• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 22 Feb 2018 POLITIKI

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yagaragaje ko Afurika ikomeje gufatwa mu buryo budakwiye, bityo ibihugu biyigize bigomba guhaguruka bigahuza imbaraga, bigakemura ibibazo byose byugarije uyu mugabane.

Yabigarutseho ubwo Perezida Kagame yamwakiraga ku meza kuri uyu wa Gatatu hamwe n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Lungu yabanje gushimira Perezida Kagame uburyo yakiriwe mu Rwanda nk’igihugu gikomeje gutera imbere muri Afurika, anamushimira nk’umukuru w’Igihugu uheruka gutorerwa kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe, AU.

Yagize ati “Mfite icyizere gikomeye ko uzateza imbere cyane ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Perezida Lungu yahise agaruka ku kibazo cy’isura Isi ikomeje kugaragazamo umugabane wa Afurika n’abayituye.

Yagize ati “Ku rwego mpuzamahanga, umugabane wa Afurika n’abawutuye bakomeje kugaragazwa nabi, bifite aho bihurira n’ikibazo cy’abimukira by’umwihariko. Icyo cyasha kuri uyu mugabane kirasaba ko twe nk’abanyafurika dushyira hamwe nk’abavandimwe mu nyungu dusangiye, tugashakira umuti ibibazo duhura nabyo.”

“Nitwe bireba nk’Abanyafurika gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo abaturage bacu bahura nabyo n’umugabane wacu wa Afurika. Ntabwo twakomeza gushakira ahandi ibisubizo by’ibibazo byacu.”

Yavuze ko umugabane wa Afurika ufite ubushobozi buhambaye harimo n’abaturage bawo, ku buryo bashyize hamwe babasha kugera ku bisubizo by’ibibazo ufite.

Yakomeje agira ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda ruraba n’umwanya mwiza kuri njye wo gushimangira akamaro ko guhuza imbaraga nk’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko binyuze mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika.”

“Uyu muryango uduha amahirwe akomeye yo kuvugira mu ijwi rimwe ku rwego rw’Isi niba dukeneye kurenga ibibazo dufite n’imyumvire mibi itwitirirwa ya benshi bari hanze y’umugabane.”

Yakomoje ku ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo yarahiraga mu mwaka ushize, ko imiyoborere n’iterambere rya Afurika bitazajya kuvanwa ahandi, ndetse ngo yabishimangiye muri Mutarama mu nama ya AU.

Yakomeje agira ati “Nizera ko mu gihe cyawe nk’umuyobozi wa AU tuzabona uburyo buhamye bw’imiyoborere muri Afurika n’uburyo buhuza Abanyafurika mu gushaka ibisubizo ku bibazo Afurika ifite.”

Perezida Lungu yasabye urubyiruko kugira uruhare mu gukemura ibibazo bya Afurika binyuze mu guhanga udushya n’ibitekerezo bifatika, cyane ko ahazaza h’uyu mugabane hari mu maboko y’abawutuye.

Yavuze ko mu myaka myinshi, ibisubizo by’ibibazo bya Afurika byajyaga gushakirwa ahandi, ndetse ugasanga ibyabaga ku banyafurika bitaragenwa nabo ubwabo.

Yakomeje agira ati “Ubu mureke twigenere ahazaza hacu. Aya ni amahirwe akomeye kuri twe yo kwishakira ibisubizo ku bibazo byacu bikazadufasha kubigira ibyacu no kwigenera ahazaza.”

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Zambia bifite byinshi bihuriyeho, birimo n’ubushake bwo kubaka Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukomeye kandi wuzuza inshingano zawo.

Ni ubwa kabiri Perezida Lungu aje mu Rwanda mu mezi arindwi ashize, kuko yari ahari muri Kanama ubwo yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame watangiraga manda ye ya gatatu.

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yakiraga Lungu

Ubwo Perezida Kagame na Lungu bageraga muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018 ahabereye uyu musangiro

Perezida Kagame ubwo yakiraga ku meza mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye umubano ukomeye basangiye

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre

Minisitiri w’Impunzi n’imicungire y’Ibiza, Jeanne d’Arc de Bonheur (ibumoso) nawe yari yitabiriye uyu mugoroba wo gusangira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko uru ruzinduko rwa Lungu rubayeho nyuma y’urwo Perezida Kagame yagiriye muri Zambia muri Kamena 2017

Perezida Edgar Lungu yashimiye Kagame ku bw’umubano u Rwanda na Zambia bifitanye anamwizeza ko uzakomeza

Perezida Kagame yashimiye Perezida Lungu witabiriye ubutumire yamugejejeho, avuga ko u Rwanda na Zambia bisangiye byinshi haba ku iterambere byifuriza abaturage n’icyerekezo nk’umugabane

Abasore bafite ubuhanga mu gucuranga bashimishije abari bitabiriye uyu musangiro

Ni umugoroba waranzwe n’imbyino gakondo

Amafoto: Village Urugwiro

Source : IGIHE

2018-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Ubwanditsi 15 Sep 2023
Igitutu cyo kweguza Perezida Zuma cyahagaritse ijambo yagombaga kuvuga

Igitutu cyo kweguza Perezida Zuma cyahagaritse ijambo yagombaga kuvuga

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki

Ubwanditsi 18 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19
Mu Rwanda

Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19

Ubwanditsi 02 Jul 2020
Icyerekezo gishya  2050:  Umuturage  azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.
ITOHOZA

Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Ubwanditsi 17 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru