• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»POLITIKI»Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe
AppleMark

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Ubwanditsi 04 Dec 2017 POLITIKI

Grace Mugabe ni umugore w’umusaza Robert Gabriel Mugabe wategetse Zimbamwe kuva mu 1980, akaza gukurwa na bagenzi be, kuri uwo mwanya mu mpera z’ukwezi gushize.

Umugabo yarushaga uwo mugore we wa kabiri imyaka 41, kuko bashakana Perezida Mugabe yari afite imyaka 72 y’amavuko naho Grace afite 31.

Mugabe yashatse Grace nyuma y’urupfu rw’umugore we wa mbere, Sally Hayfron. Mbere y’uko bashakanaku mugaragaro Grace yari umukozi wa Mugabe mu biro (secretary) bafitanye umubano mu ibanga, kuko baje gushakana bafitanye abana babiri, barimo Robert jurnior. Mbere yuko bashakana, Grace yari umugore w’undi mugabo witwa Stanley Goreraza banafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Wikileaks muri 2010 agaragaza yuko Grace akimara gushakana na Perezida Mugabe yahise atangira gusahura umutungo w’igihugu n’uw’ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF.

Ayo makuru avuga yuko Grace Mugabe yari umwe mu basahuye cyane diamant (diamond) kuva mu burasirazuba bwa Zimbabwe, aza no kubaka ingoro ebyiri (palaces) muri Zimbabwe. Ngo mu kubaka izo ngoro ebyiri hanakoreshejwe amadolari ya Amerika angana na miliyoni 26, menshi avuye mu isanduku y’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo guhugu, ZANU-PF. Imwe muri izo ngoro yari yarayigurishije Muamar Ghadaf wahoze ategeka Libya.

Ayo makuru ya Wikileaks, yatumye Grace atwara ikinyamakuru Standard mu nkiko agisaba indishyi z’akababaro z’ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni 15 ngo kuko aricyo cyayatanze, anavuga yuko uwo mugore, ubu ushaka gutana n’umusaza Mugabe, ngo afite n’andi mazu ahenze cyane China, Malaysia na Hongkong. Ibyo Grace arabihakana ariko akiyemerera  yuko famiye ye ifite inzuri z’inka ebyiri nini cyane muri Afurika y’Epfo.

Grace Mugabe y’ubatse ishuli rigezweho rya segonderi (high school) ahitwa Mazowe muri Zimbabwe, ryitwa Grace’s Amai High School, akavuga yuko yaryubatse ngo rifashe abana b’abakene. Nyamara kugira ngo umwana yigire muri iryo shuli agomba kwishyura amadolari ya Amerika 3,500 ku gihembwe (amezi atatu), bikaba bivuze yuko ari rimwe mu mashuli ahenze cyane mu karere ko mu majy’epfo ya Afurika !

Muri 2003 Grace Mugabe yagiye i Paris mu Bufaransa ahamara iminsi itagera kuri itatu ariko ahatsinda amadolari ya Amerika ibihumbi 120, ibyo bikaba byaratumye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Bulayi (EU) umukomanyiriza kutazongera gukandagira kuri uwo mugabane. Abayobozi ba EU basanze nta kuntu ibihugu byabo byakwakira umuntu usesagura ako kageni kandi abaturage b’igihugu cye bakennye cyane !

Grace Mugabe kandi kuba umugore w’umukuru w’igihugu byaranzwe no kuba umunyamahane. Muri 2009 Muri Hong Kong, afashijwe n’umulinzi we, yakubise umunyamakuru w’ikinyamakuru The Post, n’impeta za diamant yari yambaye ziramukomeretsa. Ntabwo ariko ubutegetsi bwa China bwigeze bugira icyo bumukoraho kuko  yari afite ubudahangarwa. No muri uyu mwaka hari abakobwa Grace aherutse kugabaho igitero muri Afurika y’Epfo ngo bamwigishiriza abahungu be ubwomanzi !

Ubu noneho Grace arashaka gutana na Mugabe ngo kuko yemeye kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Icyo Grace yirengagiza ariko n’uko aramutse atandukanye na Mugabe haba hatakiriho icyamubuza gukurikiranwa n’ubutabera kubyo yakoze akiri umugore wa Perezida. Mugabe we mu kwemera kwegura yasezeranyijwe yuko azagumana ubudahangarwa.

Casmiry Kayumba

2017-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Ubwanditsi 02 Nov 2024
Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2025
U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo

U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo

Ubwanditsi 20 Jul 2018
Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko

Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 05 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kampala : U Rwanda rwegukanye ibihembo 2 muri ASFAS 2016
Mu Mahanga

Kampala : U Rwanda rwegukanye ibihembo 2 muri ASFAS 2016

Ubwanditsi 11 Dec 2016
Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?
INKURU NYAMUKURU

Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Ubwanditsi 14 Nov 2018
Kigali: Reba Amafoto Y’umuhango Wo Gusezeraho Bwa Nyuma CSP Gashagaza
INKURU NYAMUKURU

Kigali: Reba Amafoto Y’umuhango Wo Gusezeraho Bwa Nyuma CSP Gashagaza

Ubwanditsi 21 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru