• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’urugendo yagiriye muri Kongo mu kwezi gushize, Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Madamu Alice Mwairimu Nderitu yashyize ahagaragara icyegeranyo cyibanze ku bwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri kongo, akaba asanga buganisha kuri Jenoside isa nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uburyo Muri DRC, Abatutsi bakomeje gutotezwa biteye Impungenge

Madamu  Mwairimu Nderitu avuga ko imvugo zibiba urwango n’ubundi bugizi bwa nabi bikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, byatumye havuka imitwe igamije kwirwanaho, maze umutekano urushaho guhungabana muri Kivu zombi, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Yatunze agatoki abahembera amacakubiri, barimo abategetsi ba Kongo, abo muri sosiyete sivile, n’Abanyekongo baba mu mahanga, maze abasaba guhagarika iyo myitwarire iganisha igihugu cyabo mu mateka mabi cyane nk’ayabaye mu Rwanda.

Madamu Mwairimu Nderitu ukomoka mu gihugu cya Kenya, yemeje ko imwe mu mpamvu zakuruye ubu bwicanyi, ari  igihiriri cy’impunzi z’ Abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu, ziganjemo abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze aho kwamburwa intwaro bakingirwa ikibaba kugeza n’uyu munsi. Madamu Mwairimu avuga ko abo aribo baje gushinga FDLR ifite uruhare rukomeye mu bwicanyi buri muri Kongo.

Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwaya Jenoside asanga ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo gikwiriye gukemurwa haherewe ku muzi wacyo, akaba yunze mu ry’abandi bakurikiranira hafi ibyo muri Kongo, bakomeje kuvuga ko ibibazo by’icyo gihugu bishingiye ku miyoborere mibi, no kuba Leta ikorana n’imitwe yitwaje intwaro. 

Madamu Alice Mwairimu Nderitu aributsa Leta ya Kongo ko mbere na mbere ariyo ifite inshingano zo gukemura ibibazo by’icyo gihugu, ariko agasaba n’amahanga gukomeza kuyiba hafi kugirango intambara n’urugomo rushingiye ku moko bihagarare.

Mu muhango wo kurahiza abagize Guverinoma bashya wabaye kuri uyu wa gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kwamagana abagereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, aho kubishakira umuti urambye, uhereye mu mizi. Yibukije ko intambara n’ubwicanyi birimo kubera muri icyo gihugu bidashobora kurangizwa n’urusaku rw’imbunda, ko ahubwo hakenewe ubushishozi mu gushakaka umuti wa politiki.

2022-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Ubwanditsi 04 Apr 2025
Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 06 Jan 2018
Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Ubwanditsi 14 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo
Amakuru

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Ubwanditsi 29 Mar 2021
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo
Amakuru

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

RUSHYASHYA 13 Nov 2025
Umukandida wa FPR, Paul Kagame aratangira kwiyamamaza ahereye mu karere ka Ruhango
Mu Rwanda

Umukandida wa FPR, Paul Kagame aratangira kwiyamamaza ahereye mu karere ka Ruhango

Ubwanditsi 13 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru