• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Ubwanditsi 04 Jan 2018 POLITIKI

Abadepite basaga 300 mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda bamaze gusinyira abazajya babarindira umutekano gusa aba bakaba biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM.

Ikinyamakuru spyreports kivuga ko buri mudepite wayoye “Yes” mu matora aherutse muri uganda agamije gukuraho ingingo yageneraga imyaka umukuru w’igihugu mu Itegekonshinga rya Uganda ubu yamaze kubona umurinzi ubifitiye ububasha, aba barinzi bakaba bafite imunda nto yo mu bwoko bwa Pisitore na sharijeri z’amasasu 16 buri wese.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abenshi mu batavuga rumwe na leta badashyigikiye ko perezida Museveni yakongera kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu, bakaba banagaragaza inzangano kuri bagenzi babo bakorana mu Nteko ishinga amategeko bashyigikiye bakanasinya ko iriya ngingo ikurwa mu Itegekonshinga rya Uganda.

Aba badepite bahawe abarinzi bafite imbunda nyuma y’uko bagejeje ikibazo cyabo kuri perezida Museveni mu nama baherutse kugirana mu cyumba cy’inama kiri mu mujyi wa Entebbe aho bamugaragarije impungenge ko hari bagenzi babo bashobora kubagirira nabi mu gihe nta gikozwe kuko batoye yego ku ikurwaho ry’iriya ngingo.

Muri iyo nama, ni ho perezida Museveni yahise asaba IGP Gen Kale Kayihura gukurikirana neza icyo kibazo ndetse akanamenya neza niba umutekano wa buri mudepite watoye yego urinzwe neza.

Aba badepite bahawe abarinzi, basabwe kubamenyera ibintu by’ibanze birimo nko kubishyirira amacumbi no kubamenya mu gihe hari nk’ingendo bakoreye ahantu kure leta na yo ikabamenyera imishahara n’ibikoresho.

Mu ijambo rye, Gen Kayihura yagejeje ku bari aho yagize ati “Ntibyari byoroshye ku ikubitiro ko buri mudepite yabona umupolisi umurinda bitewe n’ibikoresho bitari bihagije, nari nabanje kubabwira ko umwe muri bo uzumva umutekano we utameze neza azegera inzego za polisi zimwegereye akishinganisha, ariko bira baye noneho.”

Mu byumweru bishize, nibwo hari abapolisi bari bahawe inshingano yo kurinda bamwe mu badepite bari bagaragaje impungenge ku mutekano wabo, ariko hibandwa ku bafite ibibazo kurusha abandi.

Kuri ubu, byabaye ngombwa ko buri mudepite wese watoye yego ahabwa umurinzi hatitawe ko yaba akorerwa iterabwoba cyangwa atarikoreerwa.

Mu minsi ishize, nibwo muri Uganda hemejwe itegeko rikuraho ingingo ya 102b igenera ushaka kuyobora igihugu imyaka atagomba kuba arengeje ndetse n’iyo atagomba kuba ari munsi, ni mu biganiro byateje n’imirwano hakitabazwa inzego z’umutekano ndetse kugeza ubu bamwe mu badepite batari babishyigikiye bakaba bagifunze.

Ibi kandi bibaye mu gihe perezida Museveni yamaze gushyira umukono ku itegeko rimuha ubudahangarwa bwo kongera kwiyamamariza kuyobora uganda mu gihe abatavuga rumwe nawe ari byo barwanyije kuva cyera.

2018-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kaboneka – U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari

Kaboneka – U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari

Ubwanditsi 25 Apr 2017
Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Ubwanditsi 09 Aug 2024
Mugabe wayoboraga Zimbabwe agiye kubazwa ku gihombo cya miliyari zari kuva muri diamant

Mugabe wayoboraga Zimbabwe agiye kubazwa ku gihombo cya miliyari zari kuva muri diamant

Ubwanditsi 22 May 2018
Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ubwanditsi 07 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.
Mu Rwanda

Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.

Ubwanditsi 21 Jul 2016
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda
POLITIKI

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 14 Jul 2017
Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe
Amakuru

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Ubwanditsi 24 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru