Ikipe ya Congo Kinshasa iteye ikirenge kimwe muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo kunyagira itababariye Angola 4-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya kabiri. Abakongomani bishimikira itsinzi Ikipe aya Angola yaje gukina ibizi ko gutakaza inota iryo ari ryo ryose biri buyisezerere mu irushanwa yaje ihabwamo amahirwe, ariko ikaritangira itsindwa na Cameroon. Umukino ntabwo byasabye iminota myinshi ngo icyerekezo cyawo kimenyekane, dore ko ku munota wa karindwi w’’umukino Congo yabonaga Corner yaje no kuvamo igitego cya mbere cy’izi Ngwe, ni nyuma yo gusigana kwa ba myugariro ba Angola maze Nelson Munganga akabanyeganyezanya inshundura. Mu gihe Angola yarimo ikora ibishoboka ngo yishyure iki gitego, yaje gutsindwa icya kabiri ahanini cyagizwe uruhare runini n’uburangare bw’umunyezamu wa Angola maze Mechack Elia akamuhindukiza ku munota wa 17. Ikipe ya Congo Kinshasa yanabonye amahirwe yo gutsinda ibindi bitego gusa iza gutegereza umunota wa 38 ubwo ku mupira yari ahawe neza na Luvumbu, Jonathan Bolingi Mpangi Merikani aza gutsinda igitego cyiza cya gatatu. Igice cya mbere cyarangiye ri ibyo bitego 3-0. Nyuma yaho igice cya mbere kirangiriye ari bitatu ku busa, igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye ituze cyane bitandukanye n’icya mbere. Kugeza ku munota wa 74 w’umukino, umupira wakinirwaga ahanini mu kibuga hagati, nubwo amakipe yanyuzagamo akagerageza abanyezamu. Ikipe ya Congo Kinshasa yaje kubona amahirwe yo gutsinda ku munota wa 75 ariko iza gutakaza umupira mu rubuga rw’amahina. Contre Attaque yavuyemo aha yaje kubyara igitego cya mbere cya Angola cyatsinzwe neza na Gelson ku munota wa 78. Mu gihe Angola yarimo ishakisha uburyo yagaruka mu mukino neza, yaje gutsindwa igitego cya kane cy’umutwe cyatsinzwe neza na Merveille Bope Bokadi hari ku munita wa 83. Nyuma y’umunota umwe gusa, Angola yahise ibona igitego ubwo kapiteni wa Congo Kinshasa Kimwaki yitsindaga igitego kukazo gakomeye kari gakozwe na Yano. Umukino waje kurangira ari ibitego 4-2 ndetse Congo akaguru kamwe ikaba igateye muri ¼ cy’irangiza mu gihe Ethiopie yaba idashoboye gutsinda Cameroon mu mukino ukurikiye. M.Fils


Inkuru zigezweho
-
Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano | 28 Oct 2026
-
Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga | 28 Oct 2026
-
Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe | 27 Oct 2026
-
Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA | 19 Oct 2026
-
Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo | 19 Oct 2026
-
Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana | 19 Oct 2026




