• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Abantu 2 bakekwaho gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Abantu 2 bakekwaho gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Ubwanditsi 24 Feb 2016 IMIKINO

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Mulindahabi Olivier, kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare ni bwo yagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.

Amakuru dukesha Ruhago yacu aravugako abakekwa bose bari bitabye urukiko

Mulindahabi Jean Olivier usanzwe ari umunyamabanga wa Ferwafa ari kumwe n’uwo bareganywa Eng. Adolphe Muhirwa uhagararariye Light Construction and Consultancy Engineers Ltd yari ishinzwe kugenzura ibitabo bikubiyemo ubusabe bw’abifuza kubaka Hotel ya FERWAFA, bagejejwe imbere y’ubutabera bashinjwa icyaha cyo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko buhanwa ’ingingo ya 647 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ugufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha baregwa, aba bagabo bombi n’ababahagarariye baje guhita babihakana gusa banavuga ko batagakwiye kuba bakurikiranyweho icyaha kitanditse mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Olivier na Adolphe ndetse n’ababahagariye, bavuze ko ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ihana ibigo bya leta byatanze amasoko mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe Ferwafa atari ikigo cya leta, kandi nta hantu hari itegeko rihana ikigo kigenga cyatanze amasoko mu buryo butari bwo(nubwo na byo batabyemera).

Me. Mulindahabi Olivier yagize ati: “Ndanenga ubushinjacyaha ku mvugo bwakoresheje kuko iyobya ubutabera. Aho bwagaragaje ko isoko ryatanzwe na Ferwafa ari isoko rigengwa n’itegeko rigenga amasoko ya leta. Si byo kuko Ferwafa atari atari ikigo cya leta. Nta n’ amafranga ya leta ari muri iri soko. Nkuko bigaragara mu ibaruwa ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta(RPPA) cyandikiye ikigo kimwe mu byapiganwaga”.

Olivier Mulindahabi, yakomeje atangaza ko nubwo iri soko ryaba ryaratanzwe ku buryo butemewe n’amategeko atabibazwa, kuko ibyemezo byo gutanga isoko byakozwe n’akanama gashinzwe gutanga isoko muri Ferwafa ko we icyo yakoze ari ukubimenyesha abatsinzwe n’abatsinze bityo ko ntaho yahurira na byo.

Aha, umunyamategeko we yongeyeho ko ibyo byabazwa abari mu kanama gashinzwe gutanga iryo soko kuko bazwi (Abasomera urukiko).

Mu kwiregura kwa Olivier Mulindahabi kandi, yatangaje ko hari aho ubushinjacyaha buvuga ko inama yemejwemo ko sosiyete ya Expert Co ari yo yahabwa isoko, ngo itari iy’akanama gashinzwe gutanga amasoko, ahubwo yari irimo umuyobozi wa Ferwafa, intumwa ya Fifa ndetse n’abandi bake mu bari muri ako kanama.

Aha na ho Me. Olivier yavuze ko niba koko ari abo bafashe icyo cyemezo muri iyo nama(we atari arimo), yumva bikwiye kuko muri bo harimo intumwa ya FIFA yatanze amafaranga yo kubaka Hoteli ndetse n’umuyobozi we. Aha, akibaza ukuntu iyo nama se ifashe icyemezo ikamubwira nk’umukozi niba ari we waba ugifashe kugirango bavuge ko yatonesheje.

Mu gusoza, Me. Mulindahabi yatangaje ko asanga akwiye kuburana ari hanze kuko asanga atasibanganya ibimeyetso. Uyu yatangaje ko ibyo baregwa byageze mu bugenzacyaha mu kwa 9 cyenda kwa 2015 ko amadosiye yose CID yayafotoye nta kibazo ko iyo aza kuba asibanganya ibimenyetso biba byarakozwe muri ayo mezi atanu ashize cyangwa akabatera ubwoba.

MF.

2016-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Jul 2018
Umutoza Nshimiyimana agiye gufasha Sugira ugiye kwerekeza muri Vita Club

Umutoza Nshimiyimana agiye gufasha Sugira ugiye kwerekeza muri Vita Club

Ubwanditsi 04 Jul 2016
Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Ubwanditsi 29 Sep 2021
Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’
UBUKUNGU

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

Ubwanditsi 02 Apr 2018
Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel
Mu Mahanga

Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa  cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo
Mu Mahanga

Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo

Ubwanditsi 03 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru