• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 22 Feb 2018 POLITIKI

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yagaragaje ko Afurika ikomeje gufatwa mu buryo budakwiye, bityo ibihugu biyigize bigomba guhaguruka bigahuza imbaraga, bigakemura ibibazo byose byugarije uyu mugabane.

Yabigarutseho ubwo Perezida Kagame yamwakiraga ku meza kuri uyu wa Gatatu hamwe n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Lungu yabanje gushimira Perezida Kagame uburyo yakiriwe mu Rwanda nk’igihugu gikomeje gutera imbere muri Afurika, anamushimira nk’umukuru w’Igihugu uheruka gutorerwa kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe, AU.

Yagize ati “Mfite icyizere gikomeye ko uzateza imbere cyane ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Perezida Lungu yahise agaruka ku kibazo cy’isura Isi ikomeje kugaragazamo umugabane wa Afurika n’abayituye.

Yagize ati “Ku rwego mpuzamahanga, umugabane wa Afurika n’abawutuye bakomeje kugaragazwa nabi, bifite aho bihurira n’ikibazo cy’abimukira by’umwihariko. Icyo cyasha kuri uyu mugabane kirasaba ko twe nk’abanyafurika dushyira hamwe nk’abavandimwe mu nyungu dusangiye, tugashakira umuti ibibazo duhura nabyo.”

“Nitwe bireba nk’Abanyafurika gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo abaturage bacu bahura nabyo n’umugabane wacu wa Afurika. Ntabwo twakomeza gushakira ahandi ibisubizo by’ibibazo byacu.”

Yavuze ko umugabane wa Afurika ufite ubushobozi buhambaye harimo n’abaturage bawo, ku buryo bashyize hamwe babasha kugera ku bisubizo by’ibibazo ufite.

Yakomeje agira ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda ruraba n’umwanya mwiza kuri njye wo gushimangira akamaro ko guhuza imbaraga nk’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko binyuze mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika.”

“Uyu muryango uduha amahirwe akomeye yo kuvugira mu ijwi rimwe ku rwego rw’Isi niba dukeneye kurenga ibibazo dufite n’imyumvire mibi itwitirirwa ya benshi bari hanze y’umugabane.”

Yakomoje ku ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo yarahiraga mu mwaka ushize, ko imiyoborere n’iterambere rya Afurika bitazajya kuvanwa ahandi, ndetse ngo yabishimangiye muri Mutarama mu nama ya AU.

Yakomeje agira ati “Nizera ko mu gihe cyawe nk’umuyobozi wa AU tuzabona uburyo buhamye bw’imiyoborere muri Afurika n’uburyo buhuza Abanyafurika mu gushaka ibisubizo ku bibazo Afurika ifite.”

Perezida Lungu yasabye urubyiruko kugira uruhare mu gukemura ibibazo bya Afurika binyuze mu guhanga udushya n’ibitekerezo bifatika, cyane ko ahazaza h’uyu mugabane hari mu maboko y’abawutuye.

Yavuze ko mu myaka myinshi, ibisubizo by’ibibazo bya Afurika byajyaga gushakirwa ahandi, ndetse ugasanga ibyabaga ku banyafurika bitaragenwa nabo ubwabo.

Yakomeje agira ati “Ubu mureke twigenere ahazaza hacu. Aya ni amahirwe akomeye kuri twe yo kwishakira ibisubizo ku bibazo byacu bikazadufasha kubigira ibyacu no kwigenera ahazaza.”

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Zambia bifite byinshi bihuriyeho, birimo n’ubushake bwo kubaka Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukomeye kandi wuzuza inshingano zawo.

Ni ubwa kabiri Perezida Lungu aje mu Rwanda mu mezi arindwi ashize, kuko yari ahari muri Kanama ubwo yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame watangiraga manda ye ya gatatu.

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yakiraga Lungu

Ubwo Perezida Kagame na Lungu bageraga muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018 ahabereye uyu musangiro

Perezida Kagame ubwo yakiraga ku meza mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye umubano ukomeye basangiye

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre

Minisitiri w’Impunzi n’imicungire y’Ibiza, Jeanne d’Arc de Bonheur (ibumoso) nawe yari yitabiriye uyu mugoroba wo gusangira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko uru ruzinduko rwa Lungu rubayeho nyuma y’urwo Perezida Kagame yagiriye muri Zambia muri Kamena 2017

Perezida Edgar Lungu yashimiye Kagame ku bw’umubano u Rwanda na Zambia bifitanye anamwizeza ko uzakomeza

Perezida Kagame yashimiye Perezida Lungu witabiriye ubutumire yamugejejeho, avuga ko u Rwanda na Zambia bisangiye byinshi haba ku iterambere byifuriza abaturage n’icyerekezo nk’umugabane

Abasore bafite ubuhanga mu gucuranga bashimishije abari bitabiriye uyu musangiro

Ni umugoroba waranzwe n’imbyino gakondo

Amafoto: Village Urugwiro


Source : IGIHE

2018-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagize icyo avuga  ku gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu

Ubwanditsi 25 Sep 2016
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Ubwanditsi 30 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge
INKURU NYAMUKURU

Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Ubwanditsi 29 Jan 2020
Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe
Mu Mahanga

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa
Mu Mahanga

Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa

Ubwanditsi 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru