• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Ubwanditsi 13 Mar 2017 POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rwo gukorera hamwe mu rugamba rw’iterambere ahamya ko ridashobora kugerwaho buri wese atabigizemo uruhare yuzuza neza inshingano ze.

Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 10 Werurwe, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bayigamo mu ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga (Centre for International Development).

Agaruka ku iterambere ry’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko atari ibitangaza yerekana intambwe rumaze gutera bigizwemo uruhare n’abarutuye, kuko babanje kwiyumvamo ubushobozi.

Ati “Aho duhagaze ugereranyije n’abandi ku Isi, turacyari bato, ariko birashoboka gutera imbere nidufata mu nshingano ahazaza hacu. Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba ari Perezida, iterambere rigerwaho bitewe n’uko buri wese ari gukora ibyo asabwa.”

“Agaciro ni uburyo bwo kuzamura urwego rwo kurema icyizere mu bantu barushaho kumva ko bashoboye. Agaciro ni ukumva ko dushoboye mu gihe duhagurutse tukavuga tuti ‘tugiye gukora iki ubwacu’. Iterambere ry’u Rwanda si igitangaza, ni ikintu gishoboka kandi gishobora gukorwa aho ari ho hose.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko impamvu hari ibyagenze nabi, ari uko Abanyarwanda batojwe kwiyumvamo intege ndetse hari undi muntu uzabafasha ibyo bagomba gukora bagategereza abaza kuberekera.

Ibibazo byarushaho kuba bibi igihe Abanyafurika batabigizemo uruhare

Perezida Kagame yibukije ko Afurika nta yandi mahitamo ifite uretse kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije kandi idategereje undi uzayibikemurira.

Ati “Isi iri guhinduka mu buryo bwihuse nubwo aho iri kugana hadasobanutse neza, izi mpungenge zugarije isi ziri mu bisunika Abanyafurika kugira ngo bahitemo ibiyifitiye inyungu aho gutegereza ko hari undi ugomba kubibakorera. Ibibazo byinshi byarushaho kuba bibi igihe Abanyafurika baba batabigizemo uruhare mu bihugu nka Somalia, Repubulika ya Centrafrique no muri Gambia.”

Perezida Kagame agaruka ku mavugurura yabaye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagaragaje ko hakwiye kuboneka ingamba zihamye zafasha ibihugu biwugize kugira icyerekezo kimwe kiwuganisha ku iterambere. Yagaragaje kandi ko umugabane wa Afurika hari aho ugaragaza intege nke nubwo hari intambwe umaze gutera, bityo kuvuga ko ibintu bidashobora gukorwa byaba atari ukuri.

Igaruka rya Maroc muri AU riratanga imbaraga

Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Addis Abbaba, muri Ethiopia muri Mutarama uyu mwaka, yahaye umugisha icyifuzo cya Maroc cyo kugaruka muri uyu muryango nyuma yo kuwuvamo [ucyitwa OUA]mu 1984, nyuma y’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc].

Leta ya Sahara yashinzwe na Polisario, ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Sahara (Saguia el Hamra) na Rio de Oro muri Maroc.

Maroc ijya kwivana muri AU [OUA y’icyo gihe] ni umwanzuro wafashwe n’Umwami Hassan II, ariko umuhungu we, Mohammed VI yafashe umwanzuro wo gusubizamo iki gihugu.

Iri garuka ngo ni kimwe mu bizatuma uyu mugabane ubasha kwishakamo ibisubizo ku bibazo biwugarije nk’uko Perezida Kagame yabigaragaje.

Ati “Tugendeye ku igaruka rya Maroc, kuri ubu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uhuriwemo na buri gihugu cyo kuri uyu mugabane bwa mbere mu mateka. Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragagaza ibishoboka byinshi ku bibazo bigaragara.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame atanga ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard, kuko no mu mwaka ushize wa 2016 yatanzemo ikiganiro, aho yagaragaje ko iterambere ahanini rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha ko ryaba ryubakiye kuri gahunda za Leta n’inkunga.

-6076.jpg

Perezida Kagame yavuze ko Afurika nta yandi mahitamo ifite uretse kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije idategereje ak’imuhana

Source :Igihe.com

2017-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025
Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR

Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Ubwanditsi 06 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe
Mu Mahanga

Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga
Mu Mahanga

Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

Ubwanditsi 26 Jan 2016

Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan

Ubwanditsi 26 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru