• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Ubwanditsi 21 Sep 2016 ITOHOZA

Hashize iminsi mike, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Rwanda National Congress (RNC) rikorera hanze y’uRwanda ryacikamo ibice, impande zombi zatangiye kwiyubaka hakoreshejwe amayeri atandukanye.

Mu gihe RNC iyobowe na Lt Gen. Kayumba Nyamwasa, imaze kubona Rudasingwa n’abantu be bagiye, yatangiye kwisuganya. Itumiza amatora, Kayumba aza mu buyobozi ku buryo yabaye umuhuzabikorwa wungirije. ababizi bemeza ko byari ngombwa ko aza ahagaragara.

Ariko ibyo byose abikora mu gihe, Rudasingwa ubu badacana uwaka, ahugiye mu gushinja Lt Gen. Kayumba Nyamwasa ibyo twakwita amatiku hagati yabo.

RNC- Nshya ya Rudasingwa, na yo mu gushaka kwiyubaka no kumenyekana ishyira hanze itangazo rivuga ko mu Rwanda FPR-Inkotanyi yakoze Jenoside y’Abahutu.

Si ibyo gusa, Rudasingwa akora n’urutonde rw’abakoze iyo Jenoside. Ubu ku mbuga nkoranyambaga (Social media) ni yo nkuru iriho ivugisha benshi mu basanzwe banga Leta y’u Rwanda.

Ariko nyamara, iryo tangazo rya Rudasingwa, kuri we n’abo bafatanije, ku basesenguzi ba politike, rigambiriye ibintu bibiri (02) by’ingenzi.

1. Kumenyekana kw’ishyaka rye, RNC nshya

2. Kwigarurira Abahutu b’intagondwa, cyane cyane abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abafite aho bahuriye na yo.

Ibyo turabisobanura mu kanya, ariko reka tubanze turebe neza icyo ashaka kugeraho.

1. Rudasingwa, yasanze ko akoze itanganzo nk’iryo, kumenyekanisha ishyaka rye, akoresheje ikintu gitoneka, giteza impagara ndetse no gushyushya imitwe.

2. Rudasingwa, yakoresheje itangazo agambiriye kwigarurira igice cy’Abanyarwanda b’Abahutu b’intagondwa zifite ibitekerezo bishingiye kuri Hutu Power. Abari muri icyo gice, bamwe bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bafite ababyeyi bakiriho cyangwa bitabye Imana ariko barijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yemwe, hari nabandi bahoze mu butegetsi, gusa bumva barakajwe nuko batagifite imyanya mu butegetsi, ngo bagire ijambo nk’iryo bahoranye. ibyo byose byubaka amakimbirane ashingiye kuribyo. bakabihisha bakavuga politike ariko amakimbirane arayo.

Ariko abo bantu impamvu Rudasingwa abakeneye cyane, bafite amafaranga, bafite umujinya, kandi banga Kagame urunuka ndetse babifitiye umwanya. kabone naho wababwira kujya kumuhanda bambaye ubusa buri buri.

Icyaza cyose kibakuriraho Kagame Paul, aho ni amahoro nubwo batazi uwahita ategeka.

Abazi neza Rudasingwa, abamwumva mu biganiro hirya no hino, yemera muri “tura tugabane cyangwa bimeneke twese duhombe”. Kubera iyo myumvire rero, Rudasingwa ntabwo ashobora kumva ikibazo ateza mu banyarwanda.

Kuri we arashaka icyaza cyose gikuraho Kagame, kabone nubwo u Rwanda rwasubira mu icuraburindi ry’ubwicanyi ndengakamere.

Bityo kugira ngo Rudasingwa yigarurire Abahutu b’intagondwa agomba kugira icyo abaha bakamwizera. Kiroroshye…kubakuraho umutwaro uremereye wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakuraho impfunwe, Kuzana imvugo ya Jenoside y’Abatutsi akemeza Jenoside y’Abahutu, muri make akemera Jenoside ebyiri.

Sibyo gusa, nihaza imvugo ya Jenoside ebyiri, bizagera aho bati “erega nta Jenoside yabaye muri zose habaye gusubiranamo kw’amoko… twese tubabarirane…” Bityo ahite yigaragaza nk’umukiza n’umuhuza.

Ibyo ariko muri politike bifite ingaruka zikomeye, kuko abantu bazaba bemerewe no kongera kwishyirahamwe bagashinga amashyaka ashingiye ku bwoko, twafatira urugero kuri Hutu Power.

Ariko sibyo gusa, nta bumwe n’ubwiyunge bushoboka bushingiye ku kinyoma.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo bivuga ko nta bahutu bapfuye, oya, barapfuye mu buryo bumwe cyangwa ubundi; ariko ntabwo twatekereza ko FPR yigeze itegura cyangwa ngo itange amabwiriza yo kurimbura imbaga y’Abahutu. Sibyo!

Bityo, kuvuga ko habaye Jenoside y’abahutu, sibyo rwose, ni ikinyoma cyambaye ubusa, byasaba ko tubona ibimenyetso simusiga.

Tubona bamwe bavuga iyicwa ry’Abahutu muri Congo, barapfuye. Na none, ntituzi niba hari umugambi cyangwa amabwiriza yo kurimbura Abahutu yatanzwe. Iyo biba bityo, FPR yari ifite ibikoresho n’uburyo buhagije ku buryo impunzi zari muri Congo hari gutaha ababarirwa ku mitwe y’intoki.

Muri Congo, hapfuye abantu benshi mu mirwano n’Interahamwe na Ex-FAR, abandi bicwa na macinya, abandi bagirwaga agakirinzo n’abari barabagize ingaruzwa muheto.
Mu cyumweru kimwe gusa, ku bushake bwabo, hatashye Abahutu basaga 600,000; mu gihe nyuma y’aho hatashye abandi basaga miliyoni ebyiri mu kivunge. Abantu bapfuye, byasaba ipereza rihamye kandi ry’igenga, ndakeka ko hashobora kuba harabaye ibyaha by’intambara, gusa ibyo byasaba iperereza. Ariko kuvuga Jenoside, kandi bivuzwe nu umunyapolitike, ni propaganda.

Jenoside irategurwa, igashishikarizwa abantu kandi igashyirwa mu bikorwa na Guverinoma.

Iyo usesenguye iturufu ya Rudasingwa ageze ku rwego rwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanije n’abasize bayikoze mu Rwanda, kugira ngo bamubonemo uje kubafasha gushyira agatima impembero abahanaguraho icyasha.

-4094.jpg

Nguwo Rudasingwa Theogene abungera mu mihanda yo muri Amerika n’Abahutu baba hezanguni bacyambaye amabendera ya kera

Major Theogene Rudasingwa, wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, aza kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuyeyo yaje kuba Umuyobozi w’ibiro bya Perezida (Directeur de cabinet) ariho yahavuye ahunga.

Hari ibintu bibiri twakwibaza;

1. Rudasingwa wakoze ako kazi kose mu myanya ikomeye muri FPR ndetse no muri Guverinoma, FPR yaba yarakoze Jenoside y’Abahutu, ntayibemo? Kuki izina rye ritari ku rutonde ashinja FPR yari abereye Umunyamabanga Mukuru, kurimbura Abahutu? hari abaribonye ariko mu minota mike Rudasingwa yaje kurikuraho.

2. None se, Rudasingwa, ni gute yakwicara akandika nka biriya bintu, akaba umugenzacyaha (investigator), umushinjacyaha (Prosecutor), n’umucamanza (Judge) icyarimwe ku buryo asohora umwanzuro we akuwushyira ahagaragara nta soni?

Rudasingwa, ajya kuva muri Amerika, Leta zunze Ubumwe za Amarika, zari zimaze iminsi zisaba Leta y’u Rwanda kumukurayo kubera ibikorwa bye byinshi bibi, ariko tutari buvuge muri iyi nyandiko; icyo twatangaho urugero ni ikintu gikomeye, aho yari afite container yafungiragamo abantu. Yafunze umugore w’Umuhutukazi ngo aramunukira. None se, uyu ni Rudasingwa uvuga Jenoside yakorewe Abahutu?

Twakwanzura tuvuga ko Abanyarwanda bakwiye kwamagana abanyapotike bafite inyota y’ubutegitsi, bifuza gucamo ibice abanyarwanda ndetse no kubasubiza mu mwiryane. Hagomba kubaho inzira nziza kandi zizwi zo kugera ku butegetsi. Ni inshingano kandi y’abari ku butegetsi gushyiraho iyo nzira ku nyungu z’umuryango nyarwanda.

ikibanzo twa kwibaza; 1. Ese ntaburyo umuntu yajya muri opposition, bitabaye ngombwa ko apfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe abatutsi? nonese, imbaraga z’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n’impamvu zabwo, zaba zishingiye kuguhagarika Jenoside gusa?

Nonene, niyihe mpamvu opposition itashingira kubikorwa RPF ikorera abaturage, ndetse nibyo idakora, mukubaka ingengabitekerezo yayo ya politike? ndumva opposition igomba kwikuramo imyimvire ya oposition yohanze bagafata imyumvire yabari mugihugu, kuko ntiba ntibeshye barashaka kuyobora u Rwanda.

Mugabe Robert

2016-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyoba ni cyose hagati y’UBURUSIYA  na NATO

Icyoba ni cyose hagati y’UBURUSIYA na NATO

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Ubwanditsi 20 Jan 2019
‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ubwanditsi 02 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yagize  icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Rubavu: Abantu bikekwa ko ari FDLR barashe amasasu menshi ku muturage bica n’inka ze
INKURU NYAMUKURU

Rubavu: Abantu bikekwa ko ari FDLR barashe amasasu menshi ku muturage bica n’inka ze

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 21 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru