• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Ubwanditsi 16 Dec 2016 Mu Mahanga

Umukuru w’Igihugu ati : Nishimiye gutangiza iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14. Mbahaye mwese ikaze abitabiriye iki kiganiro tugirana nk’Igihugu, abari mu Rwanda n’ahandi hirya no hino ku isi.

Nifurije ikaze kandi abashyitsi bacu baturutse mu bindi bihugu, baje kwifatanya natwe.

Nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, iyi nama iba buri mwaka,bikaba uburyo Leta igaragariza abaturage ibyo igomba kubakorera.

Nishimiye rero kuvuga ko Igihugu cyacu gihagaze neza, gikomeye, kandi gikomeza gutera intambwe nziza.

Ibi turabizi kuko hari ibipimo bibyerekana, kandi n’ibyo twanyuzemo mu myaka birabigaragaza.

Umuryango w’Abibumbye mu gipimo cyawo k’iterambere ry’abantu, werekana ko mu myaka irenga makumyabiri ishize, u Rwanda ari rumwe mu bihugu bifite umuvuduko mwinshi mu iterambere.

Mu mezi make tuzatangira ikindi kiciro cy’urugendo rw’Iguhugu cyacu.

Uyu rero ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, tukareba inzira twanyuzemo dufatanije, n’indi ikiri imbere.

Ikiciro cya mbere, kimaze imyaka makumyabiri n’ibiri, cyari icyo kugarura umutekano n’ubumwe bw’Igihugu, kumva ko ntacyo dutinya, kandi ko twese turi ben’igihugu.

Iki cyakurikiwe n’iyindi myaka icumi yo guha imbaraga inzego z’Igihugu.Ibi byashimangiye umutekano, ubutabera, n’ikizere.

Twese turabona ejo hazaza heza.

Ni bwo bwa mbere mu buzima bw’iki Gihuguumuturage yumva afite umigabane mu Gihugu ke, aho kumva ko ahigwa, atotezwa, cyangwa avutswa ubuzima.

Ibipimo mpuzamahanga bitandukanye bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 90% bavuga ko bafitiye ikizere polisi n’ingabo by’igihugu ku kigero cya 95%.

Ibi n’ibintu bikomeye tudakwiye na rimwe kwirengagiza.

Ikindi kiciro ni icyo mu myaka ya vuba. Cyari icyo kubaka ibikenewe kugira ngo ubukungu bwacu tubuhuze n’ubw’ahandi ku isi, kandi duhe Abanyarwanda ubushobozi bwo gukora bidasanzwe kugira ngo bashobore gupiganwa ku rwego mpuzamahanga.

Iki kiciro cyari ngombwa, kugira ngo dushobore kubaka umusingi w’ubukungu bwacu. Ubukungu burahenda. Ni yo mpamvu twashyize imbaraga nyinshi mu gutegura ejo heza dushaka.

Nk’uko twatangiye kubibona muri uyu mwaka, imbuto twabibye zitangiye kwera.

Ubu ubukerarugendo nibwo bwa mbere mu kwinjiza amadovize.

Twatanga ingero. URwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zikomeye, kandi zafatiwemo ibyemezo bigamije gutunganya isi, ikarushaho kuba nziza.

Ibi byashobotse kubera impamvu ebyiri.

Iya mbere ni uko dufite ahantu inama nk’izo zishobora kubera.

Iya kabiri, kandi na yo y’ingenzi, ni uko u Rwanda rusangiyegahunda nziza n’ibindi bihugu, nko kubungabunga ibidukikije.

Igihe izi nama zabaga, Abanyarwanda benshi babonye akazi, n’ibihumbi by’abashyitsi byibonera umwihariko w’Igihugu cyacu. Ibi akaba ari ibyo kwishimira kuko twese tubifitemo uruhare.

Ibi ntibivuze ko hatakiri Abanyarwanda bataragera ku buzima bifuza.

Reka ngire icyo mbivugaho nshingiye ku mwihariko w’ibyo twanyuzemo.

Mu mwaka wi 2001, Abanyarwanda bane ku icumi bari mu bukene bukabije. Uyu munsi uwo mubare ni umuntu umwe mu bantu icumi.

Ikindi, nk’uko Banki y’Isi ibihamya, u Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari mu gihugu.

Hambere twashakishaga imibereho. Ubu turashaka ubukire.

Ndagira ngo nshimire Abanyarwanda bose kubera ikizere batugiriye no kwihangana, cyane cyane ko ibyo dukora byose bidahita bitanga akazi, cyangwa ngo bigabanye ibiciro.

Icyo dukwiye kwitaho mu minsi iri imbere ni ukubakira ku byo twagezeho kugira ngo twongere ubukungu bwacu. Ibi ni byo bizatuma Abanyarwanda babona imirimo kandi imirimo myiza.

Irindi somo twavana muri uru rugendo tumazemo iminsi ni uko ibyo dukora byose bishingira ku byabanje.

Ubukungu twifuza bushingira ku bikorwa by’igihe kirekire Leta iba yarakoze, na byo biba bishingiye ku nzego zihamye kandi abaturage bafitiye ikizere. Ibi byose ntibyashoboka tudafite umutekano n’ubumwe.

Uko dutera intambwe ni ko tugomba guhora tubumbatira ibyo twagezeho, n’ubwo abazadukomaho bo bazabibona nk’ibisanzwe.

Dusubije amaso inyuma, ibibazo twahuye na byo bitubera isomo rituma turushaho gukora neza. Ibi bikaba ishingiro ry’ikizere ko imbere ari heza.

Icyo nakongeraho ni uko politike yacu ireba twebwe Abanyarwanda, n’inyungu zacu.

Iri ni ihame tugomba guharanira kuko ari ryo rizatuma dukora ibyo twemera kandi bidufitiye akamaro. Ni nayo mpamvu tugomba guhora dukorera abaturage ibyo bakwiriye.

Akenshi inzitizi duhura nazo ni iziduturukamo. Aha ndavuga kudamarara, tugakora ibitworoheye, tukibagirwa ko ibi byose bifite ingaruka.

Dukwiye rero guhangana n’ibibazo nta kujenjeka, duhereye mu mizi ya byo.

Urugero ni ibyo tumaze iminsi tuvuga: guhora duteze amaso abadutera inkunga ngo tugere ku bikorwa bidufitiye inyungu.

Ibyo twakoze byose byatugiriye akamaro. Tugomba guhora twumva ko ari ibyacu. Ni ko gaciro kacu.

Ni nayo mpamvu muri uyu Mushyikirano, dukwiye gufata umwanzuro w’igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rutagitegera abandi amaboko.

Ndashimira abafatanyabikorwa n’inshuti zacu. Icyo twifuza ni ugukorana neza n’abo dufatanyije muri uru rugendo, akenshi tugashingira kubitekerezo n’amikoro byacu bwite.

Aho tugeze nta gushidikanya ko dukoranye umurava, ibi twabigeraho.

Imigambi nk’iyi ni yo ituma tuba abo twifuza kuba. Agaciro, nk’uko dukunze kubivuga, ntabwo ari ubukire, ahubwo ni ukwiyubaha no kumva ko twebwe ubwacu twakwikorera ibyo dushaka.

Intego yacu ni Ubumwe, Umurimo no Gukunda Igihugu. Mu matora tugiye kujyamo, dukwiye kongera kwibukiranya icyo gukunda Igihugu bitubwira twebwe Abanyarwanda.

Urukundo dufitiye Igihugu rugomba kugaragara no mu bagituye. Ni nayo mpamvu iyo dutora abayobozi tukanababaza ibyo bagomba kudukorera, tubikorana ikizere. Nyamara mu mahanga, bikunze kugaragara ko icyo bita demokarasi gihinduka amacakubiri n’umwiryane. Kandi si ko bikwiye kuba.

Ibyo twanyuzemo byose, n’uburyo twagiye dukemura ibibazo twahuye nabyo, bitwereka ko dufite ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere. Ni nabyo dukwiye kwibandaho muri iyi iminsi ibiri.

Nonggeye kubashimira kandi mbifuriza inama nziza. Ndanabasaba ko muzakorana umurava mu gushyira mu bikorwa imyanzuro izavamo.

-5067.jpg

-5066.jpg

-5065.jpg

-5059.jpg

-5058.jpg

-5069.jpg

-5068.jpg

2016-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse  no kuri FDRL

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura

Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura

RUSHYASHYA 04 Aug 2026
Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Ubwanditsi 08 Dec 2021
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Ubwanditsi 30 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu
SHOWBIZ

The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi
Mu Mahanga

Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, rwababaje benshi

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania
Mu Rwanda

Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Ubwanditsi 06 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru