• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’urugendo yagiriye muri Kongo mu kwezi gushize, Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Madamu Alice Mwairimu Nderitu yashyize ahagaragara icyegeranyo cyibanze ku bwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri kongo, akaba asanga buganisha kuri Jenoside isa nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uburyo Muri DRC, Abatutsi bakomeje gutotezwa biteye Impungenge

Madamu  Mwairimu Nderitu avuga ko imvugo zibiba urwango n’ubundi bugizi bwa nabi bikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, byatumye havuka imitwe igamije kwirwanaho, maze umutekano urushaho guhungabana muri Kivu zombi, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Yatunze agatoki abahembera amacakubiri, barimo abategetsi ba Kongo, abo muri sosiyete sivile, n’Abanyekongo baba mu mahanga, maze abasaba guhagarika iyo myitwarire iganisha igihugu cyabo mu mateka mabi cyane nk’ayabaye mu Rwanda.

Madamu Mwairimu Nderitu ukomoka mu gihugu cya Kenya, yemeje ko imwe mu mpamvu zakuruye ubu bwicanyi, ari  igihiriri cy’impunzi z’ Abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu, ziganjemo abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze aho kwamburwa intwaro bakingirwa ikibaba kugeza n’uyu munsi. Madamu Mwairimu avuga ko abo aribo baje gushinga FDLR ifite uruhare rukomeye mu bwicanyi buri muri Kongo.

Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwaya Jenoside asanga ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo gikwiriye gukemurwa haherewe ku muzi wacyo, akaba yunze mu ry’abandi bakurikiranira hafi ibyo muri Kongo, bakomeje kuvuga ko ibibazo by’icyo gihugu bishingiye ku miyoborere mibi, no kuba Leta ikorana n’imitwe yitwaje intwaro. 

Madamu Alice Mwairimu Nderitu aributsa Leta ya Kongo ko mbere na mbere ariyo ifite inshingano zo gukemura ibibazo by’icyo gihugu, ariko agasaba n’amahanga gukomeza kuyiba hafi kugirango intambara n’urugomo rushingiye ku moko bihagarare.

Mu muhango wo kurahiza abagize Guverinoma bashya wabaye kuri uyu wa gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kwamagana abagereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, aho kubishakira umuti urambye, uhereye mu mizi. Yibukije ko intambara n’ubwicanyi birimo kubera muri icyo gihugu bidashobora kurangizwa n’urusaku rw’imbunda, ko ahubwo hakenewe ubushishozi mu gushakaka umuti wa politiki.

2022-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi yohereje abapolisi 70 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Polisi yohereje abapolisi 70 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Ubwanditsi 06 May 2019
Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze

Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze

Ubwanditsi 04 Dec 2018
APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije

APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije

Ubwanditsi 31 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe
ITOHOZA

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO
Mu Rwanda

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X
Amakuru

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

RUSHYASHYA 20 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru