• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira   |   17 Jul 2025

  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

You are at :Home»POLITIKI»Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe
AppleMark

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Editorial 04 Dec 2017 POLITIKI

Grace Mugabe ni umugore w’umusaza Robert Gabriel Mugabe wategetse Zimbamwe kuva mu 1980, akaza gukurwa na bagenzi be, kuri uwo mwanya mu mpera z’ukwezi gushize.

Umugabo yarushaga uwo mugore we wa kabiri imyaka 41, kuko bashakana Perezida Mugabe yari afite imyaka 72 y’amavuko naho Grace afite 31.

Mugabe yashatse Grace nyuma y’urupfu rw’umugore we wa mbere, Sally Hayfron. Mbere y’uko bashakanaku mugaragaro Grace yari umukozi wa Mugabe mu biro (secretary) bafitanye umubano mu ibanga, kuko baje gushakana bafitanye abana babiri, barimo Robert jurnior. Mbere yuko bashakana, Grace yari umugore w’undi mugabo witwa Stanley Goreraza banafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Wikileaks muri 2010 agaragaza yuko Grace akimara gushakana na Perezida Mugabe yahise atangira gusahura umutungo w’igihugu n’uw’ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF.

Ayo makuru avuga yuko Grace Mugabe yari umwe mu basahuye cyane diamant (diamond) kuva mu burasirazuba bwa Zimbabwe, aza no kubaka ingoro ebyiri (palaces) muri Zimbabwe. Ngo mu kubaka izo ngoro ebyiri hanakoreshejwe amadolari ya Amerika angana na miliyoni 26, menshi avuye mu isanduku y’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo guhugu, ZANU-PF. Imwe muri izo ngoro yari yarayigurishije Muamar Ghadaf wahoze ategeka Libya.

Ayo makuru ya Wikileaks, yatumye Grace atwara ikinyamakuru Standard mu nkiko agisaba indishyi z’akababaro z’ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni 15 ngo kuko aricyo cyayatanze, anavuga yuko uwo mugore, ubu ushaka gutana n’umusaza Mugabe, ngo afite n’andi mazu ahenze cyane China, Malaysia na Hongkong. Ibyo Grace arabihakana ariko akiyemerera  yuko famiye ye ifite inzuri z’inka ebyiri nini cyane muri Afurika y’Epfo.

Grace Mugabe y’ubatse ishuli rigezweho rya segonderi (high school) ahitwa Mazowe muri Zimbabwe, ryitwa Grace’s Amai High School, akavuga yuko yaryubatse ngo rifashe abana b’abakene. Nyamara kugira ngo umwana yigire muri iryo shuli agomba kwishyura amadolari ya Amerika 3,500 ku gihembwe (amezi atatu), bikaba bivuze yuko ari rimwe mu mashuli ahenze cyane mu karere ko mu majy’epfo ya Afurika !

Muri 2003 Grace Mugabe yagiye i Paris mu Bufaransa ahamara iminsi itagera kuri itatu ariko ahatsinda amadolari ya Amerika ibihumbi 120, ibyo bikaba byaratumye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Bulayi (EU) umukomanyiriza kutazongera gukandagira kuri uwo mugabane. Abayobozi ba EU basanze nta kuntu ibihugu byabo byakwakira umuntu usesagura ako kageni kandi abaturage b’igihugu cye bakennye cyane !

Grace Mugabe kandi kuba umugore w’umukuru w’igihugu byaranzwe no kuba umunyamahane. Muri 2009 Muri Hong Kong, afashijwe n’umulinzi we, yakubise umunyamakuru w’ikinyamakuru The Post, n’impeta za diamant yari yambaye ziramukomeretsa. Ntabwo ariko ubutegetsi bwa China bwigeze bugira icyo bumukoraho kuko  yari afite ubudahangarwa. No muri uyu mwaka hari abakobwa Grace aherutse kugabaho igitero muri Afurika y’Epfo ngo bamwigishiriza abahungu be ubwomanzi !

Ubu noneho Grace arashaka gutana na Mugabe ngo kuko yemeye kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Icyo Grace yirengagiza ariko n’uko aramutse atandukanye na Mugabe haba hatakiriho icyamubuza gukurikiranwa n’ubutabera kubyo yakoze akiri umugore wa Perezida. Mugabe we mu kwemera kwegura yasezeranyijwe yuko azagumana ubudahangarwa.

Casmiry Kayumba

2017-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa  wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Editorial 12 Jun 2019
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Editorial 04 May 2016
RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

Editorial 10 Oct 2018
Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo

Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo

Editorial 22 Dec 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru