• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Ubwanditsi 09 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame wafunguye ihuriro ry’Ubucuruzi riri kubera i Kigali; yagarutse ku Isoko rusange ry’Umugabane wa Africa rigomba gutangira mu mwaka utaha wa 2020, avuga ko n’amasezerano y’urujya n’uruza rw’Abanyafurika ari kugenda yemezwa n’ibihugu bitandukanye kuko hatabaho kwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ngo abantu bo bakumirwe.

Iri huriro ryiswe Golden Business Forum, rifite insanganyamatsiko igira iti “Unlock Trade in Africa and The Wordl” cyangwa se “Gufungurira imiryango ubucuruzi muri Africa n’ubwo igirana n’Isi”.

Perezida Kagame wagarutse ku masezerano y’isoko rusange rya Africa yashyiriweho umukono i Kigali muri Werurwe 2018, yavuze ko hari intambwe nziza iri guterwa mu kuyemeza ndetse ko azatangira kubahirizwa muri Nyakanga umwaka utaha wa 2020.

Yavuze kandi ko amasezerano y’urujya n’uruza rw’abanyafurika nayo yasinywe ndetse ko ibihugu bikomeje kuyemeza ku buryo namara kwemezwa Abanyafurika batazongera gusabwa impushya (Visa) zo kugenda mu mugabane wabo ndetse bakagira n’ubundi burenganzira bw’agaciro mu Africa yabo.

Avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Ati “Ni gute twaba tugiye kwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko ntitwemere urujya n’uruza rw’abantu?”

Abakoloni binjiye muri Africa bayiciyemo ibice bashyiraho imipaka mu kuyigabagabanya ari na ho havuye ibyo kubanza kwaka impushya kugira ngo bave mu gihugu bajya mu kindi {za Visa}.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika bakwiye kumva iby’aya mategeko n’amabwiriza ababuza kugenderanira uko bashaka kuko mbere yayo bagenderaniraga “bakambuka imipaka waba ubahaye Visa cyangwa utayibahaye.”

Avuga ko ikibabaje ari uko aba banyafurika babanza kwaka impusa zo kugenderanirana ari abavandimwe “Ikibatandukanyije ari uko baba mu bice bitandukanye bitandukanywa n’ibizwi nk’umupaka.”

Ati “Ni ahacu abayobozi kubyoroshya kuko byose bizaba bigamije tubyungukiyemo nta mwihariko ubayemo.”

Perezida Kagame yanagarutse ku masezerano y’isoko ry’ikirere kimwe azwi nka SAATM (Single African Air Transport Market), yafunguye mu ntangiro z’umwaka ushize ubwo yari ayoboye AU, avuga ko agamije gukuraho imbogamizi z’igendo zo mu kirere muri Africa.

Ati “Aya masezerano yose agamije kongera kubyutsa ubukungu bwa Africa, akazanira amahirwe abashoramari biteguye kuyabyaza umusaruro.”

Avuga ko uko abanyafurika bazarushaho guhahirana bizanabafasha kohereza ibicuruzwa ku yindi migabane “ariko biradusaba kongera ubwumvikane tukanagirana imibanire myiza hagati y’abaturanyi bacu.”

Kagame uvuga ko ibi bitanga ikizere ko bizatuma Kompanyi nyafurika ziza ku isonga ku Isi, avuga ko mu myaka 15 ishize hari ibihugu bya Africa byari mu myanya myiza muri raporo ya Banki y’Isi ku byerekeye ubucuruzi.

Avuga ko iterambere ryahoze ari umukoro wa za Guverinoma n’Imiryango itari iya Leta, ku buryo ubucuruzi bwahoraga mu biganiro, gusa ngo abacuruzi na bo bahoze bafite uruhare rukomeye mu majyambere.

Ati “Iyo myitwarire yadusubije inyuma nk’u Rwanda n’umugabane wose ariko inzira yo kwiyemeza impinduka iri kugenda neza.”

Agaragaza ko kwibumbira hamwe nk’umugabane bizawuzanira impinduka nziza kuko hari ingero z’ibyiza byo kwishyira hamwe nk’ibiriho bigerwaho mu bihugu bigize Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba birimo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uhuriweho, ibikorwaremezo no gusangira ingufu z’amashanyarazi.

Perezida Kagame yahamagariye abikorera gukomeza kugira uruhare mu mpinduka z’umugabane wa Africa.

Perezida Kagame, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye n’Umuyobozi w’abikorera Robert Bapfakurera

Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa kwihutisha urujya n’uruza rw’abantu

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 600 baturutse mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi

2019-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Ubwanditsi 27 May 2022
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024
Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Ubwanditsi 03 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse
INKURU NYAMUKURU

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.
Amakuru

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 May 2021
Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports
IMIKINO

Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports

Ubwanditsi 29 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru