• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Ubwanditsi 25 Sep 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, adafite ishingiro ryo kujya imbere y’Umuryango w’Abibumbye agashinja abandi gukora jenoside mu gihugu cye, nyamara ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo bukozwe n’ingabo za FARDC n’imitwe biyambaza.

Mu ijambo rya Perezida Tshisekedi mu Nteko Rusange ya Loni ku wa 24 Nzeri 2025, yasabye amahanga kwemera ko mu Burasirazuba bwa RDC hakorerwa jenoside, ariko ntiyagaragaje ubwoko cyangwa itsinda ryibasirwa. Yavuze gusa ko ibibera muri ako gace atari intambara isanzwe ahubwo ari “Jenoside ikorwa bucece.”

Amb. Nduhungirehe binyuze kuri konti ye ya X yasubije ko ibi birego bidafite ishingiro, ahubwo bigamije gusibanganya ukuri ku bikorwa bya FARDC n’imitwe iyifatanyije. Yagize ati:

“Tshisekedi afite igisirikare gifatanya n’abagize FDLR barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse agashyira mu ngabo za FARDC imitwe nka Nyatura. Yanashinze n’umutwe wa Wazalendo, awushyiramo amafaranga n’intwaro.”

Yakomeje agaragaza ingero z’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo muri Congo, harimo igitero cya Wazalendo, FDLR na Nyatura cyatwitse amazu arenga 300 mu Nturo, Masisi, mu Ukwakira 2023, n’ubundi bwicanyi bwahitanye abasivili bazize gusa ko ari Abatutsi. Ati: “Yaricecekeye ubwo abantu batwikwaga ari bazima, ubwo FARDC n’imitwe iyifatanya yicaga abasivili, ndetse ubwo abana bahabwaga intwaro bakabazwa niba biteguye kwica Abanyarwanda. Ntacyo yavuze ubwo abayobozi ba Wazalendo batanze iminsi 10 ku Banyamulenge ngo basubire mu Rwanda.”

Ibi bibazo bikomeje mu gihe FARDC ikora ibitero bikomeye mu Burasirazuba ikoresheje indege za Sukhoi-25, drones na za misile ku bice bigenzurwa na M23, aho abenshi mu bahatuye ari abasivili. Ku wa 19 Nzeri 2025, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibitero byo kuri uwo munsi byahitanye abaturage benshi i Bibwe, Chysto, Hembe na Nyange.

U Rwanda rubona ko ibi byose bigaragaza ko Tshisekedi adakwiye gushinja abandi jenoside, ahubwo agomba kubazwa ku ruhare rw’ingabo ze n’imitwe afasha. Amb. Nduhungirehe ati:

“Nyuma y’ibyo byose, arongera akajya imbere y’Umuryango w’Abibumbye akavuga jenoside? Ibyo ntibyumvikana.”

Abasesengura ibya politiki mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko imyitwarire ya RDC igaragaza ubushake buke mu kubahiriza amasezerano yo kugarura amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025 hagati ya Kinshasa na Kigali. Na none ibiganiro biri kubera i Doha hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23 ntibiratanga umusaruro, mu gihe ibitero by’ingabo za Kinshasa bigikomeje.

2025-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Ubwanditsi 11 Dec 2019
Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuye igitaraganya mu nama ya Commonwealth itarangiye

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuye igitaraganya mu nama ya Commonwealth itarangiye

Ubwanditsi 20 Apr 2018
FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Ubwanditsi 16 Dec 2025
Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 01 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana
ITOHOZA

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017
# Umwiherero :  ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]
Mu Mahanga

# Umwiherero : ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?
INKURU NYAMUKURU

Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Ubwanditsi 14 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru