• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Ubwanditsi 28 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania agasimbura Amb. Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya.

Tubibutse ko Gen Nyamvumba yahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2013 kugeza mu 2019 ndetse aba na Minisitiri w’Umutekano.

Bwana Francis Kamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi asimbuye Yamina Karitanyi wari uyoboye icyo kigo kuva mu 2021 mu gihe Fatou Harerimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan.

Benedicto Nshimiyimana, yagizwe umujyanama muri ambasade y’u Rwanda muri Hongrie.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Marie Grace Nyinawumuntu yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga, Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika naho Virgile Rwanyagatare aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya, Pacifique n’Uburasirazuba bwo hagati. Rwanyagatare yari asanzwe ari Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa.

Muri iyi nama y’Abaminisitiri kandi hemejwe politiki y’ivugururwa rya Kaminuza y’u Rwanda, Politiki y’Igihugu y’Umuryango n’imirire myiza n’amasezerano yo kugurisha Laboratoire Pharmaceutique du Rwanda (LABOPHAR) ifitwe na Guverinoma y’u Rwanda, ikegukanwa na Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi Ltd.

2024-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe  Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Ubwanditsi 04 Dec 2017
“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

Ubwanditsi 21 Jul 2016
U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho

U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho

Ubwanditsi 15 Apr 2018
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Ubwanditsi 16 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko
Mu Mahanga

Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Umunyarwanda yasanzwe yapfiriye muri ‘lodge’ yo muri Uganda aho yari kumwe n’umugore utaramenyekana
Mu Mahanga

Umunyarwanda yasanzwe yapfiriye muri ‘lodge’ yo muri Uganda aho yari kumwe n’umugore utaramenyekana

Ubwanditsi 15 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru