• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni agiye gusezerera abajenerali 17 kuva yafata ubutegetsi

Perezida Museveni agiye gusezerera abajenerali 17 kuva yafata ubutegetsi

Ubwanditsi 31 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo, Yoweri Kaguta Museveni ku nshuro ya mbere muri Nyakanga, 2019 azasezerera abasirikare bo ku rwego rwa jenerali 17 kuva yajya ku butegetsi mu 1986.

Muri aba basirikare harimo uwahoze ari Umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi za Uganda, Gen. David Sejusa bamaze igihe batarebana neza kugeza ubwo ahunze igihugu akajya mu Bwongereza.

Umuvugizi wungirije w’igisirikare  cya Uganda (UPDF), Lt. Col. Deo Akiiki kuri uyu wa Kabiri w’iki cyumweru yatangarije Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari yo kandi ko bihuriranye na gahunda isanzwe yo gusezerera abasirikare.

Yagize ati” Ndemeza ko Gen. Sejusa ari mu basirikare bazaseererwa mu mwaka utaha. Ni gahunda isanzwe, buri musirikare aba afite igihe azavira mu kazi.”

Mu bandi basirikare bakuru bazasezererwa harimo: Lt Gen Ivan Koreta, wari uhagarariye igisirikare mu nteko ishinga amategeko, Lt Gen Joram Mugume, wari uhagarariye akanama k’ingabo zirwanira ku butaka muri Minisiteri y’ingabo; Maj Gen Nathan Mugisha, wari Ambasaderi wa Uganda wungirije muri Somalia na  Maj Gen Sam Turyagyenda, wahoze  ayobora igisirikare kirwanira mu kirere.

Lt Gen Koreta yahoze yungirije umugaba w’ingabo za Uganda akaba n’umwe muri 27 baherewe imyitozo hamwe na Perezida Museveni mu gihugu cya Mozambique mu 1976  mbere yo guhangana n’ubutegetsi bwa Id Amin Dada.

Gen. David Sejusa ari mu bazasezererwa muri Nyakanga,2019

Abandi basirikare bazasezererwa barimo:  Brig Ramadan Kyamulesire, umaze igihe kinini ashinzwe iby’amategeko muri UPDF; Brig Timothy Sabiiti Mutebile,ushinzwe iby’ubuhanga n’ubwubatsi muri  UPDF ; Brig Charles Angulo Wacha, ushinzwe iby’uburenganzira bwa muntu muri UPDF na  Brig Sam Kakuru, ushinzwe iby’abakozi n’ubutegetsi wungirije muri UPDF.

Harimo kandi Brig Mathew Ssewankambo; Brig. Jimmy Wills Byarugaba; Brig Sam Wasswa Mutesasira; Brig Gyagenda Kibirango; Brig Tom Tumuhairwe; Ambrose Musinguzi; Brig Mulondo na  Brig John Mulindwa

Lt. Gen. Ivan Koleta ari mu bazasezererwa.

Umuvugizi wungirije w’igisirikare  cya Uganda (UPDF), Lt. Col. Deo Akiiki yavuze ko uku gusezererwa mu gisirikare gushingiye ku myaka y’ubukure, ipeti n’imyaka umusirikare amaze mu kazi.

Gen Sejusa azwiho kuba yarasabye inshuro nyinshi kuva mu gisirikare ariko ubuyobozi  bwa UPDF bukamwangira. Azwiho kuba yarandikiye uwari ukuriye umutekano w’imbere mu gihugu amubwira ko hari umugambi wo kwica abayobozi bakuru batemera ko umuhungu wa Museveni, Maj Gen Muhoozi Kainerugaba yazaba Perezida.

Ibi byatumye ahunga mu 2012 ajya mu Bwongereza gusa agaruka muri Uganda mu 2014.

2018-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

Ubwanditsi 26 Jun 2023
Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe  Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

Ubwanditsi 08 Feb 2019
Umunyarwandakazi wafunzwe mbere yo kwirukanwa muri Uganda arasaba kubona uruhinja rwe yambuwe

Umunyarwandakazi wafunzwe mbere yo kwirukanwa muri Uganda arasaba kubona uruhinja rwe yambuwe

Ubwanditsi 30 Sep 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    October 31, 20183:42 pm -

    Ko ntabonyemo kagame Kubo asezerera?

    Subiza

Leave a Reply to Sunday Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi
Amakuru

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Ubwanditsi 31 Oct 2025
Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”
ITOHOZA

Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo
Mu Rwanda

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Ubwanditsi 23 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru