• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza

Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza

RUSHYASHYA 22 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO

APR VC ihagarariye u Rwanda yatsinze Black Rhinos VC amaseti 3-0 (25-18, 25-10, 25-11) mu mukino ufungura Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Menʼs Club Championship 2026), iri kubera mu Rwanda.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatatu, wakurikiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mbere yo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 47, amakipe 24 yaryitabiriye yahawe ikaze mu Rwanda, binyuze mu birori bibereye ijisho byasusurukijwe n’aba DJs n’Itsinda rya Ishami Talents.

Muri aya makipe yitabiriye CAVB Menʼs Club Championship 2026, 20 muri yo yavuye hanze y’u Rwanda.

Ubwo yatangizaga iri rushanwa, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yabifurije kugirira ibihe byiza mu Rwanda.

Yagize ati “Twiteguye gushyira imbaraga mu kwakirana urugwiro buri wese witabiriye iri rushanwa.”

CAVB Menʼs Club Championship 2026 ihuza amakipe akomeye muri Afurika ndetse yitezweho gukomeza guteza imbere umukino wa Volleyball ku ruhando mpuzamahanga.

Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, Louis Rwakiranya, yavuze ko Irushanwa nka CAVB Men’s Club Championship ryerekana ko Umugabane ugenda ukura.

Ati “Amakipe yacu ntabwo akiri ayo kwitabira, yabaye inkingi zikomeye muri Volleyball ku Isi.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rutahawe kwakira iri rushanwa ku bw’amahirwe kuko rwabikoreye binyuze mu kwerekana ubudaheranwa, kwimakaza ubwiyunge no kugera ku ntego zarwo muri Afurika yose.

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira CAVB Menʼs Club Championship 2026.

Ati “Iri rushanwa ni amahirwe yo guhuza Volleyball muri Afurika, gusangizanya inararibonye, kwimakaza ubumwe no kunoza ibyo dukora muri siporo.”

APR VC yatangiye irushanwa neza itsinda Black Rhinos VC, izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, ikina umukino wayo wa kabiri.

Aya makipe ari mu Itsinda A hamwe na Litto Team Volleyball [Cameroun], Nemo Stars VC [Uganda], Nigeria Customs Service [Nigeria] na Petrojet SC [Misiri].

APR VC ifite intego yo kwegukana iri rushanwa yakiriye, mu mwaka ushize yasoreje ku mwanya wa kane mu gihe Black Rhinos VC, yo ari ubwa mbere yitabiriye.

CAVB Menʼs Club Championship 2026 izakomeza ku wa Kane hakinwa imikino 11 isigaye ku y’umunsi wa mbere wo mu matsinda.

2026-04-22
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar  gukina imikino ibiri ya gicuti

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti

Ubwanditsi 18 Mar 2024
Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Ubwanditsi 06 Jun 2018
Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure

Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria

Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria

Ubwanditsi 03 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika

Ubwanditsi 06 Sep 2022
Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?
Amakuru

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Ubwanditsi 23 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru