• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho   |   09 Dec 2019

  • Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC   |   08 Dec 2019

  • BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho   |   08 Dec 2019

  • Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda   |   08 Dec 2019

  • Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura   |   06 Dec 2019

  • Kweguza Trump birasaba iki?   |   06 Dec 2019

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

Editorial 29 Aug 2018 UBUKUNGU

Abahoze ari abayobozi mu gihugu cya Israel bari gufasha u Rwanda mu rugamba rurimo rwo gushaka kwinjira mu muryango uharanira ubufatanye mu by’ubukungu n’iterambere (Organization for Economic Cooperation and Development (OECD) uhuriyemo ibihugu 36 byakataje kurusha ibindi mu bukungu. U Rwanda ruramutse rwemerewe rukaba rwaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriwe muri uyu muryango.

Kuba u Rwanda ruri gufashwa n’uwahoze ari intumwa nkuru ya leta, Yehuda Weinstein ndetse n’uwahoze ari ambasaderi wa Israel muri Loni, Ron Prosor, ngo ni ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati ya Israel n’umugabane wa Afurika hirengagijwe amateka y’ibihugu bya Afurika byakunze kugaragara ku ruhande rwa Palestina mu makimbirane yayo na Israel.

Ron Prosor wabaye Ambasaderi wa Israel muri Loni

Mu kiganiro yagiranye na The Jerusalem Post dukesha iyi nkuru, Yehuda Weinstein yatangiye avuga ukuntu akunda umugabane wa Afurika, asobanura ko igihugu cye cya Israel mu myaka ishize kirimo gushaka uko umubano wacyo na Afurika warushaho kumera neza.

Yasobanuye ko yubatse umubano mwiza na Perezida Paul Kagame mu ngendo zitandukanye yagiye akorera mu Rwanda nk’intumwa nkuru ya Israel.

Nyuma yo kuva mu mirimo ye no mu gihe u Rwanda rurimo guharanira kwinjira muri OECD, Weinstein na Prosor babonanye na Perezida kagame na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.

Basobanuye inyungu zo kwinjira muri OECD na cyane ko bagize uruhare mu gutuma Israel yinjira muri uyu muryango mu 2010. Abayobozi b’u Rwanda bakaba bizera ko kwinjira muri uyu muryango bizihutisha iterambere n’ishoramari ry’abanyamahanga.

Weinstein ati: “Twarabonanye amaso ku maso. Bagaragaje ubushake ko u Rwanda rugomba kuyijyamo. Nyuma y’igihe gito, baduhaye akazi. Baravuze; mufite ubunararibonye, mwabikoreye Israel mushobora no kubokorera u Rwanda.”

Weinstein yongeyeho ko ubukungu na politiki by’u Rwanda, nk’igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, byasubiye ku murongo kandi kureshya abashoramari bikaba bishyirwa imbere.

Uyu mugabo kandi yatunguwe no kumva u Rwanda rushaka kwinjira muri OECD kuko ngo ibi bizasaba u Rwanda impinduka zifatika mu bijyanye no gukora business ndetse rukaba rusabwa kubahiriza amahame mpuzamahanga.

Ntiyigeze avuga ko ikibazo cya ruswa ari ikibazo cyoroheje, ariko ashimangira ko u Rwanda ruzi neza ko kuyica burundu ari kimwe mu byarufasha kungukira muri OECD.

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwarabahaye akazi bigaragaza ubushake rufite. Ati: “Nta leta yo muri Afurika yigeze yinjira muri OECD. Afurika y’Epfo yarabigerageje, ariko yari ifite ikibazo kirebana n’uburyo bwayo bw’imiyoborere. Hari n’ibihugu byo mu Burayi bw’iburasirazuba bitarageramo ariko biri mu murongo.”

Yakomeje avuga ko nta gihugu cyo muri Afurika kiri no mu murongo wo kwinjira muri uyu muryango, gusa ngo Umunyamabanga Mukuru wa OECD, Angel Gurria, wigeze kuba minisitiri w’imari wa Mexique abona ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwinjira muri uyu muryango kimwe nawe.

Nubwo ngo hari ibihugu bimwe bigize OECD bitifuza ko hari ibindi bibyinjiramo, Umunyamabanga Mukuru wa OECD ngo abona ibintu mu buryo butandukanye kuko we yifuza ko ibihugu byo muri Afurika byinjiramo kandi ngo yanagerageje bikomeye kuri Afurika y’Epfo.

Yehuda Weinstein wabaye intumwa nkuru ya Leta ya Israel

Abajijwe igihe bishobora kuzatwara u Rwanda ngo rwakirwe muri OECD, yatanze igihe byibuze cy’imyaka 5, mu gihe ngo Israel byayitwaye imyaka 3. Akomeza avuga ko hagati aho hari komite zigera kuri 200 za OECD n’andi matsinda u Rwanda rushobora guheramo.

Weinstein kandi yasobanuye Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda nk’umujyi wubatse nk’imijyi y’iburengerazuba bw’isi udasa n’indi yo mu bice biteye imbere muri Afurika. Yavuze ko Umujyi wa Kigali umaze igihe, uteye imbere, usukuye kandi utekanye.

Yavuze ko ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda ari intumwa nkuru ya Israel, itsinda ryari rishinzwe umutekano we ryamuherekeje muri Ethiopia aho yavuye agana mu Rwanda, ryamubwiye ko bitari ngombwa kuzana nawe I Kigali kuko hatekanye.

Yabajijwe ku murage wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, asubiza ko igihugu kiri mu nzira ya nyayo yo kubabarirana.

Ngo bitandukanye n’icyo Abanya-Israel bavuga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, aho bagira bati: “Ntabwo twibagirwa nta n’ubwo tubabarira.”, Weinstein ngo yasanze mu Rwanda bagira bati: “Ntabwo twibagirwa ariko turababarira.”

Weinstein avuga ko ashaka gufasha u Rwanda kwinjira muri OECD ashishikariza ubwisanzure ku isoko, demokarasi, gukorera mu mucyo n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Weinstein kandi akomeza agira ati: “Afurika niwo mugabane wonyine udahagarariwe muri OECD, kandi ndatekereza buri wese akwiye gushimira u Rwanda ku bushake bwarwo bwo gushaka kurenga bariyeri rukaba igihugu cya mbere cya Afurika mu kwinjira mu muryango.”

2018-08-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Editorial 15 May 2017
BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

Editorial 18 Jul 2019
U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

Editorial 02 Oct 2018
UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

Editorial 21 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

06 Dec 2019
Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

05 Dec 2019
RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

04 Dec 2019
Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR

Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR

04 Dec 2019
Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

03 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

08 Dec 2019
Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

04 Dec 2019
Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

04 Dec 2019
Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

02 Dec 2019
Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

02 Dec 2019
Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

02 Dec 2019
CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

29 Nov 2019

SONDAGE

Ninde uzatwara igikombe cy'Afrika (CAN/AfCON)?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru