• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Nov 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira hamwe bakaguma mu murongo mwiza, bakirinda guhangana kugirango badaha urwaho abatifuriza u Rwanda ibyiza.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Unity Club umaze ushinzwe wabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016, muri Kigali Convention Centre.

Iki gitaramo cyanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’ikirenga wa Unity Club wanayihaye icyerekezo, abayobozi bahoze muri Guverinoma, abayirimo n’abo bashakanye ndetse n’abandi batumirwa barimo abayobozi b’intara n’ab’Uturere.

Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe mu 1996, kugira ngo utange umusanzu mu kwimakaza ubumwe n’amahoro byo nkingi y’iterambere rirambye.

Mu mpanuro yagejeje ku bitabiriye icyo gitaramo, Perezida Kagame yashimiye abagize igitekerezo cyo gushyinga Umuryango Unity Club, nk’urubuga abantu bahuriramo bakaganira ku mateka y’u Rwanda bakayakuramo amasomo abafasha kwiyubaka no kubaka igihugu bishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Uyu munsi turavuga ubumwe bw’Abanyarwanda kuko tuzi neza ingaruka z’amacakubiri. Turi hano kugira ngo twibukiranye akamaro k’ubumwe no kuzirikana agaciro k’ubumuntu.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi ko bakwiye gufashanya kuguma mu murongo mwiza kugirango u Rwanda rumenyekane ku byiza rwagezeho aho kumenyekana ku mateka mabi. Yabasabye gukomera ku bumwe kugira ngo badaha urwaho abatifuriza ibyiza u Rwanda.

Ati “Niduhitamo guhangana hagati yacu, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza. Aho ubumwe, ubwumvikane, ubumuntu, ubunyarwanda bitari, habaho ingaruka mbi nk’izo twumvise mu buhamya bwatanzwe.”

Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu ubumwe ari yo mahitamo yonyine ku Rwanda, avuga ko ari uko ubumwe bwabuze igihugu kigasenywa n’abaturage bacyo. Yongeyeho ko nubwo igihugu cyamenyekanye ku mateka mabi, ubumwe bumaze kukigeza aheza hishimirwa na buri wese.

Ati “Uyu munsi, u Rwanda rwamenyekanye kubera amateka mabi, rubasha no kuba icyitegererezo cy’iterambere. U Rwanda rwababaye bikabije mu minsi 100, ariko rwageze ku bikorwa by’ishema mu myaka 20.”

Yagarutse ku bacitse ku icumu, abasaba gukomeza kugira ubutwari bwo kubabarira kuko nta wundi wabisabwa uretse bo bifitemo ubwo butwari.

Igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Unity Club, byahuriranye n’ihuriro rya cyenda ry’uwo muryango, ryanahembewemo abandi barinzi b’igihango 17, barimo 12 bitabye Imana.

-4592.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

-4591.jpg

Isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Unity Club umaze ushinzwe

Source: Igihe.com

2016-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo?

Ubwanditsi 19 Jul 2021

APR FC yashimiye Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku bw’uruzinduko bagiriye i Shyorongi

Ubwanditsi 20 Aug 2024
Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Uko bazimya umuriro w’Amatora!

Uko bazimya umuriro w’Amatora!

Ubwanditsi 19 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?
INKURU NYAMUKURU

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida
POLITIKI

Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru