• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

RNC ni umutwe w’iterabwoba uri inyuma ya za grenade zatewe mu bice bitandukanye by’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2010 na 2014 bigahitana ubuzima bw’abantu 17, abasaga 400 bagakomereka.

Urwego rukomeye muri RNC ni urushinzwe ubutasi rukorerea muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aha niho hacurirwa imigambi igamije kugaba ibitero ku Rwanda byibasira abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abaturage basanzwe.

Amakuru aturuka mu muryango w’abanyarwanda batuye muri Leta ya Massachussetts, ni uko Jean Paul Turayishimiye uherereye i Boston ari we ushinzwe ikusanyamakuru rya RNC.

Uyu Turayishimiye bivugwa ko ari we muntu wa hafi wa Kayumba Nyamwasa, Umuyobozi Mukuru wa RNC ufite ibirindiro muri Afurika y’Epfo aho yahungiye ubutabera.

Abasesenguzi mu bijyanye n’umutekano, bemeza ko RNC ari umutwe w’iterabwoba wujuje ibyangombwa. Impamvu zabyo zirigaragaza. Ku mugaragaro, uwo mutwe watangaje intambara kuri Guverinoma yemewe n’amategeko, yatowe n’abaturage.

Ni umutwe wishe abaturage b’inzirakarengane ubasutsemo za grenade, ubusanzwe ahari ho hose ibyo bifatwa nk’igikorwa cy’intambara.

Mu Ukwakira 2014, umwe mu bakozi b’uwo mutwe Joel Mutabazi yakatiwe n’urukiko ku mugambi wo gushaka guhitana Umukuru w’Igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu cyaha cy’iterabwoba.
Mu rubanza rwabereye mu rukiko rukuru rwa gisirikare, hahishuwe uburyo RNC yari yemereye Mutabazi kumwishyura 50 000 by’amadolari ngo asohoze icyo gikorwa cy’iterabwioba cyari kwibasira Perezida.

Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu kubera icyo cyaha, rumuhamya n’ibindi birimo ubufatanyacyaha mu bitero bya gerenade byahitanye abaturage ndetse no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Ikindi gihamya cy’imiterere ya RNC cyagaragajwe umwaka ushize mu Ukuboza, ubwo inzobere za Loni ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo zasohoraga raporo yazo.

Iyo raporo igaragaza neza ibikorwa bya RNC, nk’umutwe ukomeye mu ihuriro P5 rikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Raporo igaragaza uburyo RNC yinjiza abarwanyi bashya, imyitozo ya gisirikare itanga yitegura intambara, uburyo ibona intwaro n’ibindi.

Umwe mu basesenguzi b’i Kigali yagize ati “Ibi bikorwa byose ni ibigaragaza ko ari umutwe w’iterabwoba. Ntaho itaniye na za Al Shabaab cyangwa Al Qaeda.”

Jean Paul Turayishimiye ufite uruhushya rwa burundu rwo gutura muri Amerika, ni umwe mu bikomerezwa bya RNC akaba umucurabwenge w’uwo mutwe haba mu migambi yo gutegura ibitero, muri make azwi nk’umuyobozi ukuriye ubutasi.

 

Jean Paul Turayishimiye utuye i Boston ashinzwe ikusanyamakuru muri RNC

Umwe mu banyarwanda batuye mu Mujyi wa Lowell muri Massachussetts yagize ati “Ntabwo byumvikana uburyo Turayishimiye, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa RNC yidegembya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Uyu munyarwanda utifuje ko amazina ye atangazwa yakomeje agira ati “Ubusanzwe Amerika ni igihugu kizwiho kutihanganira iterabwoba uko ryaba riri kose, ntabwo rero byumvikana uburyo umuntu nka Turayishimiye ataratabwa muri yombi.”

Turayishimiye avugwaho kuba umwe mu bacurabwenge b’ibitero bya grenade byahitanye inzirakarengane ndetse no kuba mu migambi mibisha igamije kwibasira u Rwanda.

Byagaragaye neza ubwo Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade yagezwaga mu rukiko akurikiranyweho uruhare mu bitero bya grenade byagabwe mu isoko rya Kicukiro tariki 13 Nzeri 2013. Icyo gitero cyahitanye abantu babiri, batandatu barakomereka.

Nshimiyimana icyo gihe yivugiye ko yinjijwe muri ibyo bikorwa na Jean Paul Turayishimiye ndetse ari na we wamuhaye amabwiriza n’amafaranga yo kujya kugaba icyo gitero.

Jean Paul Turayishimiye ni na we wakoreshaga Joel Mutabazi n’abo bari bafatanyije barimo Caporal Kalisa mu mugambi wabo wapfubye wo guhitana Umukuru w’Igihugu.

Amakuru yemeza ko RNC yari yapanze kugaba igitero ku Mukuru w’Igihugu mu matora ya 2017 hagamijwe ‘guhungabanya abantu mu mutwe’. Icyo gikorwa ngo cyagombaga kujyana no kwangiza bimwe mu bikorwa remezo bikomeye ku buryo byari kugaragara ko Guverinoma itakibashije kugenzura igihugu.

Bivugwa kandi ko Turayshimiye yari yategetse abakozi ba RNC i Kigali kumukusanyiriza amakuru yose ku bikorwaremezo nk’ibiraro n’ahandi muri Kigali kugira ngo bizagabirweho igitero rimwe, bituritswe mu gihe cy’amatora ya 2017.
Imyitozo yo kugaba ibi bitero yagombaga kubera muri kimwe mu bihugu bituranyi by’u Rwanda. Mu myitozo hagomba kwigishwa uburyo bwo kugaba ibitero ukoresheje ibiturika.

Zimwe mu nyandiko z’inkiko ku manza zaciriwe i Kigali, zigaragaza ko akazi ko gushaka abazatera za grenade kari kashinzwe uwitwa Patrick Rukundo, wahoze anakorera umutwe wa FDLR na RNC i Kampala.

Yifashishije kuba aba i Kampala hazwi nko mu ndiri y’abakozi ba RNC, Rukundo yahakoreraga yubaka agatsiko k’abakozi ba RNC mu Rwanda.

Byaje kujya ahagaragara ubwo yinjiraga mu Rwanda akeka ko ntawe uraza kumuvumbura birangira atawe muri yombi. Mu rubanza rwe, yemeye ibyo yashinjwaga byose birimo n’uruhare rwa Jean Paul Turayishimiye.

Ibitero mu matora ya Perezida byagombaga kugabwa mu byiciro bibiri. Icya mbere kwari ugushwanyaguza ibikorwa remezo bigateza akavuyo. Ibyo byari guha urwaho icyiciro cya kabiri. Ubwo nibwo abandi bantu bari kujya gukwirakwiza inyandiko ziriho ibihuha “Tracts” kugira ngo bakomeze guteza imidugararo, ubuyobozi bugaragare ko bwananiwe.

Ibijyanye n’imyiteguro, kwishyura uburyo bw’ingendo n’ibindi byangombwa nkenerwa ku bazagaba ibyo bitero, guhuza ibikorwa n’aho imyitozo yagombaga kubera byose byari mu maboko ya Turayishimiye.

Nyamara iyo migambi yose yaje kuburizwamo mbere yo gushyirwa mu bikorwa, abari kuyishyira mu bikorwa bafatwa nta na kimwe barageraho.

Nubwo ibyo byabaye, abasesenguzi bavuga ko bitabujije RNC cyangwa Turayishimiye gukomeza imigambi mibisha yabo. Amakuru yemeza ko bakiri kunoza umugambi wo kugaba ibitero mu Rwanda mu gihe bagisuganya umutwe w’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Congo.

2019-06-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Aug 2025
RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Ubwanditsi 21 Feb 2020
Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo

Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo
Amakuru

Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo

Ubwanditsi 12 Feb 2023
Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca
Amakuru

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Ubwanditsi 30 Apr 2021
Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu  rwa  Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera
Mu Mahanga

Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu rwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera

Ubwanditsi 11 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru