• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Impamvu Umuteruzi w’Amakarito y’’Ibirungo’ mu Ruganda i Paris asha kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda

Impamvu Umuteruzi w’Amakarito y’’Ibirungo’ mu Ruganda i Paris asha kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Feb 2017 ITOHOZA

Mugihe u Rwanda rumaze kuba ikitegererezo muri Afrika mu kwihuta mu iterambere, kuburyo n’abakuru b’ibihugu basigaye baza kwigira ku Rwanda uko rwikuye mu bukene, kuva k’ubusa rukaba rugeze kure mu iterambere.

Umukozi uciriritse mu ruganda rukora ‘ibirungo ’ I Paris mu Bufaransa, uterura amakarito n’imikebe afunzemo ibiryo by’ibirungo mu ruganda niwe ushaka kuba Perezida w’u Rwanda.

Nyuma ya Rusesabagina wari umuboyi muri Hotel Des Mille Collines nawe washatse kuba Perezida, ariko kuri ubu akaba yarabuze kubera ko ibyo yabeshyeshyaga byaje gutahurwa nyuma y’igitabo cy’ Umwanditsi Edouard Kayihura warokotse jenoside akaba n’ umwe mu bahungiye muri Hotel des Mille Collines afatanije n’Umunyamerika Kerry Zukus banditse igitabo gihinyuza bidasubirwaho ikinyoma cyakwirakwijwe na Paul Rusesabagina hifashishijwe filimi yamukozweho yiswe ’Hotel Rwanda’.

-5662.jpg

Paul Rusesabagina

Iyi filimi ’Hotel Rwanda’ yakozwe nyuma y’uko Paul Rusesabagina akwirakwije hirya no hino inkuru z’ibitangaza yakoze aho yavugaga ko yarokoye imbaga y’abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines.

Umwe mu barokokeye muri iyo hoteli, Edouard Kayihura yafashe iya mbere ngo ahinyuze izo nkuru zitandukanye cyane n’ukuri, aho Rusesabagina yakwirakwije mu mahanga ko ari we warokoye impunzi z’abatutsi muri iyo hoteli, yandika igitabo ‘Inside the Hotel Rwanda- The surprising true story and why it matters today’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘Hoteli Rwanda- Inkuru itangaje y’ibyahabereye n’impamvu ifite ukamaro uyu munsi’.

Abazungu baje gutahura ko Rusesabagina yishyuzaga impunzi azitera ubwoba ko nibatamuha amafaranga abashumuriza interahamwe, nyuma za facture yishyurizagaho zarabonetse . Rusesabagina azima atyo.

Amakuru dufite avuga ko nyuma ya Rusesabagina na Thomas Nahimana, Mpayimana Philippe yagombaga kuziba icyuho, Philippe kuva mu Bufaransa, akorana n’agatsiko k’ imiryango y’abafaransa bahoze muri zone Turquoise bayobowe na Hubert Védrine wari muri zone Turquoise n’akandi gatsiko kari muri leta y’Ubufaransa gafite imizi ya francois Mitterrand, Habyarimana n’Ingabo zatsinzwe, bafatanyije na “L’Internationale démocrate centrist” (IDC), ikorera Congo, Burundi, Rwanda n’irindi huriro ry’idini gatolika mu Butariyani rikorera Sant Egidio, ari nabo baha impapuro n’ibindi byangombwa, bakanatera inkunga zirimo no kwakira abayobozi ba FDRL ari nabo babika amafaranga ya FDLR, ngabo abasunitse Ingabire Victoire ba mukuye muri Congo ni nabo baha amafaranga Mpayimana Phillipe yo kwandika ibitabo k’ubuyobozi buriho mu Rwanda, bakanamuha n’ibitekerezo ashyiramo bishinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi bwabereye muri Congo.

-5664.jpg

Mpayimana Philippe

Twanamenye ko aka “gatsiko” k’abuzukuru ba Mgr André Perraudin ri nako gasunika Padiri Nahimana Thomas, gutinyura bene wabo cyane cyane bagamije gushyira ahabona manifesto y’abahutu yakorewe mu Bubiligi yabyaye leprophete.fr, gahunda iriho siyo gutsinda ahubwo niyo gutegura ejo hazaza muri Politiki igamije guhirika ubutegetsi buriho bita ubw’Abatutsi.

Nyuma rero yaho binaniriye Thomas Nahimana kubera ko abazungu basanze Nahimana afite ibyaha bya leprophete, impapuro z’inzira n’uburiganya bugamije kubeshya abamuha amafaranga, hagombaga kuboneka uziba icyuho.

-5663.jpg

Padiri Thomas Nahimana

Ariko biragoye kuko iyo rubanda nyamwinshi bavuga, imaze guhabwa inka, amashuri, amavuriro imaze kuvumbura ko ibyo byose ari ibigamije kubasubiza inyuma kandi bari bamaze kugera ku iterambere abana babo biga, bavuzwa n’ibindi..Abazana amacakubiri mu banyarwanda barakiyongera. Murabe maso.

Burasa JG.

2017-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Apr 2016
David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu

David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu

Ubwanditsi 20 Feb 2019
Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Ubwanditsi 08 Mar 2020
Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Ubwanditsi 28 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo nenga aba Miss bambara Bikini ahubwo nenga ababategeka kuzambara- Rucagu Boniface
SHOWBIZ

Ntabwo nenga aba Miss bambara Bikini ahubwo nenga ababategeka kuzambara- Rucagu Boniface

Ubwanditsi 04 Oct 2018
APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024
Amakuru

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Ubwanditsi 13 Dec 2023
Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda
Mu Mahanga

Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda

Ubwanditsi 02 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru