• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Ubwanditsi 06 Dec 2017 Mu Rwanda

Niba hari ikintu ubu abanyamakuru hano mu Rwanda  bavugaho cyane ni umushinga w’ingingo z’amategeko ziri mu nteko nshingamategeko bahamya yuko ziramutse zemejwe zabangamira cyane ubwisanzure bw’itangazamakuru bikanaba byahesha isura mbi igihugu cy’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi byatumye urwego rw’abanyamakuru b’igenzura (RMC) n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), bafatanyije n’iko cy’itangazamakuru  Pax Press ejo kuwa kabiri batumiza inama y’itabiriwe n’abanyamakuru benshi cyane, baganira ku bubi bw’izo ngingo z’umushinga w’iryo tegeko banafatira hamwe ingamba zatuma utakwemezwa n’intumwa za rubanda mu nteko nshingamategeko.

Izongingo zo muri uwo mushinga w’itegeko zinengwa cyane n’abanyamakuru harimo iy’i 169 ivuga ibyo gusebanya, iya 254 ivuga ibyo gukoza isoni  bamwe bayobozi b’igihugu n’iya 257 ivuga ibyo gutesha agaciro  umukuru w’igihugu. Izi ngingo zose zivuga guhana zihanukiriye umunyamakuru wakora ibizivugwamo binyuze mu nyandiko cyangwa mu mashusho.

Uhamwe n’ibyaha bikubiye mu ngingo y’i 169 yahanishwa igifungo hagati y’amezi atandatu n’umwaka, iya 254 agahanishwa igifungo hagati y’umwaka n’imyaka ibiri, hamwe n’ihazabu y’amafaranga hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni. Ingingo ya 257 agahanishwa igifungo hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi, ihazabu nayo ikaba hagati y’amafaranga miliyoni eshanu na zirindwi.

Iyo nama y’abo banyamakuru yakorerewe muri Diplomate Hotel hano mu mujyi wa Kigali yafashe umwanzuro w’uko hahita hashyirwaho itsinda rigizwe n’abanyamakuru, abanyamategeko n’abashakashatsi zikazanonsonsora izo ngingo z’uwo mushinga w’itegeko hanyuma bahe raporo inteko nshingamategeko, banagenere kopi buri rwego bireba harimo umukuru w’igihugu na Minisiteri y’ubutabera ari nayo yateguye ikanatwara uwo mushinga w’itegeko mu nteko nshingamategeko.

Umwe mu bashakashatsi ikaba yari no muri iyo nama, Dr. Christopher Kayumba, avuga yuko uwo mushinga w’itegeko udashyize mu gaciro kuko abawuteguye bibaza yuko umuyobozi atari umuntu wa negwa cyangwa ngo abe yanyomoza. Kayumba, unigisha itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda agasanga umuyobozi nk’uwo utanengwa cyangwa ngo anyomozwe atajyanye n’ibihe u Rwanda rurimo.

Ariko Dr. Kayumba Kimwe n’abanyamakuru benshi bari muri iyo nama  biha icyizere cy’uko Perezida Paul Kagame adashobora kwemeranya n’izo ngingo mbi ziri mu nteko kuko zambura icyubahiro igihugu cyacu amahanga azi yuko cyihesha agaciro.

Abanyamakuru mu kiganiro na Perezida Kagame

Benshi mu banyamakuru biha icyizere yuko abadepite badashobora kwemera yuko uwo mushinga w’itegeko uhita, kandi banawuhitishije Perezida Kagame yakwanga kuwusinya nk’uko yabikoze muri 2002 ubwo inteko nshingamategeko yahitishaga umushinga w’itegeko warimo ingingo iteganyiriza abanyamakuru igihano cyo kwicwa !

Abanyamakuru basanga ingingo nk’izo bitakabaye ngombwa gushyirwa mu itegeko  mpanabyaha kuko n’ubusanzwe abanyamakuru ubwabo babyikoreraga kandi bikagenda neza. Ibi bikubiye mu ngingo ya kabiri y’amahame agenga itangazamakuru. Iyi ngingo irabibuza kandi ikanabihanira. Basanga amakosa yo mu itangazamakuru adakabije cyane atakagombye guhanishwa igifungo.

Kayumba Casmiry

2017-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gasabo: Uwitwa Rwigema Mike arasaba guhindura amazina hakongerwamo iry’umuryango

Gasabo: Uwitwa Rwigema Mike arasaba guhindura amazina hakongerwamo iry’umuryango

Ubwanditsi 31 May 2018
Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo

Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo

RUSHYASHYA 11 May 2026
Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

RUSHYASHYA 01 Dec 2025
Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Ubwanditsi 31 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga
INKURU NYAMUKURU

Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC
IMIKINO

Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru