• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Ubwanditsi 24 Feb 2025 Amakuru, IMIKINO

Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan yatwaye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2025 kavaga mu Rukomo gasorezwa i Kayonza ku ntera ya KM 157 na Meteri 800.

Uyu mukinnyi yegukanye aka Gace nyuma yaho agace ka mbere kakiniiwe mu mu mujyi wa Kigali aho basiganwaga umuntu kigiti cye kegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu.

Mu nzira abasiganwa kuva batangiriye mu karere ka Gicumbi ukanyura Nyagatare,  Gatsibo bagasoreza mu karere ka Kayonza, umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira ikipe y’u Rwanda niwe wari uyoboye.

Nubwo Munyaneza yari ayoboye isiganwa mu gihe kirekire yari kumwe n’abandi barimo Uwiduhaye Mike basanzwe bakinana ndetse na Mathiew wo muri Afurika y’Epfo.

Bageze mu bilometero bya nyuma, igikundi cyari kirimo na Aldo wari wambaye umwenda w’umuhondo bafashe aba bakinnyi ndetse bagera ku murongo Henok Muluberhan ariwe ubatsinze.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi nyuma y’Agace ka mbere ni Byukusenge Patrick wahageze ari uwa 13 anganya ibihe na Henok wa mbere.

Kugeza ubu ku rutonde rw’Agateganyo ruyobowe na Fabien Doubey ukomoka nu gihugu cy’u Bufaransa ndetse akaba akinira ikipe ya Total Energies.

Masengesho Vaincquer niwe munyarwanda uri ku mwanya wa hafi aho kuri ubu ari ku mwanya wa 26 aho asigwa amasengo 21 na Fabien uyoboye kugeza ubu.

Kuri uyu wa Kabiri abasiganwa barahaguruka mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Musanze, abasiganwa bakaba bahagurukira kuri CHIC mu karere ka Nyarugenge.

Uko abakinnyi bahembwe:

Umukinnyi wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025 wahembwe na Amstel ni Henok Mulubrhan wa Eritrea.

Umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo wahembwe na Visit Rwanda ni Fabien Doubey.

Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na Forzza ni Munyaneza Didier akaba akinira Team Rwanda.

Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa wahembwe na Prime Insurance ni Aldo Taillieu wa Lotto Devo Team.

2025-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Ubwanditsi 04 Sep 2025
Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Ubwanditsi 03 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahaye Mitali  ubutumwa bwo kubahisha Ikinyarwanda abushyikiriza Intebe y’ Inteko
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahaye Mitali ubutumwa bwo kubahisha Ikinyarwanda abushyikiriza Intebe y’ Inteko

Ubwanditsi 30 May 2017
Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo
IMIKINO

Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo  imodoka ye yari yibwe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye yari yibwe

Ubwanditsi 13 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru