• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni agiye gusezerera abajenerali 17 kuva yafata ubutegetsi

Perezida Museveni agiye gusezerera abajenerali 17 kuva yafata ubutegetsi

Ubwanditsi 31 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo, Yoweri Kaguta Museveni ku nshuro ya mbere muri Nyakanga, 2019 azasezerera abasirikare bo ku rwego rwa jenerali 17 kuva yajya ku butegetsi mu 1986.

Muri aba basirikare harimo uwahoze ari Umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi za Uganda, Gen. David Sejusa bamaze igihe batarebana neza kugeza ubwo ahunze igihugu akajya mu Bwongereza.

Umuvugizi wungirije w’igisirikare  cya Uganda (UPDF), Lt. Col. Deo Akiiki kuri uyu wa Kabiri w’iki cyumweru yatangarije Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari yo kandi ko bihuriranye na gahunda isanzwe yo gusezerera abasirikare.

Yagize ati” Ndemeza ko Gen. Sejusa ari mu basirikare bazaseererwa mu mwaka utaha. Ni gahunda isanzwe, buri musirikare aba afite igihe azavira mu kazi.”

Mu bandi basirikare bakuru bazasezererwa harimo: Lt Gen Ivan Koreta, wari uhagarariye igisirikare mu nteko ishinga amategeko, Lt Gen Joram Mugume, wari uhagarariye akanama k’ingabo zirwanira ku butaka muri Minisiteri y’ingabo; Maj Gen Nathan Mugisha, wari Ambasaderi wa Uganda wungirije muri Somalia na  Maj Gen Sam Turyagyenda, wahoze  ayobora igisirikare kirwanira mu kirere.

Lt Gen Koreta yahoze yungirije umugaba w’ingabo za Uganda akaba n’umwe muri 27 baherewe imyitozo hamwe na Perezida Museveni mu gihugu cya Mozambique mu 1976  mbere yo guhangana n’ubutegetsi bwa Id Amin Dada.

Gen. David Sejusa ari mu bazasezererwa muri Nyakanga,2019

Abandi basirikare bazasezererwa barimo:  Brig Ramadan Kyamulesire, umaze igihe kinini ashinzwe iby’amategeko muri UPDF; Brig Timothy Sabiiti Mutebile,ushinzwe iby’ubuhanga n’ubwubatsi muri  UPDF ; Brig Charles Angulo Wacha, ushinzwe iby’uburenganzira bwa muntu muri UPDF na  Brig Sam Kakuru, ushinzwe iby’abakozi n’ubutegetsi wungirije muri UPDF.

Harimo kandi Brig Mathew Ssewankambo; Brig. Jimmy Wills Byarugaba; Brig Sam Wasswa Mutesasira; Brig Gyagenda Kibirango; Brig Tom Tumuhairwe; Ambrose Musinguzi; Brig Mulondo na  Brig John Mulindwa

Lt. Gen. Ivan Koleta ari mu bazasezererwa.

Umuvugizi wungirije w’igisirikare  cya Uganda (UPDF), Lt. Col. Deo Akiiki yavuze ko uku gusezererwa mu gisirikare gushingiye ku myaka y’ubukure, ipeti n’imyaka umusirikare amaze mu kazi.

Gen Sejusa azwiho kuba yarasabye inshuro nyinshi kuva mu gisirikare ariko ubuyobozi  bwa UPDF bukamwangira. Azwiho kuba yarandikiye uwari ukuriye umutekano w’imbere mu gihugu amubwira ko hari umugambi wo kwica abayobozi bakuru batemera ko umuhungu wa Museveni, Maj Gen Muhoozi Kainerugaba yazaba Perezida.

Ibi byatumye ahunga mu 2012 ajya mu Bwongereza gusa agaruka muri Uganda mu 2014.

2018-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”-Rtd Lt.Col. Guillaume Ancel

“Urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”-Rtd Lt.Col. Guillaume Ancel

Ubwanditsi 25 Mar 2018
Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Ubwanditsi 27 Jan 2019
Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 13 Jan 2023
Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25

Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25

Ubwanditsi 27 Nov 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    October 31, 20183:42 pm -

    Ko ntabonyemo kagame Kubo asezerera?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.
Amakuru

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Ubwanditsi 31 May 2021
Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage
HIRYA NO HINO

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Ubwanditsi 06 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru