• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Ubwanditsi 16 Dec 2016 Mu Mahanga

Umukuru w’Igihugu ati : Nishimiye gutangiza iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14. Mbahaye mwese ikaze abitabiriye iki kiganiro tugirana nk’Igihugu, abari mu Rwanda n’ahandi hirya no hino ku isi.

Nifurije ikaze kandi abashyitsi bacu baturutse mu bindi bihugu, baje kwifatanya natwe.

Nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, iyi nama iba buri mwaka,bikaba uburyo Leta igaragariza abaturage ibyo igomba kubakorera.

Nishimiye rero kuvuga ko Igihugu cyacu gihagaze neza, gikomeye, kandi gikomeza gutera intambwe nziza.

Ibi turabizi kuko hari ibipimo bibyerekana, kandi n’ibyo twanyuzemo mu myaka birabigaragaza.

Umuryango w’Abibumbye mu gipimo cyawo k’iterambere ry’abantu, werekana ko mu myaka irenga makumyabiri ishize, u Rwanda ari rumwe mu bihugu bifite umuvuduko mwinshi mu iterambere.

Mu mezi make tuzatangira ikindi kiciro cy’urugendo rw’Iguhugu cyacu.

Uyu rero ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, tukareba inzira twanyuzemo dufatanije, n’indi ikiri imbere.

Ikiciro cya mbere, kimaze imyaka makumyabiri n’ibiri, cyari icyo kugarura umutekano n’ubumwe bw’Igihugu, kumva ko ntacyo dutinya, kandi ko twese turi ben’igihugu.

Iki cyakurikiwe n’iyindi myaka icumi yo guha imbaraga inzego z’Igihugu.Ibi byashimangiye umutekano, ubutabera, n’ikizere.

Twese turabona ejo hazaza heza.

Ni bwo bwa mbere mu buzima bw’iki Gihuguumuturage yumva afite umigabane mu Gihugu ke, aho kumva ko ahigwa, atotezwa, cyangwa avutswa ubuzima.

Ibipimo mpuzamahanga bitandukanye bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 90% bavuga ko bafitiye ikizere polisi n’ingabo by’igihugu ku kigero cya 95%.

Ibi n’ibintu bikomeye tudakwiye na rimwe kwirengagiza.

Ikindi kiciro ni icyo mu myaka ya vuba. Cyari icyo kubaka ibikenewe kugira ngo ubukungu bwacu tubuhuze n’ubw’ahandi ku isi, kandi duhe Abanyarwanda ubushobozi bwo gukora bidasanzwe kugira ngo bashobore gupiganwa ku rwego mpuzamahanga.

Iki kiciro cyari ngombwa, kugira ngo dushobore kubaka umusingi w’ubukungu bwacu. Ubukungu burahenda. Ni yo mpamvu twashyize imbaraga nyinshi mu gutegura ejo heza dushaka.

Nk’uko twatangiye kubibona muri uyu mwaka, imbuto twabibye zitangiye kwera.

Ubu ubukerarugendo nibwo bwa mbere mu kwinjiza amadovize.

Twatanga ingero. URwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zikomeye, kandi zafatiwemo ibyemezo bigamije gutunganya isi, ikarushaho kuba nziza.

Ibi byashobotse kubera impamvu ebyiri.

Iya mbere ni uko dufite ahantu inama nk’izo zishobora kubera.

Iya kabiri, kandi na yo y’ingenzi, ni uko u Rwanda rusangiyegahunda nziza n’ibindi bihugu, nko kubungabunga ibidukikije.

Igihe izi nama zabaga, Abanyarwanda benshi babonye akazi, n’ibihumbi by’abashyitsi byibonera umwihariko w’Igihugu cyacu. Ibi akaba ari ibyo kwishimira kuko twese tubifitemo uruhare.

Ibi ntibivuze ko hatakiri Abanyarwanda bataragera ku buzima bifuza.

Reka ngire icyo mbivugaho nshingiye ku mwihariko w’ibyo twanyuzemo.

Mu mwaka wi 2001, Abanyarwanda bane ku icumi bari mu bukene bukabije. Uyu munsi uwo mubare ni umuntu umwe mu bantu icumi.

Ikindi, nk’uko Banki y’Isi ibihamya, u Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari mu gihugu.

Hambere twashakishaga imibereho. Ubu turashaka ubukire.

Ndagira ngo nshimire Abanyarwanda bose kubera ikizere batugiriye no kwihangana, cyane cyane ko ibyo dukora byose bidahita bitanga akazi, cyangwa ngo bigabanye ibiciro.

Icyo dukwiye kwitaho mu minsi iri imbere ni ukubakira ku byo twagezeho kugira ngo twongere ubukungu bwacu. Ibi ni byo bizatuma Abanyarwanda babona imirimo kandi imirimo myiza.

Irindi somo twavana muri uru rugendo tumazemo iminsi ni uko ibyo dukora byose bishingira ku byabanje.

Ubukungu twifuza bushingira ku bikorwa by’igihe kirekire Leta iba yarakoze, na byo biba bishingiye ku nzego zihamye kandi abaturage bafitiye ikizere. Ibi byose ntibyashoboka tudafite umutekano n’ubumwe.

Uko dutera intambwe ni ko tugomba guhora tubumbatira ibyo twagezeho, n’ubwo abazadukomaho bo bazabibona nk’ibisanzwe.

Dusubije amaso inyuma, ibibazo twahuye na byo bitubera isomo rituma turushaho gukora neza. Ibi bikaba ishingiro ry’ikizere ko imbere ari heza.

Icyo nakongeraho ni uko politike yacu ireba twebwe Abanyarwanda, n’inyungu zacu.

Iri ni ihame tugomba guharanira kuko ari ryo rizatuma dukora ibyo twemera kandi bidufitiye akamaro. Ni nayo mpamvu tugomba guhora dukorera abaturage ibyo bakwiriye.

Akenshi inzitizi duhura nazo ni iziduturukamo. Aha ndavuga kudamarara, tugakora ibitworoheye, tukibagirwa ko ibi byose bifite ingaruka.

Dukwiye rero guhangana n’ibibazo nta kujenjeka, duhereye mu mizi ya byo.

Urugero ni ibyo tumaze iminsi tuvuga: guhora duteze amaso abadutera inkunga ngo tugere ku bikorwa bidufitiye inyungu.

Ibyo twakoze byose byatugiriye akamaro. Tugomba guhora twumva ko ari ibyacu. Ni ko gaciro kacu.

Ni nayo mpamvu muri uyu Mushyikirano, dukwiye gufata umwanzuro w’igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rutagitegera abandi amaboko.

Ndashimira abafatanyabikorwa n’inshuti zacu. Icyo twifuza ni ugukorana neza n’abo dufatanyije muri uru rugendo, akenshi tugashingira kubitekerezo n’amikoro byacu bwite.

Aho tugeze nta gushidikanya ko dukoranye umurava, ibi twabigeraho.

Imigambi nk’iyi ni yo ituma tuba abo twifuza kuba. Agaciro, nk’uko dukunze kubivuga, ntabwo ari ubukire, ahubwo ni ukwiyubaha no kumva ko twebwe ubwacu twakwikorera ibyo dushaka.

Intego yacu ni Ubumwe, Umurimo no Gukunda Igihugu. Mu matora tugiye kujyamo, dukwiye kongera kwibukiranya icyo gukunda Igihugu bitubwira twebwe Abanyarwanda.

Urukundo dufitiye Igihugu rugomba kugaragara no mu bagituye. Ni nayo mpamvu iyo dutora abayobozi tukanababaza ibyo bagomba kudukorera, tubikorana ikizere. Nyamara mu mahanga, bikunze kugaragara ko icyo bita demokarasi gihinduka amacakubiri n’umwiryane. Kandi si ko bikwiye kuba.

Ibyo twanyuzemo byose, n’uburyo twagiye dukemura ibibazo twahuye nabyo, bitwereka ko dufite ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere. Ni nabyo dukwiye kwibandaho muri iyi iminsi ibiri.

Nonggeye kubashimira kandi mbifuriza inama nziza. Ndanabasaba ko muzakorana umurava mu gushyira mu bikorwa imyanzuro izavamo.

-5067.jpg

-5066.jpg

-5065.jpg

-5059.jpg

-5058.jpg

-5069.jpg

-5068.jpg

2016-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya Real Madrid ndetse na Manchester City zageze muri 1/2 cya UEFA Champions League basangayo Chelsea na Paris St Germain.

Ikipe ya Real Madrid ndetse na Manchester City zageze muri 1/2 cya UEFA Champions League basangayo Chelsea na Paris St Germain.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 26 Apr 2021
Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Ubwanditsi 14 Mar 2023
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Linda wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda yerekeje mu mujyi wa Lagos
SHOWBIZ

Miss Linda wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda yerekeje mu mujyi wa Lagos

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ikomeza gusatira APR FC (Amafoto)

Ubwanditsi 31 May 2018
Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC

Ubwanditsi 25 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru