• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Ubwanditsi 23 Jan 2017 Mu Mahanga

Umwaka ushize, agatsiko k’abajura kagizwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bateguye umugambi wo kwiba amafaranga bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga mu bayavana muri banki yo mu gihugu angana n’amadorali y’amerika ibihumbi 700. Aya mafaranga yagombaga kuvanwa kuri konti y’ibigo bya leta bitanu yari muri iyo banki maze akoherezwa ku yindi konti iri mu kindi gihugu.

Kugira ngo bagere ku mugambi wabo, aba banyabyaha bakoze amasezerano y’amahimbano bagiranye n’ibyo bigo bashaka kwiba ayo mafaranga ndetse bagerageza n’uburyo bwo gukoresha imibare y’ibanga kugirango bohereze ayo mafaranga kuri konti zabo.

Umugambi wabo waje kuburizwamo n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; umunsi umwe mbere y’uko ubwo bujura bukorwa n’umwe muri bo wari ku mugabane w’i Burayi.

Abantu babiri barimo umwe wari umukozi muri banki yari kuberamo ubwo bujura barafashwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo yavuze ko bamenye uko abo bajura barimo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiba ayo mafaranga kandi bari ku mugabane w’I Burayi.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda yerekana ko ibyaha by’ikoranabuhanga bigize 0,36 ku ijana y’ibyaha byakozwe umwaka ushize nk’uko ACP Muligo yabitangaje.

Muri rusange ibyaha byagabanyutseho 12 ku ijana umwaka ushize ugereranyije n’uwari wawubanjirije.

Ibyaha byaje ku isonga bikaba ari ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, ubujura buciye icyuho, ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu; aho bigize byose hamwe 53 ku ijana y’ibyaha byose byakozwe umwaka ushize.

Ibyaha by’ikoranabuhanga bigizwe n’ibikorerwa mu butumwa bw’umuntu ku giti cye buba muri muri mudasobwa cyangwa kuri interineti, aho aba bajura baryifashisha bakiba amafaranga n’ibindi.

ACP Muligo yakomeje agira ati:” hariho ikigo kirimo ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma ibijyanye no gushakisha ibimenyetso by’ibyaha bitandukanye by’ikoranabuhanga n’ibindi. Gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ni bimwe mu by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yiyemeje bikaba bifasha mu mu gutahura abo banyabyaha”.

ACP Muligo yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ifasha cyane mu gutuma ubu buryo bwa Polisi bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu gutahura no kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga bitanga umusaruro. Polisi y’u Rwanda kandi itanga amahugurwa atandukanye ku bakozi bayo atuma bagira ubumenyi mu kurwanya ibi byaha ndetse igatanga n’ibikoresho bigezweho bituma habaho kumenya uko ibi byaha birwanywa”.

ACP Muligo yavuze kandi ko kuba harashyizweho ikigo cyo mu karere cyo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse gikorana n’ibindi bigo byo ku rwego rw’isi biri i Lyon mu Bufaransa hamwe n’ikigo cya Polisi mpuzamahanga muri Singapore; bizafasha mu guteza imbere imikorere myiza y’isuzumiro ry’ubumenyi bw’ikoranabuhanga ry’igihugu ndetse bikanafasha mu bufatanye n’imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha bijyanye n’ubukungu (FIU) rikorera muri Banki nkuru y’u Rwanda naryo rifite akamaro kanini mu kwegeranya amakuru no kuyakorera isesengura ku bijyanye no kurwanya ko habaho ukohererezanya amafaranga mu buryo butanyuze mu mucyo; hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa se gutera inkunga y’amafaranga ibikorwa by’iterabwoba.

Iri shami ryaburijemo iyoherezwa ry’aya mafaranga binyuze mu mabanki mu buryo budasobanutse; ku buryo mu mwaka w’2012 haburijwemo amadorali ibihumbi 210, muri 2014 ni amadorali ibihumbi 160 , mu gihe amabanki 22 yo yakorewe igenzura hagamijwe kuburizamo ibikorwa byavuzwe hejuru.

-5467.jpg

Hashyizweho kandi abakozi bashinzwe kugenzura no gukumira ko habaho ikoreshwa nabi ry’ayo mafaranga mu buryo bwavuzwe hejuru muri banki 16 yo mu gihugu .

Hifashishijwe itumanaho rya Polisi mpuzamahanga I-24/7, riri mu bihugu byo ku isi 190 , Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka 40 zibwe mu bindi bihugu, abacuruza ibiyobyabwenge bava mu bihugu bajya ahandi, ndetse n’abakekwaho ubucuruzi bw’abantu.

2017-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Ubwanditsi 02 May 2024
Abapolisi 20 barerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika mu mpera z’iki cyumweru

Abapolisi 20 barerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomeje hibandwa ku icuruzwa ry’abantu

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomeje hibandwa ku icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 14 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije
Amakuru

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Ubwanditsi 16 Oct 2020
Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera
Mu Rwanda

Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera

Ubwanditsi 27 Aug 2017
Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52
Mu Rwanda

Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Ubwanditsi 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru