• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Ubwanditsi 21 Mar 2017 ITOHOZA

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse umukuru w’igipolisi kugicishamo umweyo kuko ngo iki gipolisi kimaze gucengerwamo n’abagizi ba nabi benshi.

Ibi yabitangarije mu mpera z’icyumweru gishize mu kiriyo cy’uwari umuvugizi w’igipolisi cy’igihugu, AIGP Andrew Felix Kaweesi ahitwa Kulambiro, aho yavuze ko inshuro nyinshi abanyabyaha bafatanya n’abapolisi kandi bikarangira bidakozweho iperereza neza.

Museveni yagize ati: “Maze iminsi nkurikirana ibi bibazo by’umwihariko mu iyicwa rya Joan Kagezi . ibimenyetso byaragaragaraga neza ariko byarangiriye aho”.

Yakomeje avuga ko hari n’ibindi bibazo byinshi byo gutera ubwoba abatangabuhamya ndetse no kubica. “Igipolisi cyacengewemo n’abanyabyaha kandi Kale (Kayihura) agomba gusukura igipolisi”, uwo ni Museveni ukomeza avuga.

Museveni yanagarutse ku kibazo cy’umukinnyi w’amasiganwa mu mamodoka, Ponsiano Lwakataka yavuze ko igipolisi cyari gifite ibimenyetso bigaragaza neza ko yishe abantu 9 ariko ntiyatabwa muri yombi. Yongeyeho ko abari abatangabuhamya bose muri iki kibazo batewe ubwoba n’abapolisi muri Rakai maze kubera gutinya kugirirwa nabi bakava mu byo gutanga ubuhamya.

“Muri icyo kibazo cya Lwakataka, abantu batangaga amakuru bahigwaga n’abapolisi. Aho guta muri yombi umunyabyaha, bafashe uwatanze amakuru.”, ibi akaba ari ibyo perezida Museveni yakomeje avugira mu kiriyo cya Kaweesi.

Perezida Museveni ntiyanahishe ko hari abantu benshi bamusanga bakamubwira ko ari we bashaka kwihera amakuru kuko ngo baba batizeye abapolisi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Umukuru w’igihugu cya Uganda yakomeje avuga ko ibyaha byose bikorwa biba bifitiwe ibimenyetso ariko kubera ko igipolisi ngo cyacengewemo n’abagizi ba nabi, ibyo bimenyetso birangizwa n’ikirego kikarangirira aho.

Yavuze ko ibi bibazo byose byabyikurikiraniye ubwe, ariko yongera gushimangira ko umukuru w’igipolisi, Gen. Kale kayihura afite inshingano zo gusukura igipolisi. Museveni kandi yanenze inzego zitandukanye zishinzwe ubutasi ku nzego zitandukanye mu gihugu azishinja ko zitabasha kubona ibyaha bitarakorwa ngo zibikumire.

Perezida Museveni yakomeje agira ati: “Aba banyabyaha baradutunguye kubera ko iki gihugu cyari mu mahoro badukubita igihe twari twaregeje. Tuzabashaka kandi tubice”.

Tubibutse ko Uwari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi , yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ushize arashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari aturutse iwe mu rugo muri Kulambiro. Yicanywe n’abari bashinzwe kumurinda babiri.

Ku rundi ruhande, urubuga Xrated rwo muri Uganda rwatangaje ko imbunda yakorewe muri Amerika yitwa M4 yakoreshejwe mu kwica AIGP Kaweesi, ubusanzwe ikoreshwa muri Uganda na Special Forces, CTU (Umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba) ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare.

-6146.jpg

Uru rubuga rukavuga ko nk’uko umunyamakuru wa NTV wakuye amakuru mu gipolisi yabwiwe ko nyakwigendera Kaweesi nawe yabashije kurasa amasasu 12 akoresheje pistol ye yirwanaho mbere yo kwicwa n’abicanyi bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa M4.

Ngo nubwo ibi bidasobanuye ko Kaweesi yaba yarishwe n’abantu baturutse muri iyo mitwe, ngo urebye ukuntu bari bazi ibyo bakora n’ukuntu bahise babura nyuma yo gukora ubwicanyi bigaragaza ko bwakozwe n’abantu bitoje neza

2017-03-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusirirake w’umurundi wafatiwe mu Rwanda yasubijwe u Burundi

Umusirirake w’umurundi wafatiwe mu Rwanda yasubijwe u Burundi

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange

Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Ubwanditsi 28 Mar 2019
Uganda yikanze igitero ita muri yombi ukekwaho guha inyeshyamba z’Abanyarwanda ubutaka bwo guhingaho

Uganda yikanze igitero ita muri yombi ukekwaho guha inyeshyamba z’Abanyarwanda ubutaka bwo guhingaho

Ubwanditsi 06 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Ubwanditsi 30 Sep 2019
Abantu Miliyari  bakoresha YAHOO bibwe amabanga
ITOHOZA

Abantu Miliyari bakoresha YAHOO bibwe amabanga

Ubwanditsi 16 Dec 2016
NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara  mu Rwanda kuri uyu wambere”
ITOHOZA

NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara mu Rwanda kuri uyu wambere”

Ubwanditsi 23 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru