”

2017-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa

Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa

RUSHYASHYA 06 Mar 2026
Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Ubwanditsi 06 Dec 2025
Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Ubwanditsi 25 Sep 2025
Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Ubwanditsi 22 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo
Amakuru

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Ubwanditsi 10 Mar 2025
Urugendo rw’iminsi ibiri  Perezida Paul  Kagame agirira muri  Morocco  ( Video )
POLITIKI

Urugendo rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame agirira muri Morocco ( Video )

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?
INKURU NYAMUKURU

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Ubwanditsi 20 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru