• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Ubwanditsi 13 Mar 2017 POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rwo gukorera hamwe mu rugamba rw’iterambere ahamya ko ridashobora kugerwaho buri wese atabigizemo uruhare yuzuza neza inshingano ze.

Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 10 Werurwe, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bayigamo mu ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga (Centre for International Development).

Agaruka ku iterambere ry’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko atari ibitangaza yerekana intambwe rumaze gutera bigizwemo uruhare n’abarutuye, kuko babanje kwiyumvamo ubushobozi.

Ati “Aho duhagaze ugereranyije n’abandi ku Isi, turacyari bato, ariko birashoboka gutera imbere nidufata mu nshingano ahazaza hacu. Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba ari Perezida, iterambere rigerwaho bitewe n’uko buri wese ari gukora ibyo asabwa.”

“Agaciro ni uburyo bwo kuzamura urwego rwo kurema icyizere mu bantu barushaho kumva ko bashoboye. Agaciro ni ukumva ko dushoboye mu gihe duhagurutse tukavuga tuti ‘tugiye gukora iki ubwacu’. Iterambere ry’u Rwanda si igitangaza, ni ikintu gishoboka kandi gishobora gukorwa aho ari ho hose.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko impamvu hari ibyagenze nabi, ari uko Abanyarwanda batojwe kwiyumvamo intege ndetse hari undi muntu uzabafasha ibyo bagomba gukora bagategereza abaza kuberekera.

Ibibazo byarushaho kuba bibi igihe Abanyafurika batabigizemo uruhare

Perezida Kagame yibukije ko Afurika nta yandi mahitamo ifite uretse kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije kandi idategereje undi uzayibikemurira.

Ati “Isi iri guhinduka mu buryo bwihuse nubwo aho iri kugana hadasobanutse neza, izi mpungenge zugarije isi ziri mu bisunika Abanyafurika kugira ngo bahitemo ibiyifitiye inyungu aho gutegereza ko hari undi ugomba kubibakorera. Ibibazo byinshi byarushaho kuba bibi igihe Abanyafurika baba batabigizemo uruhare mu bihugu nka Somalia, Repubulika ya Centrafrique no muri Gambia.”

Perezida Kagame agaruka ku mavugurura yabaye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagaragaje ko hakwiye kuboneka ingamba zihamye zafasha ibihugu biwugize kugira icyerekezo kimwe kiwuganisha ku iterambere. Yagaragaje kandi ko umugabane wa Afurika hari aho ugaragaza intege nke nubwo hari intambwe umaze gutera, bityo kuvuga ko ibintu bidashobora gukorwa byaba atari ukuri.

Igaruka rya Maroc muri AU riratanga imbaraga

Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Addis Abbaba, muri Ethiopia muri Mutarama uyu mwaka, yahaye umugisha icyifuzo cya Maroc cyo kugaruka muri uyu muryango nyuma yo kuwuvamo [ucyitwa OUA]mu 1984, nyuma y’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc].

Leta ya Sahara yashinzwe na Polisario, ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Sahara (Saguia el Hamra) na Rio de Oro muri Maroc.

Maroc ijya kwivana muri AU [OUA y’icyo gihe] ni umwanzuro wafashwe n’Umwami Hassan II, ariko umuhungu we, Mohammed VI yafashe umwanzuro wo gusubizamo iki gihugu.

Iri garuka ngo ni kimwe mu bizatuma uyu mugabane ubasha kwishakamo ibisubizo ku bibazo biwugarije nk’uko Perezida Kagame yabigaragaje.

Ati “Tugendeye ku igaruka rya Maroc, kuri ubu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhuriwemo na buri gihugu cyo kuri uyu mugabane bwa mbere mu mateka. Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragagaza ibishoboka byinshi ku bibazo bigaragara.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame atanga ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard, kuko no mu mwaka ushize wa 2016 yatanzemo ikiganiro, aho yagaragaje ko iterambere ahanini rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha ko ryaba ryubakiye kuri gahunda za Leta n’inkunga.

-6076.jpg

Perezida Kagame yavuze ko Afurika nta yandi mahitamo ifite uretse kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije idategereje ak’imuhana

Source :Igihe.com

2017-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC

Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Ubwanditsi 08 Mar 2017
Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Ubwanditsi 25 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni
Amakuru

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Ubwanditsi 16 Dec 2020
Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we
Amakuru

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Ubwanditsi 26 Sep 2025
Ibibazo by’Uburezi mu Rwanda
Mu Mahanga

Ibibazo by’Uburezi mu Rwanda

Ubwanditsi 14 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru