• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubwanditsi 05 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo ugeze I Mutobo, mu kigo abahoze ari abarwanyi bahererwamo amahugurwa mbere yo gusubira mu buzima busanzwe, uterwa agahinda n’ ingimbi n’abangavu bafatiwe ku rugamba ngo bararwanira Rusesabagina na FLN ye.

Abo bana bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 12 na 15, bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana kubera imibereho mibi bagiriye muri FLN. Iyo bakubwiye akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, usesa urumeza, ukumva Rusesabagina utamubonera igihano gikwiye ubwo bunyamaswa.

Abo bana barimo abakobwa bato babarirwa muri 60, batanga ubuhamya bubabaje cyane, nk’iyo bavuga ukuntu basambanyijwe n’abantu babaruta kure, ndetse bamwe bahakura uburwayi n’ubumuga bukomeye. Bavuga ko mu mwaka wa 2018 mu nkambi z’impunzi muri Kongo hakwijwe ubutumwa ngo buvuye kuwo bitaga “umugaba mukuru wa FLN”, Paul Rusesabagina, buvuga ko buri mwana agomba kujya mu gisirikari cya FLN, hatitawe ku gitsina cyangwa ingano ye. Ngo babizezaga kuzabona amapeti akomeye n’imishahara minini nibamara gufata uRwanda Ni uko batangiye kwigishwa imbunda zibarusha ibiro, batozwa kwanga uRwanda batazi icyo bapfa narwo, abenshi bagwa mu bitero bagabye ku Rwanda, abagize amahirwe bafatwa ari bazima.

Ikindi baduhishuriye ni uko ab’abakobwa bigishwaga ubutasi, barangiza bakinjira mu Rwanda bashaka akazi ko mu rugo, ariko mu by’ukuri ari intasi za FLN. Ubu Leta irarwana no kubondora, inagerageza kubavura ubusembwa n’ingengabitekerezo y’uwango Rusesabagina n’abambari be babapakiyemo. Mu by’ukuri barangiritse cyane.

Icyiza ariko, ni uko ubu abenshi bamenye ko bashutswe, ndetse bakavuga ko baziyambaza inkiko, maze Rusesabagina akaryozwa ubugome yabakoreye. Barasaba urubyiruko kujya rushishoza , rukima amatwi abarushora mu ntambara batazigera batsinda.Tunibutse ko gushyira abana mu gisirikari ari icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

Ibi se nabyo Rusisibiranya Rusesabagina azabihakana ra?! Izi ngimbi n’abangavu yavukije ubuzima nibo, mu ijambo yivugiye ngo yifuriza abayoboke be umwaka muhire w’2019, yise “abasore n’inkumi bari ku rugamba rwo kubohora uRwanda”. Ikindi kimenyetso gikenewe ni ikihe harya?

2020-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Ubwanditsi 06 Mar 2024
Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi  yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira

Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira

Ubwanditsi 12 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi
ITOHOZA

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Ubwanditsi 21 Mar 2017
Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !
Amakuru

Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Ubwanditsi 16 Aug 2021
Frank Habineza yatewe n’abajura
ITOHOZA

Frank Habineza yatewe n’abajura

Ubwanditsi 17 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru