• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Editorial 23 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Igitutu gikomeje kwiyongera, mu mpande zose z’Isi ibyamamare mu muziki, abanditsi n’abanyapolitike barasaba Leta ya Perezida Museveni kurekura ‘nta mananiza’ umuririmbyi Bobi Wine umaze iminsi icumi mu gihome.

Bobi Wine yafashwe ku wa Mbere tariki 13 Kanama 2018, yatawe muri yombi ari kumwe na bagenzi be Depite Zaake Francis, Depite Karuhanga, Nyanzi Fred ndetse na Kassiano Wadri uherutse gutsinda amatora muri Arua.

Kuva yafatwa, havuzwe byinshi byiganjemo gutunga agatoki Leta ya Perezida Museveni ko yahimbiye ibirego uyu muhanzi mu gihe abo ku ruhande rwe bashinja igisirikare ko cyamukoreye iyicarubozo ndetse ko cyamufunze mu buryo bugamije kubabaza umubiri we.

Abahanzi b’ibyamamare mu bice bitandukanye by’Isi bagaragaje ko ‘nabo batishimiye na gato ifungwa rya Bobi Wine n’uburyo yakorewe iyicarubozo’ bagasaba ko yahita arekurwa.

Abahanzi bakomeye barimo Chris Martin, umuririmbyi ukomeye cyane mu itsinda rya Coldplay; Chrissie Hynde wo mu itsinda rikomeye ku Isi The Pretenders; Peter Gabriel; Angelique Kidjo; Femi Kuti[umwana wa Fela Kuti]; Brian Eno; Damon Albarn n’abandi.

Ababa bahanzi n’abandi bagera muri 50 basinye ibaruwa isaba Leta ya Uganda ko yarekura Bobi Wine kandi ko “bamaganye mu buryo bweruye ifatwa, ifungwa n’itotezwa ndetse n’ibikorwa bibabaza umubiri byakozwe n’igisirikare cya Uganda” kuri Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine].

Mu basinye kuri iyi baruwa nk’uko Billboard ibitangaza, harimo umwanditsi ukomeye Wole Soyinka, umunyapolitike Tom Watson[umuyobozi wungirije w’ishyaka Labour Party ryo mu Bwongereza] ndetse na benshi mu baharanira uburenzira bwa muntu muri Uganda.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ngo “Turasaba Guverinoma ya Uganda ko yakora ibishoboka akabasha kubona ubuvuzi kandi ikemera ko hakorwa iperereza ritabogamye ku ifungwa rye ryakozwe mu buryo bubi.”

Ifungwa rya Depite Bobi Wine ryarakaje benshi muri Uganda ndetse by’umwihariko abatabarika biganjemo urubyiruko barahekenyera amenyo Perezida Yoweri Museveni ufatwa nk’uwategetse ko uyu muhanzi afungwa.

Bobi Wine yatangiye guhangana na Perezida Museveni mu buryo bweruye kuva muri Nyakanga 2017 ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko, na mbere y’aho ari muri bake batinyukaga kuvuga byeruye ko ‘ubutegetsi bwa Museveni’ bujegajega bityo ko hakenewe impinduka.

Mu minsi yashize yasohoye indirimbo yise ‘Freedom’ yamagana mu buryo bweruye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga hakavanwamo imyaka ntarengwa irebwaho ku wemerewe kuba Perezida wa Uganda. Iri hindurwa ryatumye Museveni[wafashe ubutegetsi mu 1986 ] abona uburyo bwo kuzakomeza kuyobora kugeza mu 2021.

Kuri uyu wa Gatatu, Kizza Besigye yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru anenga bikomeye leta ya Uganda ikoresha imbaraga za gisirikare mu kurwana n’abatavuga rumwe nayo. Yanavuze ko ibyakorewe Bobi Wine nawe yabiciyemo mu myaka myinshi ishize.

Kizza Besigye yavuze ko “ibyaha Bobi Wine ashinjwa ari ibihimbano”. Yongeraho ati “Nanjye bandeze kenshi banshinja kugambanira igihugu, gufata ku ngufu, iterabwoba, gutunga imbunda n’ibindi bagamije kunca intege.”

Kuri uyu wa Gatatu kandi, inshuti, umuryango n’abandi bose bamaganiye kure ifungwa rya Bobi Wine bitabiriye igitambo cya misa yabereye kuri Cathedral Rubaga i Kampala basabira uyu muhanzi umaze iminsi icumi afunzwe.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018, Bobi Wine agomba kwitaba urukiko rwa gisirikare kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha ashinjwa birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no gushoza imyigaragambyo igamije guteza inabi mu baturage.

Bobi Wine yagonganye kenshi n’inzego z’umutekano kubera ibikorwa ategura byo kwamagana ibintu bimwe na bimwe muri Uganda

Umugore wa Bobi Wine[hagati] ubwo yari mu misa yo gusabira umugabo we ufunzwe

2018-08-23
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Editorial 09 Aug 2019
Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Editorial 20 May 2022
Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Editorial 06 Jul 2019
Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Editorial 12 Dec 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru