• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 23 Jun 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Abagize Umuryango w’ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda “Rwanda Religious Leaders Initiative”, ubitewemo inkunga na UN WOMEN barimo gukora amahugurwa mu turere tunyuranye tw’igihugu agamije kurwanya amakimbirane akorerwa mu miryango, by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Abanyamadini n’amatorero bo mu karere ka Kicukiro, basabwe gukoresha ingufu bafite zo kuba bavuga bakumvwa, mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gufata indi ntera.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu Umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative wahuguraga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini bo mu Karere ka Kicukiro ku guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yavuze ko gukorana n’abanyamadini mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina byitezweho byinsi kuko bavuga rikumvikana.

Ati “abanyamadini nibadufasha iri hohoterwa rizacika, kuko bo baravuga rikumvikana cyaneko bahura n’abantu benshi..”

Rwanda Religious Leaders Initiative imaze iminsi mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyamadini kugira uruhare rufatika mu gukoresha umwanya bafite mu gufasha Leta guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Pasiteri Mukiza Joas wo mu Itorero Angilikani, avuga ko amadini afite uruhare runini mu guhashya ihohoterwa rikorerwa mu muryango n’irishingiye ku gitsina.

Ati “Mu byukuri nk’abayobozi b’amadini n’amatorero iri hohoterwa dukwiye gufata iyambere mu kurihashya burundu, kubera ko duhura n’abayoboke benshi niyompamvu tugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kurihashya.”

Pasiteri Mukankumburwa Angelique wo muri EPR, Paruwasi ya Kanombe yavuze ko amadini n’amatorero akwiriye kongera imbaraga mu nyigisho zihabwa abangavu, kugira ngo bamenye uko bitwara mu gihe hagize ushaka kubahohotera.

Ati “Icyatuma ihohoterwa rihagarara, numva ko umuryango nawo ukwiriye kuganiriza abana babo ku bijyanye n’ihohoterwa lku buryo nuwo mwana nabona hari umuntu utangiye kumujyana muri izo nzira ahite amwamaganira.”

2021-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDF yabonye Umuvugizi mushya

RDF yabonye Umuvugizi mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022
Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Ubwanditsi 08 Dec 2023
Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 14 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger
Amakuru

Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger

Ubwanditsi 04 Aug 2023
Umutoza wa Young Africans yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
IMIKINO

Umutoza wa Young Africans yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Ubwanditsi 16 May 2018
Ubushakashatsi  bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu  kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )
Mu Mahanga

Ubushakashatsi bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 26 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru