• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Ubwanditsi 06 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abagande babiri bashubijwe iwabo  nyuma yo kuva muri FDLR, abo uko ari babiri, SHABARUHANGA Luben na MANIGE Ronald bombi bakaba bakomoka mu Turere twa Kabale na Kibale.

Mbere yuko binjira muri FDLR, bakaba barakoreraga FDLR nk’abapagasi, ibyo bakoraga, bakaba barabikoreraga ahitwa TORO no muri KIKUMIRO.

Nkuko babyivugira, ngo Abagande bamwe n’Abanyarwanda baba muri Uganda bashishikajwe cyane no kwinjiza abantu muri icyo gikorwa gisa nk’ubucakara, urugero hari uwitwa Pasteur Herman na Byamungu Peter.

Aba bakaba barakoze imyitozo y’ukwezi kumwe, bayikorera ahitwa Falinga ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu kwezi kwa Kanama 2018, kandi muri icyo cyiciro, cyikaba cyari cyigizwe n’Abanyarwanda 102 ndetse n’Abagande 28 baturuka mu Turere dutandukanye twa Uganda ndetse no mu nkambi z’impunzi zo muri Uganda.

Bikaba byaranemejwe ko hari gahunda ihamye yo kwinjiza gutoza abarwanyi muri icyo gihugu cya Uganda, nkuko abo bitandukanije n’uwo mutwe babivuze mu buhamya batanze. Bashyizeho urusobe rufasha mu kwinjiza abarwanyi rukaba rukorera muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho urwo rusobe rukaba rugizwe ahanini na kada, bashinzwe kubayobora amayira baba batazi, n’abashinzwe gukusanya inkunga y’amafaranga.

Uru rusobe, rukaba rworoherezwa na Uganda, ikindi kandi boroherezwa n’inzego zinyuranye zo muri cyiriya gihugu, cyane cyane igipolisi cya Uganda cyamunzwe na ruswa.

Abo bahoze ari abarwanyi bakaba barashoboye gucika ubwo abo  barwanyi barimo kwimuka bajya muri Kivu y’Amajyepfo muri Mutarama 2019, bakaba barabimenyesheje EJVM, ko bari bagemuriwe amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare, byari byazanywe n’ingabo za DRC, FDLR nayo ikabaguranira ibaha urumojyi n’amabuye y’agaciro.

Ubu ni uburyo bumwe  bukorwa na Gén Pacifique Masunzu asanzwe ari umuyobozi mukuru mungabo za FARDC, akaba afite urugo ruherereye muri Kiziba, mu Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo. Mu 2014 ubwo Perezida Kabila wayoboraga RDC yahinduraga abayobozi b’ingabo mu bice bitandukanye, Gén Pacifique Masunzu na we wari umaze hafi imyaka 10 mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo yavanywe ku mwanya wo kuyobora FARDC muri ako gace, yoherezwa i Kamina muri Katanga, aho yagiye kuyobora ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikari, [ ubu yahinduriwe imirimo ari Kinshasa].

Ubwo yari akiyobora Kivu y’Amajyepfo, Gen Masunzu yavuzweho gukorana n’inyeshyamba za FDLR, nkuko bigaragazwa n’ ibaruwa umuyobozi w’ingabo za Monusco, Lt Col Rajeev Sharm muri Kivu y’Amajyepfo yandikiye abayobozi batandukanye ba Monusco, agaragazaga ko Gen Masunzu aha intwaro abarwanyi ba FDLR ari bwo nyuma y’umwaka umwe gusa, Perezida Kabila yahise ahamwimura.

Amakuru Rushyashya ikura ahizewe avuga ko Gen. Masunzu yongeye guha intwaro FDLR ndetse n’inyeshyamba za Kayumba ziri mu misozi miremire ya Minembwe.

Kandi ko afite amafaranga cyane ko akorana n’umuherwe Rujugiro Tribert,  nkuko byumvikana kumajwi dufitiye copie yafatiwe kuri telephone, Kayumba asaba Gen. Masunzu ko bahuza imbaraga kugirango bazatere u Rwanda.

N’ubwo hari ibimenyetso bimwe bigaragaza ko abaturage ndetse na bamwe mu bakuru b’ingabo za Congo Kinshasa barimo kurwanya FDLR.

Mu muhango wo gushyikiriza EJVM aba bahoze ari abarwanyi ba FDLR, EJVM ikaba yarasabye ko abagize urusobe rwo kwinjiza abarwanyi muri FDLR bajya batabwa muri yombi, kandi bakajya bayimenyesha ibyagezweho n’ibindi bikorwa.

Mu gihe bimeze bityo umutwe w’Abasirikari ba FARDC  ya Rejiyo ya 34 yasohoye icyifuzo cy’amavamutima itewe no kumenyesha umutwe wishyize hamwe mu kugenzura mu buryo bwagutse w’inama mpuzamahanga ku bijyanye n’Ibihugu by’ibiyaga bigari, banejejwe no gushyira mu maboko abasirikari babiri bahoze mu mutwe w’iterabwoba FDLR bafite ubwenegihugu bwa Uganda kugira ngo atahurwe yo.

2019-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko

Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Ubwanditsi 03 Feb 2021

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    May 6, 20192:24 pm -

    ARIKO URWANDA RWAZAGIYE GUKURA MUSEVENI KUBUTETSI!!
    KO NUBUNDI KABAREBE YAVUZE KO BATSINZE ABAGANDE MU NTAMBARA YA GISANGANI!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka
Mu Mahanga

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda
IMIKINO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki?
HIRYA NO HINO

Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki?

Ubwanditsi 04 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru