• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Ubwanditsi 31 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Abagizi ba nabi 50 biyise abanyamakuru kandi mu by’ukuri ari abakwizabinyoma, bishyize hamwe mu cyiswe” Forbidden stories”(inkuru ziziririzwa) ngo bagamije kwerekana uburyo Leta y’u Rwanda ihohotera umuntu wese ugaragaje ibitagenda neza.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, icyegeranyo cy’ibipapirano byabo cyatangiye kunyura ku maradiyo mpuzamahanga nko mu Bufaransa no mu Bubiligi, no ku mbuga nkoranyambaga, cyongeye kwereka abahumutse ko iyo ugamije inabi, ubuhanga wimukira ubuhumyi n’ubuhubutsi, umutimanama ukabisa ubupfamutima: Nguko uko abiyitaga impuguke mu itangazamakuru ricukumbuye, bagaragaye ahubwo nk’abatarigeze ku ntebe y’ishuri.

Urwango rwahumye amaso aba bagome, ntibanibuka ko abantu bazibaza impamvu bahora basubira mu bitego bimwe, dore imyaka ibaye 30, kandi iteka bakabisohora igihe mu Rwanda hitegurwa igikorwa gikomeye, nk’amatora ya Perezida wa Repubulika cyangwa kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

N’igitambambuga ntibyakigora kubona ko uyu ari mugambi mubisha ariko wa giswa, ugamije gukoma mu nkokora inzira nziza Abanyarwanda bahisemo.

Muri ibyo birego bitari bishya na mba, izo”mpuguke” zivuga ko Leta y’u Rwanda ikurikirana abayihungiye mu mahanga ngo ikajya kubashyiraho iterabwoba ndetse no kubicirayo!

Ubushakashatsi butagira ikimenyetso na kimwe, bugendera ku makuru yo ku muhanda no mu tubari, bukwiye akahe gaciro?

Dufate nk’urugero batanze ngo rw’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ngo bafatiweho ibyuma ubwo bari mu nama mu Bubiligi mu myaka 10 ishize! Wasobanura ute ukuntu abantu “barusimbutse” ntibagire urwego rw’umutekano na rumwe babimenyesha, ahubwo bagategereza imyaka 10 ngo bazabibwire “abashakashatsi” ba “Forbidden stories”?!

Ibihugu by’Uburayi n’Ububiligi burimo, bizwiho ubuhanga n’ubushobozi mu kugenza ibyaha no guta muri yombi abagizi ba nabi, cyane cyane muri iyi myaka iterabwoba ryakajije umurego. Ntiwabeshya abantu rero ko wafatiweho ibyuma muri Buruseli rwagati, umugizi wa nabi akigendera nta na camera imufashe, kandi tuzi ko zikwirakwiye hose, cyane cyane ahantu nyabagendwa.

Icyo cyegeranyo kandi cyagarutse ku banyamakuru bapfuye n’abafunze, cyibanda cyane kuri Nyakwigendera Ntwari Williams wazize impanuka ya moto muri Mutarama 2023.

Aba bashinjabiyoma bahamya ko Bwana Ntwari yishwe, dore ko ngo yahoraga avuga ko hari abamutera ubwoba kuri telefone ye, bavuga ko “bazamusyonyora ari kuri moto”.

Icya mbere, ibyavugiwe kuri telefoni uwabishaka wese, cyane cyane impuguke mu iperereza nk’uko aba biyita, yabibona, akerekana uwahamagaye, igihe yahamagariye, amajwi cyangwa ubutumwa bwe bigashyirwa mu bimenyetso by’iryo totezwa. Icyo kimenyetso ntacyagaragajwe.

Ifoto ya Ntwari yifashishwa n’Abasebya u Rwanda
Samuel Byansi (Baker)

Icya kabiri, umwe mu batanze ubuhamya bw’uko Ntwari Williams yahozwaga ku nkeke, ni uwitwa “Byansi Samuel uzwi ku rihimbano rya Baker ” nawe ubeshya ko yahunze itotezwa, kandi yaragiye mu mahugurwa, aho gutaha ubwo icyamujyanye cyari kirangiye, kimwe n’izindi mburuburu agahitamo gusigara asabiriza mu Burayi. Ntitwiriwe tuvuga gukorakora, ubusinzi, ibinyoma (nk’iyo abeshya ko nyina yazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi barahunze 1975 bakagarukana mu Rwanda n’uwo bashakanye ufite Inkomoko mu majyaruguru ya Uganda mu mwaka wa 2003 ubwo Rev. Byansi ubyara Samuel Byansi yari aje kwigisha Isomo ry’Amateka mu kigo cya Kagitumba High School, Baker rero yasigaye yiga I Kabare, Nyina yaje kwitaba Imana azize uburwayi aguye ku Bitaro by’Akarere ka Nyagatare [RIP] nyuma yo kumukura I Bugande aho se yari yaramujyanye bakamugarura yarahinamiranye), Samuel Baker rero yagiye arangwa n’utundi tugeso tw’ububwa  yagiye anafungirwa, kugeza umunsi atera ivi mbere y’ubukwe bwe nabwo yari afunguwe. Gusa nta bunyangamugayo yigeze, bwashingirwaho ngo wizere amakuru ya Byansi, uretse ko n’abamwiyambaje nta kuri bari bakeneye.

Ikindi, uwashaka yajya ku mbuga nkoranyambaga akiyumvira uko, atarajya gushakira amaramuko mu gusebya u Rwanda, nawe yavugaga uburyo Ntwari Williams yaranzwe no gutangaza ibihuha. Ukibaza rero uko aka kanya Byansi Samuel Baker yadukanye kwemeza ko Ntwari Williams yishwe azira kuvuga ukuri!

Icya gatatu, mu bantu bashyingurwa buri munsi mu Rwanda, abakoze icyo cyegeranyo baba baragerageje kumenya ko harimo n’umubare munini w’abazira impanuka zo mu muhanda? Ni iki gitangaje rero niba muri abo harimo n’abanyamakuru? Nyakwigendera Ntwari John Williams se yari akingiye ku buryo impanuka itamutinyuka?Guhakana no kugoreka icyo yazize harimo no gushinyagurira umuryango we.

Higiro Robert
Dr. Théogène Rudasingwa

Mu bindi ibi “bihangange”mu itangazamakuru byashingiyeho mu iperereza ryabyo, ni ubuhamya bw’ibigarasha nka Dr. Théogène Rudasingwa na Major Robert Higiro, bahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera amarorerwa bari bakurikiranyweho.

Barimo kandi inkwakuzi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umugore ukomoka muri canada, Judi Rever n’umwongerezakazi, Michella Wrong. Aba bombi bamaze kwiyereka isi yose, ko bazarinda barunduka batarabona ibyiza bya FPR-Inkotanyi, ari nayo mpamvu bayihimbira n’ibidashoboka. N’ikimenyimenyi, nk’uyu Judi Rever, hari abashakashatsi n’impuguke muri za kaminuza basaga 200 baherutse kwandika, banatanga ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino ku isi, bamagana ibinyoma n’ubugome bw’uyu mugore mubi.

Michaella Wrong

Michella Wrong we, kuva inshoreke ye Patrick Karegyeya yakwicirwa muri Afrika y’Epfo, ihungabana ryamushumurije u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Aho kwikoma igihugu cyamwakiriye ariko kikananirwa kumurindira umutekano, yemeza ko u Rwanda ari rwo rwagiye kumwicira mu bilometero ibihumbi, yirengagije ko Afrika y’Epfo ari kimwe mu bihugu bifite ikigero cy’ubwicanyi kiri hejuru ku isi yose!

Rusesabagina wihakanye u Rwanda

Umuhakanyi ushaka abatuka Imana, birumvikana uwo yaheraho ni shitani. Paul Rusesabagina rero nawe ntiyatanzwe mu bifashishijwe mu kuremekanya ibi birego.

Nyamara se, ubu koko ninde waha agaciro ibivugwa n’uyu mutekamutwe, wageze n’aho ahakana ko ari Umunyarwanda, ngo ni Umubiligi w’Umufulama( ukomoka i Murama)!!

Aba bamukoresha baracyamwita” intwari” yarokoye abahigwaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagendeye gusa kuri filimi nawe ubwe yivugiye ko ari ikinamico, kuko ibiyikubiyemo bitabaye(fiction)

Baracyamwita “umugiraneza wafashije imfubyi n’abapfakazi” birengagije ubuhamya bw’Umunyamerikakazi Prof. Michelle Martin, wagaragarije isi yose ko inkunga Rusisibaranya yakusanyije yazikoresheje mu kwikungahaza, no kurema umutwe w’iterwabwoba wa MRCD/FLN , uwo mutwe ukica inzirakarengane mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkegero zaryo, abandi ukabamugaza umaze kubasahura. Ibyo na nyirubwite ntabihakana kuko yabyigambye mu matangazo menshi, ndetse n’aho agerejwe mu rukiko akabisabira imbabazi, n’ubwo zari iza nyirarureshwa.

Ibyo byose ” Forbidden stories ” yarabyirengagije, kuko, kuri abo bateguye icyegeranyo, ubuzima bw’Abanyarwanda nta gaciro bukwiye.

Icyiza ariko, burya ngo ntushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Abanyamakuru 50 bo mu bihugu 11, bishyize hamwe, bamara umwaka wose bategura ibinyoma nk’iby’abana! Niba bwa bunyamwuga bahora batwigisha ari ubu, nibihamanire!

Bakubise igihwereye kuko uko umara igihe urenganya umuntu, umuhimbira ibyaha, niko uba wongerera amahirwe abanyakuri, kuko babona umwanya wo gusesengura ibyo uvuga, bikarangira batahuye ko umutoteza.

Icya mbere bibaza ni impamvu runaka umuhoza ku nkeke, kandi iteka ibirego byawe bikaza mu gihe byitezwe!

Icya kabiri, bibaza impamvu wirengagiza ibyiza by’uwo muntu, kabone n’iyo byaba bigaragarira buri wese

Icya nyuma, niwifashisha ubuhamya bwa shitani ngo uraharabika Imana, uzamenye ko ntawe uzagutandukanya na shitani wawe.

Amahomvu nk’aya Abanyarwanda barayamenyereye, ntakibatesha igihe rwose.

Abanyarwanda b’u Rwanda rushya bahisemo kuba umwe, no kwima amatwi abashaka kubasubiza mu rwobo, bavuyemo bisabye ibitambo bitabarika.

Indirimbo y’igitero kimwe, injyana idahinduka, y’abaririmbyi bamwe, nabo b’amajwi asaraye kandi asobanya, nta Munyarwanda ugikeneye kuyumva.

2024-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano  bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo

Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Ubwanditsi 21 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite
HIRYA NO HINO

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Ali Kiba yahigitse Diamond mu bahanzi bo muri Tanzania bitwaye neza muri 2015
IMIKINO

Ali Kiba yahigitse Diamond mu bahanzi bo muri Tanzania bitwaye neza muri 2015

Ubwanditsi 07 Jan 2016
Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !
Amakuru

Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Ubwanditsi 16 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru