• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Ubwanditsi 06 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’ishimutwa ry’abakozi babiri ba banyarwanda bakorera LONI n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI) , uwo muryango mpuzamahanga wahisemo kutajya wohereza abakozi bawo ba banyarwanda muri Uganda.

Uwo muryango mpuzamahanga kandi ufata n’icyemezo cyo kutajya ukoresha ibikoresho by’abanyarwanda muri Uganda, nubwo byaba bikoreshwa na LONI.

Mu nyandiko yabonywe na Rushyashya, LONI ivuga ko yafashe umwanzuro nk’ingamba yo kwirinda, kudatwara baba ingabo, polisi abasivile ndetse n’ibikoresho byaba ari iby’Abanyarwanda, mu kubinyuza muri Uganda. Ibi harimo kudashyira ingabo z’URwanda, yaba abasivile cyangwa ingabo mu mahugurwa aba arimo kubera muri Uganda cyane cyane Entebbe.”

Iyi baruwa kandi ikaba igaragaza ko ibikoresho byagenewe URwanda bizajya binyuzwa mu yandi mayira.

Nkuko abasesenguzi babibona, ngo Uganda ni igihugu cyidakurikiza amategeko, bityo kandi kikaba kidakwiriye kwizerwa, kubirebana n’amategeko. Ibyo byabaye nyuma y’uko ubugizi bwanabi bukorerwa URwanda n’ Abanyarwanda.

Ushinzwe urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, ku wa 13 Kamena 2019, rwaje gushimuta Bihoyiki Francis, umukozi wa LONI mu nkambi y’impunzi ya Kyaka. Nuko iminsi mike nyuma yaho, ku wa 26, baza nanone gushimuta Musinga Antoine, undi mukozi w’Ikigo mpuzamahanga, cyibarizwa Entebbe.

Nkuko isanzwe ibikora, CMI  yohereje barushimusi baba bashyigikiwe n’urwego rw’igihugu kugirango rufate abo banyarwanda, hatitawe ku nshingano baba bafite bahita nkuko bivugwa n’umukozi w’icyo kigo mpuzamahanga , bityo ngo bahita babakurura barabatwara. Nta mpapuro zo kubafunga bigeze berekana, nyuma ngo byaje kumenyekana ko CMI yaregaga abo bakozi babiri kuba ari ba maneko b’URwanda”.

Inshuro nyinshi inzego z’umutekano za Kampala zakomeje kugirira nabi inzirakarengane z’Abanyarwanda baba batakoze. Nta kimenyetso bajya bagaragaza cyashyigikira ibyo birego.  Bigaragaza ko ari urwango rwibasiye imbaga yose y’Abanyarwanda kandi ari nta mpamvu, uretse gusa ko Museveni yahisemo kwibasira URwanda aruhoza ku ntonganya. .Bihoyiki na Musinga bagize batya bisanga mu makuba asanzwe agwirira Abanyarwanda benshi baba bafashwe n’urwego rw’ibutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI

Uko ari babiri, mubihe binyuranye, bazengurutswe n’abagabo banahise babinjiza mu mudoka ku ngufu. Bakigeramo, abo bagabo ba CMI ubundi babanza kubakubita ikintu kimeze nk’uruziga mu mutwe mu rwego rwo kugirango batababona bakabamenya, ndetse no kugirango batamenya aho babajyanye . Abanyarwanda batagira ingano nka Damascene Muhawenimana, Roger Donne Kayibanda, Jean Mucyo, Moses Ishimwe Rutare n’abandi benshi basobanura uburyo bwifashishwa muri izo kasho ziteye nk’ubuvumo za CMI.

Icyambere  abo bakozi ba CMI babanza gukora, ni ukujagajaga imifuka, cyangwa sakame z’abagore, bakiba icyitwa ifaranga cyose, baba basanze mo, nuko bagakurikizaho telephone, bityo bakamutegeka kubabwira umubare w’ibanga wa telephone ye. Nuko bakabikuza amafaranga yose aba ari kuri mobile money. Ubu ku cyicaro gikuru cya CMI abashyashya baba bakihagera, babashyira muri koridoro, nyuma y’akanya gato, bakazamurwa hejuru mu etaje babahata ibibazo.”

Uko guhatwa ibibazo akenshi bikorwa n’abagabo baba barimo kuvuga ikinyarwanda cyiza kinononsoye. Abantu bawe batekereza ko iyo Urwanda ruvuga ko Uganda ifatanya na RNC ya  Kayumba Nyamwasa mu guhungabanya URwanda bakagira ni politike. Ariko icyibabaje nuko bakorerwa iyicarubozo n’abantu bavuga ururimi rumwe rw’ikinyarwanda nkabo, bakaba bagomba kumenya ukuri Kigali iba irimo kuvuga ukuri igihe cyose.

Iyicarubozo ahanini ribaba rigamije ibintu bibiri, kumenya amakuru inzirakarengane yaba afite, yerekeranye n’ingabo cyangwa se polisi. Icyakabiri, ni ukugerageza kwinjiza abarwanyi muri RNC ku ngufu. Uburyo buba bugamije kubabaza bikabije izo nzirakarengane kugirango yemere kwinjira mu barwanyi ba RNC, mu rwego rwo gukiza ubuzima bwe.

Ibyo nibyo CMI yakoreye Abanyarwanda babiri bakorera LONI.. Ubugome  buranga inzego z’umutekano za Uganda bwarenze imipaka, kugeza naho birara mu bakozi ba LONI, kandi bikaba ntanicyo biba bibabwiye. Aho niho irengahaniro ryabo rigeze. Abahanga bakaba bibaza niba hari ikindi cyindi Loni yaba itegereje kugirango igire icyo ikora kuri Uganda.

LONI ubwayo, binyuze mu mpuguke zayo yabonye Raporo yanditswe kuri DRC, umwaka ushize kuwa 31 Ukuboza 2018, igaragaza iyinjiza ry’abarwanyi ba RNC, umutwe w’iterabwoba kandi bikaba bigaragara ko kampala ntacyahindutse kugeza magingo aya. Ntagushidikanya Kampala iri mu binjiza abarwanyi muri RNC, n’ingabo za bajenosideri .

Nyamara kandi igitangaza benshi, nuko ntakintu na kimwe LONI yigeze ikora mu rwego  rwo gukoma Uganda mu nkokora.. “Ni nkaho LONI ari indorerezi y’indangare ipfa kurebera imyitwarire iyo ariyo yose idahwitse ntigire icyo ikora, ikwiriye kwikubita agashyi ikiminjiramo n’agafuI!

Nonese niba noneho inzego z’umutekano za Uganda zitangiye kujya zishimuta ndetse no kwicurubozo abakozi ba LONI, biragana he ? reka dutegereze turebe noneho ko haricyo LONI izakora.

2019-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru  bibogama – Mbanda

Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru bibogama – Mbanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba  yimanitse mu giti

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba yimanitse mu giti

Ubwanditsi 13 May 2017
Uganda: Abaturiye umupaka bokeje igitutu leta basaba ubutaka bwometswe ku Rwanda

Uganda: Abaturiye umupaka bokeje igitutu leta basaba ubutaka bwometswe ku Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2018
Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Ubwanditsi 09 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022
Amakuru

Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Yerusalemu: Abagera kuri 52 bamaze kugwa mu myigaragambyo yakuruwe na Amerika yimuye ambasade yayo
HIRYA NO HINO

Yerusalemu: Abagera kuri 52 bamaze kugwa mu myigaragambyo yakuruwe na Amerika yimuye ambasade yayo

Ubwanditsi 15 May 2018
Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye
INKURU NYAMUKURU

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye

Ubwanditsi 20 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru