• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Ubwanditsi 31 Aug 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 31 Kanama 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje inkuru yanyuze Abanyarwanda benshi, y’ifatwa rya Paul Rusesabagina, ndetse anerekwa itangazamakuru.

Uyu mugabo gito akurikiranweho ibyaha byinshi birimo iby’iterabwoba n’ibindi bitandukanye, RIB yatangaje ko uyu Rusesabagina wamamamaye cyane atuka uRwanda n’abayobozi bakuru barwo biherekejwe no gukurira umutwe w’Iterabwoba wagaragaye utwika ndetse unica abaturage , yafashwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga, dore ko yari yaranashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko atabwa muri yombi.

Bimwe mu byo ashinjwa harimo kurema no kuyobora imitwe yitwaje intwaro irimo MRCD, ndetse n’ikiryabarezi yashinze cyitwa PDR-Ihumure, Bimwe mu bitero iyi mitwe yagiye igiramo uruhare harimo icya Nyabimata cyabaye muri Kamena 2018, ndetse n’ikindi cyabereye muri Nyamagabe mu kwezi kwa 12 muri 2018.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru yagaragaraga nk’ufite ikimwaro, ubona yibaza icyo azabwira Abanyarwanda ku marorerwa yabakoreye, arimo n’ubwicanyi bwahitanye ubuzima bwa benshi muri bo.
Mu mwaka wa 2018 nibwo humvikanye ibitero byagiye bigabwa mu majyepfo y’u Rwanda cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe aho byanatwaye ubuzima bw’abanyarwanda b’inzirakarengane abandi barashimutwa, bikorezwa ibyo izo nyangabirama za Rusesabagina zari zimaze gusahura, icyo gihe Polisi y’igihugu yatangaje ko abari bagabye icyo gitero bari baje baturuka mu Burundi ndetse bakanyura mu ishyamba rya Nyungwe bahunga.

Igihe bakubitwaga inshuro n’ingabo z’u Rwanda, Ibi bitero kimwe n’utundi dutero-shuma twagiye dukurikiraho byaje kwigambwa na Paul Rusesabagina, wiyemerera ko ari umuyobozi w’ingirwashyaka ,MRCD ryaje kunyunyuza imitsi ya zimwe mu mpunzi z’abanyarwanda .

Uyu Rusesabagina yari amaze iminsi anumvikana cyane ku maradio mpuzamahanga avuga ko yifatanije n’imitwe y’iterabwoba irimo nka FDLR igizwe na benshi mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yanifatanije na CNRD ya Wilson Irategekla nawe wari waritandukanije na FDLR. Mu gushinga MRCD uyu mugabo wahoze ari umutetsi akaza kwigira umunyapolitiki yahuje ingirwashyaka ye PDR-Ihumure n’ibindi biryabarezi nka RRM yashinzwe na Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara ndetse na CNRD ya Irategeka Wilson.
Nyuma yo kwihuza baje gushinga umutwe wa kinyeshyamba bari bahuriyeho bawita FLN icyo gihe mu rwego rwo kugirango batazacagagurana baha inshingano zo kubavugira uwo wiyise Sankara ndetse ahita ahabwa ipeti rya Major ibintu byafashwe nko gutesha agaciro amapeti ya gisirikari dore uko uyu muhungu atanigeze byibura anakora amahugurwa y’umunsi umwe ya gisirikari akarenga akiyita major.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye abanyamakuru ko uyu Rusesabagina yafashwe ku bufatanye bw’ibihugu nyuma y’iperereza byose bizatangarizwa abanyarwanda ndetse aboneraho no gutanga ubutumwa ku bantu bose bafite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ababwira ko akaboko k’ubutabera kazabageraho, kikaba ari ikibazo cy’igihe gusa ngo baryozwe ayo marorerwa yabo.

Hagati aho amakuru ava mu nterahamwe, ibigarasha n’abaparimehutu aravuga ko bahiye ubwoba bwinshi mu butumwa bucicikana ku mbuga biragaragara ko batunguwe n’ifatwa rya Rusesabagina bari bazi ko yagiye gushyingura murumuna we nkuko ubutumwa bwabo kubivuga mu majwi yoherezwaga kuri WhatsApp

Buri wese aribaza niba atari we utahiwe, cyane ko bigaragara ko amahanga yatangiye kumenya neza ubugome bajunditse, bwo kubuza Abanyarwanda amahwemo.

Ngiyo politiki mburamajyo tutahwemye kubabwira Gusa Ukuri gusesuye ni uko Amarembo y’Igihugu akinguye nyamuna Amahirwe aracyahari Sekibi yaba Cyiza

Biracyaza…….

2020-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Ubwanditsi 13 Apr 2025
AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Ubwanditsi 16 Mar 2024
Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Ubwanditsi 02 Mar 2020
Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha

Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha

Ubwanditsi 04 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse
Uncategorized

Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse

Ubwanditsi 12 Jun 2023
Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda  biguru ntege
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ubwanditsi 28 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru