• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Muri Kenya barabyukira mu matora arimo imibare myinshi

Muri Kenya barabyukira mu matora arimo imibare myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2017 Mu Rwanda

Mu Rwanda bavuye mu matora yabaye mu mucyo no mu mutuzo, none amaso yose yerekejwe muri Kenya aho babyukira mu matora ejo kuwa kabiri tariki 8/8/2017.

Ibintu bibiri nibyo bituma ahanini abantu benshi bakurikiraniye hafi ayo matora yo muri Kenya. Icya mbere ni ukureba yuko ayo matora azaba mu mahoro nk’uko byagenze hano mu Rwanda. Icya kabiri ni ukureba yuko Uhuru Kenyatta wari usanzwe ari Perezida azongera kwegukana intsinzi nk’uko Perezida Kagame yongeye kuyegukana hano mu Rwanda.

Ku kibazo cy’uko amatora yarangwa n’amahoro aho muri Kenya gikomoka ahanini kuri za mvururu zakurikiye amatora nk’ayo muri icyo gihugu muri 2007. Kugeza ubu ariko nta kintu gikomeye cyo guhungabanya umutekano cyari cyagaragara uretse iyicwa ry’uwari umuyobozi w’ishami ry’itumanaho n’ikorana buhanga muri komisiyo y’amatora (IEBC), Chris Musando.

Kuba ariko Kenya yinjiye mu matora nta bikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano byari byigaragaza ntabwo bivuze yuko ibintu bigomba kurangira mu mutuzo nk’uko byagenze hano mu Rwanda. No muri 2007 amatora yakozwe mu mutuzo ariko imvururu zaduka nyuma yo gutangaza ibyayavuyemo. Abo ku ruhande rwa Raila Odinga banze kwemera yuko Mwai Kibaki ariwe wari wayatsinze, umuriro uraka abantu baricwa abandi bakaba batarasubira mu byabo kugeza ubu !

-224.png

Perezida Uhuru Kenyatta

Ku bijyanye n’uko Kenyatta nawe yakongera gutsinda amatora nk’uko Kagame yongeye kuyatsinda hano mu Rwanda biragoranye kumenya kuko ayo matora ya Kenya arimo imibare myinshi.

Bitandukanye no mu Rwanda no mu gihugu bituranye cya Tanzania, amatora muri Kenya ashingira ku moko aho gushingira ku cyo uwiyamamaza yamariye cyangwa babona azamarira igihugu.

Nubwo muri Kenya abazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ari umunani ari uwo mwanya ugomba kwegukanwa na Uhuru Kenyatta cyangwa Raila Odinga. Aba bagabo bombi ntabwo ari ubwambere bahataniye uwo mwanya kuko no mu matora ya 2012 bawuhataniye, Kenyata akawegukana abonye amajwi atageze kuri 51 % !

Abanyakenya binjiye mu matora bugarijwe n’amapfa akabije akomoka ku ibura ry’imvura, ruswa ivugiriza, ifaranga guta agaciro, ubushomeri bukabije rimwe n’imyigaragambyo y’abakozi nk’abaganga. Ntabwo ariko usanga abakandida Perezida bibanda cyane ku buryo bazakemura ibyo bibazo, ahubwo ugasanga bari mu mibare y’amajwi bazayora azaba aturutse ku moko abashyigikiye.

-7506.jpg

Raila Odinga

Amoko muri Kenya afite abantu benshi ni atanu, ugasanga abo bakandida bitegura intsinzi ariyo babarizwamo. Ayo moko ni Kikuyu (miliyoni 6.6), Luhya (miliyoni 5.3), Kalenjin (miliyoni 5.0), Luo (miliyoni 4.0) na Kamba (miliyoni 3.9).

Uko rero niko ubushize Uhuru Kenyatta ( Kikuyu) yishyize hamwe na William Ruto ( Kalenjin ) batsinda amatora ya 2012, ikaba ari nayo mpamvu ubu Raila Odinga (Luo) yishize hamwe na Musaliya Mudavad ( Luhya) na Jalonzo Musyoka ( Kamba).

Abo muri Jubilee ya Kenyatta na NASA ya Odinga bagenda kandi biyegereza abantu bakomeye kuva mu yandi moko babasezeranya imyanya ikomeye muri leta cyangwa ubufasha mu kwiyamamariza indi myanya muri aya matora. Muri aya matora azakorwa ejo muri Kenya uretse umwanya w’umukuru w’igihugu bazaba banahatanira imyanya y’ubudepite, ubusenateri, ba guverineri b’intara n’ubumeya.

Kayumba Casmiry

2017-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo

Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo

RUSHYASHYA 09 Jun 2026
Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura

Ubwanditsi 18 May 2017
“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

Ubwanditsi 28 May 2025
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2017

Ubwanditsi 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba
HIRYA NO HINO

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Ubwanditsi 19 Jul 2019
Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo
HIRYA NO HINO

Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Abantu  cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?
Mu Mahanga

Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?

Ubwanditsi 15 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru