• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kinshasa haranuka uruntu runtu : Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yose beguye

Kinshasa haranuka uruntu runtu : Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yose beguye

Ubwanditsi 14 Nov 2016 ITOHOZA

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Augustin Matata Ponyo, yamaze gutangaza ubwegure bwe na guverinoma yose yari ayoboye.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, nibwo Ponyo yashyikirije Perezida Joseph Kabila impapuro zo kwegura kwe na guverinoma yose.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo kubonana na Kabila, Ponyo yatangaje ko kwegura kwe biri muri gahunda yo kubahiriza amasezerano aherutse gusinyirwa mu biganiro bya politiki.

Aya masezerano agendanye no kwimura amatora no gushyiraho leta y’inzibacyuho ateganya ko Minisitiri w’Intebe agomba guturuka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu ndetse guverinoma igahurirwamo n’impande zombi.

Ponyo wabaye Minisitiri w’Imari, yahawe umwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Mata 2012.

Ku itariki 18 Ukwakira 2016 nibwo hafashwe umwanzuro wo kwigiza inyuma amatora, akazaba muri Mata 2018.

Hanemejwe ko Perezida Kabila uzarangiza manda ye ya kabiri mu Ukuboza 2016 akomeza kuyobora kugeza igihe uzamusimbura azatorerwa n’ubwo abatavuga rumwe na leta bo bifuzaga ko yahita avaho.

Ibi bibaye mugihe hari amakuru ava mu gace ka Bunagana aho RDC ihana imbibi na Uganda, bivugwa ko humvikanye amasasu nyuma y’aho uwari umuyobozi w’Umutwe wa M23 Jenerali Sultan Makenga aburiwe irengero, bigakekwa ko imirwano hagati ye na Leta ya Congo yaba yongeye kubura n’ubwo bikiri ibanga.

-4661.jpg

Uwari Minisitiri w’Intebe wa Congo Augustin Matata Ponyo

Umwanditsi wacu

2016-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Ubwanditsi 30 May 2017
Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Ubwanditsi 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?
INKURU NYAMUKURU

Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera
Mu Mahanga

Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera

Ubwanditsi 29 Jan 2019
Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo
INKURU NYAMUKURU

Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo

Ubwanditsi 18 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru