• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Editorial 09 Nov 2017 IMIKINO

Tour du Rwanda 2017 irabura iminsi itatu ngo itangire, abakinnyi 15 bazaserukira igihugu bari kumwe na batatu bakinira amakipe yo hanze bamaze hafi ukwezi mu mwiherero i Musanze mu kigo cya ‘Africa Rising Cycling Center’ bakora imyitozo umunsi ku munsi, bakitabwaho n’abaganga ndetse bakarya ibyihariye.

Inzozi z’Umunyarwanda wese by’umwihariko ukunda umukino w’amagare ni ukubona tariki 19 indirimbo yubahiriza igihugu iririmbwa, umwe mu bakinnyi b’u Rwanda ahagaze ahirengeye yambaye umwenda w’umuhondo, asuka ibisukika biranga ibyishimo bisesuye bizwi nka “Champagne” yegukanye Tour du Rwanda 2017.

Ibi byaba ari ku nshuro ya kane yikurikiranya Umunyarwanda yegukana iri siganwa rimaze kuba ubukombe kuva mu 2009 ryaba mpuzamahanga.

Uwa mbere wabikoze mu 2014 ni Ndayisenga Valens wahumuye amaso y’Abanyarwanda babona ko nabyo bishoboka badakwiye gutahira gutegura neza ariko ibihembo bitahe mu mahanga.

Nsengimana Jean Bosco yageze ikirenge mu cye, mu 2015 nawe ahesha igihugu ishema mbere y’uko Ndayisenga ashyiraho agahigo gashya mu 2016 akayegukana ari umukinnyi wa mbere ubashije kwegukana Tour du Rwanda ebyiri kuva yaba mpuzamahanga.

Aba bombi bari mu mwiherero i Musanze bitegura iri siganwa uyu mwaka. Nubwo bari mu bahabwa amahirwe yo gukomeza guhamya ibigwi byabo bongera kuyegukana, kuri iyi nshuro bafite akazi gakomeye kuko imihigo ku bandi basore nka Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Gasore Hategeka na Patrick Byukusenge, ni ukwambara uyu mwenda w’umuhondo.

Kuri uyu wa Kabiri, ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru cyasuye aba bakinnyi aho bari kwitegura, batangaza byinshi ku cyizere bifitiye, amakipe babona azabaha akazi gakomeye, uko batinyana hagati yabo n’uko biteguye gufatanya kugira ngo Tour du Rwanda ku nshuro ya kane yegukanwe n’Umunyarwanda.

Uzaba uri ku ruhembe rw’imwe mu makipe atatu azaserukira u Rwanda ariko ikaba ari nayo y’igihugu, Byukusenge Patrick yemeza adashidikanya ko akurikije uko abona umwuka muri bagenzi be, imyitozo bakoze n’amarushanwa babonye, nta kabuza Tour du Rwanda izasigara mu gihugu kandi nawe akaba ari mu bashobora kuyitwara.

Yagize ati “Ubu imyitozo yararangiye. Ahasigaye dukora duke duke tukaruhuka kugira ngo tugarure imbaraga twatakaje. Ubu mu makipe yose [y’u Rwanda] nta mukinnyi dufite woroshye. N’abashya barimo babonye amasiganwa menshi hanze, ubona ko bifitiye icyizere.”

Abi abihurizaho na Gasore Hategeka, umukinnyi umwe rukumbi wakinnye Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga ndetse akaba ariwe uzakina yambaye ibendera ry’u Rwanda kuko ariwe watwaye shampiyona.

Yagize ati “Dufite imyitozo ikomeye cyane bitandukanye n’imyaka yabanje. Nk’urugero mbere twashoboraga gukora amasaha ane ku munsi ariko uyu mwaka twakoraga atandatu, tukava aha i Musanze tukajya i Kigali tukagaruka, intsinzi ni iy’u Rwanda. Nta mushyitsi waza ngo tumwakire narangiza adutsinde.”

Mu rwenya rwinshi no guterana ubuse, abakinnyi batatu, Ndayisenga Valens uzaba akinira Tirol Cycling Team yo muri Autriche, Areruya Joseph na Mugisha Samuel bazaba bakinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, nabo buri umwe yumva ko 2017 ari iye.

Ndayisenga Valens yagize ati “Tumeze neza 100%, nk’abakinnnyi buri kimwe twari dukeneye mbere ya Tour du Rwanda twarakibonye. Umukinnyi n’iyo yaba akomeye akenera ikipe nziza kugira ngo yitware neza, ku giti cyanjye sindamenya abakinnyi ikipe yanjye izazana ariko nkurikije uko mbazi barakomeye bashobora kumfasha.”

Uyu mukinnyi uzwiho kugira ishyaka ridasanzwe n’inyoto y’intsinzi iteka, avuga ko ikipe izaba ikanganye ari Dimension Data yakiniraga umwaka ushize kuri ubu ikaba irimo Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Main Kent, De Bod Stefan na Metkel Eyob gusa we ngo ntayitinya kuko aba bakinnyi b’Abanyarwanda barimo ari nabo bafite amahirwe cyane ari nka “Barumuna be.”

Mugisha wari hafi aho amwumva, yahise amusubiza anatebya agira ati “Ibyo ni ukwiha icyizere nk’umukinnyi ariko ntabwo azaducika nawe ni umunyamahanga”.

Yanavuze ko imyitozo yabonye i Burayi aho yari amaze hafi amezi arindwi, yamushyize ku rundi rwego ku buryo uyu mwaka atazakina ahanganira kwegukana umwanya w’umukinnyi uzamuka neza gusa ahubwo ashaka kwegukana n’ama-etape agafasha n’ikipe ye gutsinda.

Areruya, wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015 akaba uwa kane umwaka ushize kandi hose yegukana ama-etape, yemeza ko uyu mwaka ari uwe kugira ngo yegukane iri siganwa ariko akazabikesha uko azaritangira noneho bagenzi be bakamukinira.

Yagize ati “Njye uko niyumva meze neza kandi n’ikipe imeze neza. Urebye uko nagiye nitwara mu myaka yose kugeza mbonye ikipe hanze, sinigeze nitwara nabi. N’uyu mwaka niba Imana intije imbaraga ngatangira neza, intego noneho ni ugutsinda kandi ni nacyo buri mukinnyi ukomeye aba yifuza.”

Umutoza Sterling Magnell ubana n’aba bakinnyi kuva mu 2015 ndetse wagize uruhare mu kuzamura impano zabo, nawe yavuze ko uyu mwaka harimo abakinnyi bakomeye, bakorana imbaraga kandi abona ko bafite icyizere ku buryo nawe yumva bigenze neza, iri siganwa ryaguma mu Rwanda.

Tour du Rwanda izakinwa n’abakinnyi 80 bo mu makipe 16 ikazatangira kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo hakinwa agace kabanza ka ‘prologue’ bazenguruka kuri Stade Amahoro i Remera mbere yo kujya mu bindi bice by’igihugu ikazasoza tariki 19 ari nabwo hazamenyekana uyegukanye.

Umwaka ushize iri siganwa ryakurikiranywe n’abantu bagera kuri miliyoni eshatu hirya no hino mu gihugu bikaba byitezwe ko iyi mibare ishobora kuzamuka cyane uyu mwaka bakaba bagera kuri miliyoni enye.

2017-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu

Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu

Editorial 04 Aug 2019
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Editorial 09 Jan 2017
Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.

Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.

Editorial 08 May 2021
Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Editorial 10 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro
Amakuru

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Editorial 03 Jan 2023
Polisi y’ u Rwanda yagaragaje uko umutekano waraye wifashe mu gihugu
Mu Rwanda

Polisi y’ u Rwanda yagaragaje uko umutekano waraye wifashe mu gihugu

Editorial 25 Dec 2017
Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%
Mu Rwanda

Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%

Editorial 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru