• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Ubwanditsi 09 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame wafunguye ihuriro ry’Ubucuruzi riri kubera i Kigali; yagarutse ku Isoko rusange ry’Umugabane wa Africa rigomba gutangira mu mwaka utaha wa 2020, avuga ko n’amasezerano y’urujya n’uruza rw’Abanyafurika ari kugenda yemezwa n’ibihugu bitandukanye kuko hatabaho kwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ngo abantu bo bakumirwe.

Iri huriro ryiswe Golden Business Forum, rifite insanganyamatsiko igira iti “Unlock Trade in Africa and The Wordl” cyangwa se “Gufungurira imiryango ubucuruzi muri Africa n’ubwo igirana n’Isi”.

Perezida Kagame wagarutse ku masezerano y’isoko rusange rya Africa yashyiriweho umukono i Kigali muri Werurwe 2018, yavuze ko hari intambwe nziza iri guterwa mu kuyemeza ndetse ko azatangira kubahirizwa muri Nyakanga umwaka utaha wa 2020.

Yavuze kandi ko amasezerano y’urujya n’uruza rw’abanyafurika nayo yasinywe ndetse ko ibihugu bikomeje kuyemeza ku buryo namara kwemezwa Abanyafurika batazongera gusabwa impushya (Visa) zo kugenda mu mugabane wabo ndetse bakagira n’ubundi burenganzira bw’agaciro mu Africa yabo.

Avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Ati “Ni gute twaba tugiye kwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko ntitwemere urujya n’uruza rw’abantu?”

Abakoloni binjiye muri Africa bayiciyemo ibice bashyiraho imipaka mu kuyigabagabanya ari na ho havuye ibyo kubanza kwaka impushya kugira ngo bave mu gihugu bajya mu kindi {za Visa}.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika bakwiye kumva iby’aya mategeko n’amabwiriza ababuza kugenderanira uko bashaka kuko mbere yayo bagenderaniraga “bakambuka imipaka waba ubahaye Visa cyangwa utayibahaye.”

Avuga ko ikibabaje ari uko aba banyafurika babanza kwaka impusa zo kugenderanirana ari abavandimwe “Ikibatandukanyije ari uko baba mu bice bitandukanye bitandukanywa n’ibizwi nk’umupaka.”

Ati “Ni ahacu abayobozi kubyoroshya kuko byose bizaba bigamije tubyungukiyemo nta mwihariko ubayemo.”

Perezida Kagame yanagarutse ku masezerano y’isoko ry’ikirere kimwe azwi nka SAATM (Single African Air Transport Market), yafunguye mu ntangiro z’umwaka ushize ubwo yari ayoboye AU, avuga ko agamije gukuraho imbogamizi z’igendo zo mu kirere muri Africa.

Ati “Aya masezerano yose agamije kongera kubyutsa ubukungu bwa Africa, akazanira amahirwe abashoramari biteguye kuyabyaza umusaruro.”

Avuga ko uko abanyafurika bazarushaho guhahirana bizanabafasha kohereza ibicuruzwa ku yindi migabane “ariko biradusaba kongera ubwumvikane tukanagirana imibanire myiza hagati y’abaturanyi bacu.”

Kagame uvuga ko ibi bitanga ikizere ko bizatuma Kompanyi nyafurika ziza ku isonga ku Isi, avuga ko mu myaka 15 ishize hari ibihugu bya Africa byari mu myanya myiza muri raporo ya Banki y’Isi ku byerekeye ubucuruzi.

Avuga ko iterambere ryahoze ari umukoro wa za Guverinoma n’Imiryango itari iya Leta, ku buryo ubucuruzi bwahoraga mu biganiro, gusa ngo abacuruzi na bo bahoze bafite uruhare rukomeye mu majyambere.

Ati “Iyo myitwarire yadusubije inyuma nk’u Rwanda n’umugabane wose ariko inzira yo kwiyemeza impinduka iri kugenda neza.”

Agaragaza ko kwibumbira hamwe nk’umugabane bizawuzanira impinduka nziza kuko hari ingero z’ibyiza byo kwishyira hamwe nk’ibiriho bigerwaho mu bihugu bigize Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba birimo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uhuriweho, ibikorwaremezo no gusangira ingufu z’amashanyarazi.

Perezida Kagame yahamagariye abikorera gukomeza kugira uruhare mu mpinduka z’umugabane wa Africa.

Perezida Kagame, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye n’Umuyobozi w’abikorera Robert Bapfakurera

Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa kwihutisha urujya n’uruza rw’abantu

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 600 baturutse mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi

2019-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Ubwanditsi 08 Oct 2024
Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017

Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ubwanditsi 09 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 
Amakuru

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Ubwanditsi 25 Aug 2024
Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera
INKURU NYAMUKURU

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubwanditsi 22 Apr 2021
Umunyarwanda  yateye utwatsi  ibyavugiwe kuri Radio Inkingi
ITOHOZA

Umunyarwanda yateye utwatsi ibyavugiwe kuri Radio Inkingi

Ubwanditsi 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru